TUVE MU BITOTSI: IVANGURAMOKO RYA EFUPERI (FPR)

Yanditswe na Kayitsinga Wa Mushayija

Byaba bibabaje ko kugeza ubu haba hakiri umunyarwanda (Intore simwe mvuga) utazi cyangwa ugishidikanya ko ubutegetsi bwa Efuperi bushingiye ku ivanguramoko Hutu-Tutsi akaba ari naho bukura nyinshi mu ngufu bufite kugeza ubu .

Usibye umunyarwanda wigize impumyi cyangwa wagizwe yo na leta y’ingona cyangwa iz’impyisi zayibanjirije, abandi bose bafite amaso abona n’umutima wumva bibonera neza ko leta ya Fpr mu buzima bwayo bwa buri munsi ikora uko ishoboye mu gusigasira cyangwa kuvomera urwango hagati y’abahutu n’abatutsi yaba ibikora mu cyayenge cyangwa mu buryo bweruye muri ya gahunda yayo ihoraho ya divide and rule.

Icyo nshaka kwibandaho uyu munsi nerekana iryo rondakoko ni icyitwa amashyirahamwe yemewe mu Rwanda ibindi nzaba mbivuga ubutaha nimbona akanya.

ABAHUTU

Mu by’ ukuri mu Rwanda rwa Efuperi umuryango ngo w’abanyarwanda twese ngo waharaniye kera ngo kuzarurengera; icyitwa ishyirahamwe rihuza abahutu nk’abahutu bishingiye ku mateka banyuzemo NTIRYEMEWE NA GATO kuko rihita rishinjwa ya ntindi y’ingengasi ubwo rikazimywa ubwo bene ryo bagize Imana ntibafungwe cyangwa ngo barigiswe.

Urugero:

– Ntushobora gushinga ishyirahamwe(cg ikimina cg icyo ari cyo cyose) ngo uryitirire ababaye mu nkambi ya Mugunga, Katale,Kashusha… Never!
– Ntushobora gushinga ishyirahamwe ngo uryitirire abarokokeye Tingitingi n’ahandi mu mashyamba ya Congo. Never!
– Ntushobora gushinga ishyirahamwe ry’abanyabyumba b’ ‘imfubyi z’intambara ya 1990-1994, cyangwa iry’ababaye mu nkambi ya Nyacyonga. No way!
– Ntushobora gushinga ishyirahamwe ry’abakomoka kuri Rukara rwa Bishingwe cyangwa abagizwe imfubyi z’ubwicanyi bwakurikiye coup d’etat yo mu 1973. Ngo mwishyire hamwe mu buryo buzwi mukore ibikorwa ku mugaragaro mwitwa gutyo ntibibagireho ingaruka. Never!
-Etc etc…

Ayo mashyirahamwe ya bene ubwo bwoko mvuze hejuru yahuriramo abahutu gusa ntashobora kwemerwa na gato n’iyo yaba ahujwe no kwiteza imbere cyangwa ikindi kintu kitagize icyo gitwaye leta nko gusabana, gufashanya, ibimina, imishinga y’ubuhinzi cyangwa ubworozi…Kuko amazina yayo aba yibutsa amabi Fpr yakoze cyangwa andi mateka iba idashaka na rimwe ko ajya ahagaragara.

Iyo bene ayo mashyirahamwe yibeshye rero agakora ibintu bya porotiki cyangwa bifite aho bihuriye na porotiki nka #Jambo_asbl efuperi iyarwanya yivuye inyuma kuko ku bwayo abahutu nta burenganzira bafite bwo kwibumbira hamwe nk’abahutu bitari mu nyungu zayo.

Amashyirahamwe ashobora guhuza abahutu leta y’ingona za Efuperi umuryango ngo w’abanyarwanda ngo waharaniye kera ngo kuzarurengera ishobora kwemera ni akora mu nyungu zayo gusa kandi ikayacungira hafi cyane.
Urugero:
– Ishyirahamwe ry’abana ba se/nyina bafungiwe jenocide yakorewe abatutsi mu w’ 1994 ikozwe n’abahutu. Mu by’ukuri iryo shyirahamwe ryemerwa kuko riba ritegetswe gushimagiza ibyiza bya efuperi umuryango ngo w’… ngo wabasubije ubumuntu bakongera bakaba abanyarwanda ndetse bakaba bashima perezida Kamege ku bw’ubushishozi bwe. Bakaba banamagana ingengasi ya jenosidi bla bla bla…

– Ishyirahamwe ry’abahoze muri efudeleri batahutse. Iryo riremerwa kuko riba rishinzwe kwerekana ukuntu abarwanyi ba fdlr batahuka kandi ngo bagafatwa neza na Leta,ubundi rikaba rishinzwe gushimagiza Fpr. ntirishobora na rimwe guhingutsa ibyo ingabo za fpr zakoze mu mashyamba ya Congo.
– Etc.

Mu rwego rwo guca amazimwe, uwaba azi ishyirahamwe nibura rimwe mu Rwanda rihuriyemo abahutu gusa ridakora mu nyungu za FPR cyangwa ridacontrorwa na FPR, mbese rikora mu nyungu rusange zaryo gusa zo kwitaza imbere cyangwa izindi, yaza hano akanyomoza akampa n’ingero. Henshi na henshi maze iyo abahutu bisanze bari guhurira mu ishyirahamwe runaka ari abahutu gusa bariyarranja bagashaka umututsi uriyobora cyangwa abatutsi barijyamo kugira ngo batarebwa nabi.

