TUVE MU MAGAMBO TUJYE MUBIKORWA

FPR NTIYAFASHE IGIHUGU KU BW’AMAGAMBO NTA N’UBWO IZAVANWAHO N’AMAGAMBO GUSA ATAGIRA IBIKORWA.

IRIBURIRO

1. Iyi nyandiko ndayigutuye Muvandimwe wanjye nkunda Bwana Déo Mushayidi wowe wabaye uwa mbere mukumva ko kwegera abanyarwanda ariyo nkingi nyakuri yo kubabohora.

2. Ndayigutuye Wowe Madame Ingabire Victoire wabonye ko u Rwanda rugeze iwa Ndabaga ugasiga ibyiza byose byari bigukikije harimo umuryango wawe n’imilimo yawe ukarusha ubutwari abagabo mwari mufatanije urugamba ukiyemeza gutangaho igitambo ubuzima bwawe ubuha igihugu cyawe.

3. Ndayigutuye Bwana Bernard Ntaganda wabashije kwerekena ibyo utekereza kandi utari uyobewe ingaruka zari gukurikiraho.

4. Ndayigutuye Padiri Thomas Nahimana wowe wabashije kunyereka uburemere bw’ikibatsi kikugurumanamo ngasanga gihwanyije ubukana n’ikingurumanamo.

5. Ndayibatuye banyamuryango ba PDP IMANZI mutaciwe intege n’ifungwa ry’uwatubimburiye mugakomeza gutera ikirenge mucye.

6. Ndayibatuye mwebwe mwese mutagoheka mushaka icyabohora abanyarwanda.

Banyarwanda banayarwanda kazi munyotewe n’impinduramatwara mu Rwanda!

Hashize igihe kinini benshi muri mwe hamwe nanjye dukurikirana ibikorwa bya politiki bikorwa n’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi cyane cyane abakorera hanze y’igihugu ku bw’umwihariko ku mugabane w’u Burayi ndetse na Amerika tutibagiwe no muri RD Congo. Aha ndashaka kuvuga ibikorwa by’umutwe wa FDLR.

Iyo witegereje ibikorwa by’abanyamashyaka akorera hanze y’u Rwanda usanga ibyinshi ari ukwizengurukaho ntacyo bageraho gifatika uretse kwiyamamaza mu bitangazamakuru binyuranye nabyo bitagera kuri rubanda rwa giseseka mu Rwanda ari narwo rubangamiwe cyane n’igitugu cya buriya butegetsi.

Njye rero nsanga niba koko abanyamashyaka bacu bagamije guhirika buriya butegetsi bw’agatsiko ka Kagame hari ibyo bari bakwiye kumenya byabafasha kubigeraho.

Muri byinshi byadufasha kugera kuri iyo ntego ndifuza kubagezaho ibintu cumi na bitanu mbona ari ingenzi kurusha ibindi. Ibyo bintu uko ari cumi na bitanu nkaba nabigabanyijemo ibice bitatu, buri gice kikaba kigizwe n’ibintu bitanu. Ndibwira ko buri wese unyotewe n’impinduka abashije kubizirikana byamufasha kwiha icyerecyezo cyo gufata ingamba zihamye.

Ntabatindiye rero dore uko biteye:

1.IGICE CYA MBERE:

IBINTU BITANU BY’INGENZI BYATUMYE FPR IFATA UBUTEGETSI

1.Inkunga y’igihugu cya Uganda

Leta ya Uganda yafashije ku buryo bugaragara umuryango wa FPR inkotanyi cyane cyane mu kuwuha ibikoresho bya gisirikari birimo abasirikari b’abanyarwanda bahoze ari aba NRA intwaro, imyambaro, ibimodoka bya gisirikari ndetse n’ibindi bikoresho binyuranye. Ibyo bikaba ari byo byawufashije kugaba igitero ku Rwanda kuya 1 Ukwakira 1990.

Ibyo ntibyaciriye aho nk’uko umunyamakuru Florenti Kampayana yakundaga kubivuga ahubwo igihugu cya Uganda cyari indiri y’inkotanyi kuko niho zari zifite ibindiro by’inyuma mbere na nyuma y’uko zifata igice kinini cy’u Rwanda zikubaka ibirindiro bihamye.

N’ubwo Ingabo z’Inkotanyi zaje kubona ibirindiro ku butaka bw’u Rwanda ntizahise zicuka kuko zakomeje kujya zikorera amanama, ibitaramo ndetse na za fundrising(ikusanyamali) mu Bugande ku mugaragaro. Ibyo rero nibyo byazihaye icyizere gihagije cyo kuzegukana intsinzi ishingiye ku ntambara y’amasasu.

2.Kugira ingabo

Kugira Ingabo byatumye Habyarimana yemera gushyikirana n’inkotanyi kandi bituma ahindura imvugo aho kubita abaganda yemera ko ari abanyarwanda. Muribuka ko yigeze kuvuga ko u Rwanda rwuzuye rumeze nk’ikirahure cy’amazi ku buryo wongeyeho igitonyanga yameneka yose.