Nanzura muri make ibyo efuperi umuryango w’abanyarwanda ngo wah…ibikora muri gahunda yayo ndende yo gupyinagaza, kwica mu mutwe no gucecekesha abahutu burundu kugira ngo batazongera kubyutsa umutwe babe baharanira kwibohora igitugu cyayo no gusubirana uburenganzira bwabo kuko iba itinya ko muri bene ayo mashyirahamwe abahuza bonyine nk’abahutu bashobora kuvugiramo ibindi yikanga ko byabangamira ubutegetsi bwayo kuko itajya ibizera na gato.

AMASHYIRAHAMWE Y’ABATUTSI

Ubushize nerekanye ko Efuperi ngo wa muryango ngo w’abanyarwanda ikora ipyinagazabwoko ku mugaragaro aho abahutu batemerewe gukora amashyirahamwe abahuza nk’abahutu bishingiye ku mateka yabo n’ibindi bibazo banyuzemo.

Uyu munsi nkaba ngiye kwerekana ko iyo bigeze ku batutsi bitaba uko kuko bo bemerewe gukora amashyiramwe abahuza nk’abatutsi gusa kandi akaba ari nta muhutu wahirahira ayakandagiramo.

Akenshi bene ayo mashyirahamwe usanga aba agamije guteza imbere abayagize nk’abatutsi baba bafite icyo bahuriyeho kandi mu nyungu zabo bwite. Ibyo ubwabyo akaba atari bibi na gato kuko ishyirahamwe ryose rizima riba rishaka uko ryateza imbere abarigize.

N’ubwo ayo mashyirahamwe nayo Efuperi wa muryango ngo w’abanyarwanda ngo waharaniye kera ngo kuzarururamira cyangwa kuzaruhotora sinzi itabura kuyacontrolla nk’uko ikontorora igihumeka cyose mu rwa Gasabo, ariko byibuze usanga yo yisanzuye agakora ibikorwa bigaragara kandi bikagirira inyungu abayagize aho usanga rwose yarabateje imbere ku buryo bufatika.

Ibyo bikaba bitandukanye cyane n’amashyirahamwe y’abahutu cg yiganjemo abahutu (kuko aba atemerewe gushingira ku mpamvu zakumira abandi banyarwanda cyane za nyangamugayo z’abahotozi zoherezwa na DMI) aho usanga n’iyo yitwa ngo ateye agatambwe kagaragara, wa muryango ngo w’abanyarwanda twese uhita wihutira kuyasenya no kuyadurumbanya.

Ikibabaje rero ni uko amenshi muri ayo mashyirahamwe y’abatutsi gusa Leta ikunda kuyifashisha cg nayo akayifashisha muri gahunda zayo mbi zinyurane z’ivanguramoko n’ipyinagazabahutu.

Dore ingero z’amwe mu mashyirahamwe agizwe n’abatutsi gusa bishingiye ku mateka banyuzemo kandi akora nta nkomyi muri singapulu yacu:

– Ishyirahamwe ry’abanyarwanda bize kuri collège Saint Albert Bujumbura,
– Ishyirahamwe ry’abize Ntare school
– ishyirahamwe rya bamwe mu badamu babaye Nakivale. (Hazagire uhirahira ashinge nk’iry’ ababaye mu nkambi ya Mugunga ngo arebe ngo ziramurya).

– Ishyiramwe NDABAGA (abadamu barwanye urugamba rw’inkotanyi mu 1990)
– Amashyirahamwe y’abacikacumu yose ku isonga IBUKA, AERG, GAERG, Avega, Kanyarwanda, Barakabaho, Kabeho, Indangamirwa, etc.
– Ishyirahamwe ry’abahindiro b’aha n’aha, abasesero, abakagara b’aha n’aha, abahima etc. Ayo mashyirahamwe n’ubwo akenshi ashaka andi maziya yiyita ariko criteria igenderwaho kuyajyamo ni iyo kuba uri umututsi ukomoka muri iyo miryango kandi ibyo biba bizwi n’abantu bose ndetse n’ayo mashyirahamwe akora ku ugaragaro akanakora n’amanama ku buryo buzwi.

– Ishyirahamwe ry’abamugajwe n’intambara yo kwibohora

– Cooperative ngo z’abagore ba amafande, abagore ngo b’abategetsi n’ibindi nk’ibyo.

-Etc etc…

Icyo ngamije si ukuvuga ko abo bose mvuze hejuru badafite uburenganzira bwo kwishyira hamwe nk’abatutsi gusa kandi bashingiye kubyo bashaka byose, icyo namagana nuko abahutu bo badashobora gukora amashyirahamwe ashingiye ku mpamvu zimeze nka ziriya ngo bakore za associations bahuririramo nk’abahutu nabo kuko bihita byitwa ingengabiterezo, gupfobya genocide n’andi mazina mabi yose ashobora kubacisha igihanga ku buryo bwihuse.

Iryo akaba ari ipyinagazabwoko Efuperi ikorera abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu rikaba rigomba kwamaganwa no kurwanywa n’ingufu zose.

1 COMMENT

  1. Utagiye kure, fata umunsi wowe umuryango wawe mugali abantu barenze 20 mujye kwiyakira ahantu, nyuma uzashake kumenya ibyo babavuzeho mumaze gutaha uzumirwa. Ibi bintu biba bijyahe? bivuye he? n’ibindi bimeze gutyo binarenzeho.

Comments are closed.