Kugira ingabo kwa FPR byatumye yemera ko ari abanyarwanda ndetse yicara kumeza amwe n’inkotanyi i Arusha muri Tanzaniya ahava yemeye isaranganya n’igabana ry’ubutegetsi. Ibyo byose yabyemejwe n’urusaku rw’imbunda. Bishaka kuvuga ko arirwo ruzaca urubanza.

3. ubumwe mu banyamuryango

FPR yakoresheje ubuhanga buhanitse mu rwego rwa sensibilisation ishyira imyumvire y’abanyamuryango bayo ku rugero rumwe, bakabona ibintu kimwe, ibubakamo ubuvandimwe burenze urugero, yunga abari bafitanye utubazo, ibatoza gusaranganya imitungo yabo bwite, utunze agafasha umukene, ndetse ibatoza no kurwananaho mu bundi buryo nko gushakira akazi abatagafite, gucumbikira abatagira icumbi maze bose bumva ibintu kimwe intero iba itabaro, udatabaye akagemura uwo binaniye byose akitwa ikigwari kandi nawe bikamutera isoni akaba atahiga abasore bateranye.

4. Ukwitanga kurenze urugero

Abanyamuryango ba FPR bamaze gucengerwa n’amatwara y’umuryango bashyize imbere inyungu z’umuryango bazirutisha izabo bwite ku buryo bamwe mu bataribarabashije kujya ku rugamba bataye imirimo yabo bwite bajya gukorera icyama nta mushahara, hari abajyaga kwikorera amasasu bayegereza urugamba, hari abajyaga hirya no hino mu bihugu bikikije u Rwanda gukora imirimo y’icyama nko gushaka abasore batabara, imisanzu ndetse no gukora ubukangurambaga. Ibyo byose babikoraga nta mafaranga ya mission bahawe nta n’ayo bateganya kuzahabwa. Bagendaga bacumbika mu banyamuryango kandi batabyinubira ahubwo wasangaga baterwa ishema n’icyo cyizere bagiriwe.
Muri uku kwitanga birenze urugero ninaho FPR yakuye umutungo wo gukomeza urugamba idakomeje kurangamira inkunga ya Président MUSEVENI

6.Ibyitso

Ubwo Habyarimana yirirwaga avuga ko FPR yabashoyemo ibyitso ntiyabeshyaga kuko byari bihari. Mu Rwanda rwagati hari abakada ibihumbi bitanu bahawe amahugurwa ahagije ; abo akaba aribo bakoraga ubukangurambaga mu baturage mu buryo bw’ibanga rikomeye ndetse bakanakusanya imisanzu nyuma bakayohereza mu biro bikuru by’icyama.

Hari ikindi gice cy’abanyapolitike n’abasirikari bari mu butegetsi bwa Hbyarimana cyangwa bari muri opposition FPR yabashije kwiyegereza bemera gukorana nayo ndetse banayifasha gushegesha ubutegetsi bw’ikinani kugeza ubwo banagihanuye mu ndege. Ngirango buri wese aribuka uruhare rwa MDR, PSD na PL mu gushyigikira FPR .

2. IGICE CYA KABIRI

IBINTU BITANU BIDINDIZA OPOSITION NYARWANDA

1. Ubuhezanguni

Byaragaragaye kenshi ko abantu benshi bavuga ko bifuza ko ibintu bihinduka bakigoswe n’amarangamutima ashingiye ku bwoko ibyo bigatuma bahorana urwikekwe hagati yabo n’abo badasangiye ubwoko ndetse n’uturere. Iyo witegereje uburyo amashyaka avuka n’abayayoboka mu dutsiko bikwereka aho ibitekerezo byabo biba bishingiye ibyo bigahamwa n’ibyo bandika ku mbuga zinyuranye mu bitekerezo bitagira umurongo ufatika cyangwa se uhoraho.

Birumvikana ko abenshi babiterwa n’amateka mabi abanyarwanda baciyemo ariko ikibabaje ni uko buri wese yirebe ku giti ke ntarebe na mugenzi we ko nawe yababaye. Umuhutu ati abatutsi baratwishe, ariko ntashake kubihera aho byatangiriye. Umututsi nawe ati badukoreye Génocide ariko ntiyemere ko yahorewe birenze urugero ;

2. Kutagira ingabo

Paul Kagame ni umuntu warezwe n’igisirikari ku buryo kimutemba mu ngingo kugeza ubu ntikiramutenguha kuko nicyo kimugize akagirwamana. Azi neza ko amagambo y’abasivire atahangana n’urusaku rwa AK47 yizeye inkunga y’abanyamerika n’abongereza kubera uturimo tuzamura ubukungu bwabo abakorera. Ibyo ari nabyo bituma amatwi ye ayavuniramo ibiti.

Mu gihe rero azi neza ko abavuga bavugira kure kandi amajwi yabo ntarenge umutaru nta na rimwe yabaha agaciro ngo yemere gushyikirana nabo cyangwa se ngo adohore igitugu akandamisha abanyarwanda.

3. Umwiryane no guhuzagurika

Amashyaka menshi ya opposition arangwa n’umwiryane n’urwikekwe bidafite ishingiro. Ujya kumva ngo ishyaka runaka ryacitsemo ibice bibiri kubera hari abumva ibintu mu buryo ubu n’ubu abandi bakabyumva muri ubu. Wajya kumva ngo ba runaka bakorana n’inkotanyi kandi wenda atari byo ahubwo ari uko imyumvire yabo itajyanye.

Amashyaka menshi n’abayagize usanga aterekana neza umurongo wa politike uhamye yihaye ku buryo ibyo bidaha icyizere abanyarwanda ngo bayashyigikire kubera gutinya ingaruka yabakururira.

Nibutse ko umwiryane utagarukira mu mashyaka imbere gusa ahubwo usanga n’amashyaka ubwayo ashinjana ibintu bidafututse bamwe bita abandi ngo ni za baringa.

Ishingwa ry’amashyaka mashyashya rya buri munsi naryo rigaragaza uguhuzagurika kw’abanyepolitike ba opposition kuko baba batazirikanye rya jambo rivuga ngo Divid and rul (ryanisha utegeke)

Ibi rero (ryanisha utegeke) ubundi ni umurimo wagombye gukorwa na Kagame ariko ntibyirirwa bimugora kuko opposition iba yabimukoreye.

4. Ukwikunda

Abanyapolitiki benshi barangwa no kwikunda ku buryo bahisemo kuvugira kure y’abo bavugira ibi nabyita ko bafite politiki yo gushora abaturage ngo batege imitwe Kagame ayimene bo bigaramiye mu bususuruke i Burayi bityo babone uko bandika za Déclarations zitarenga umutaru. Politiki nk’iyo ubona ari imitwe cyangwa umurengwe wo gutunga za ordinateur mu nzu noneho umuntu yabura icyo akora akajya kuyikiniraho ashyushya imitwe y’abantu yandika ko iminsi ya Kagame ibaze nyamara ntacyo yerekana kiyigabanya.

5. Ubukene

Amashyaka menshi nako hafi ya yose nta mutungo agira kandi nta n’ubwo ashyiraho umwete wo gushaka uburyo uwo mutungo waboneka. Iyo uganiriye na bamwe muri bo bakubwira ko batahwemye kubivuga ko umutungo ukenewe ariko abantu ntibabyitabire.

Aba rero ntibamenya aho bipfira kuko nabo ubwabo bataragera ku rwego rwo kwitangira ibyo bemera. Bibwira ko kubivuga gusa bihagije ntibibuke ko hagomba n’ibikorwa

3.IGICE CYA GATATU

IBINTU BITANU BYAHIRIKA FPR MU GIHE KITARAMBIRANYE

1.Kugira ubumwe muri opposition

Igihe cyose abanyapolitiki bacu batazumva ko gukorera hamwe ari ngombwa ntibazabasha guhirika ingoma y’igitugu (baca umugani ngo abahigi benshi bayobya uburari). Nibadashyirahamwe ntibizorohera abanyarwanda kubashyigikira kuko babura uwo bahitamo n’uwo bareka.

Kwirirwa bacuranwa abayoboke nibyo bituma abanyarwanda babatakariza icyizere kuko usanga abenshi muri bo ari abahanga mu kuvuga ariko mu ngiro akaba ari zero.

Umunsi abanyepolitiki bacu babashije kuba intangarugero mu guhuriza hamwe imbaraga zabo bizatanga ikizere ko bashobora no kubanisha abanyarwanda. Nibitaba ibyo bazajya biruka amahanga ngo barasobanura imigabo n’imigambi bahave bacyuye umunyu.

2. Gushinga umutwe w’ingabo uhamye

Dukurikije imiterere y’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’imyumvire y’inkotanyi n’abambari babo biragaragara ko nta mishyikirano ishoboka hatabayeho urusaku rw’imbunda kubera impamvu zikurikira :

1. Ubu amahanga yirirwa avuga imyato Inkotanyi ko ari abadahigwa ku rugamba bigatuma nazo zicinya icyara ko ntawazitsimbura

2. Amahanga azishyigikiye ntashobora kugira icyo amarira opposition mu gihe abona ko nayo idashinga kubera ibigambo byinshi naho ibikorwa ari zero.

3. Nta kindi kintu cyaha icyizere abanyarwanda cyavanaho iriya ngoma uretse kumva ko hari ingabo zihagazeho zishobora guhangana n’inkotanyi.

4. Gushinga umutwe w’ingabo nicyo kintu cyonyine cyatuma amahanga ashyigikiye Kagame yemera ko opposition iriho kandi ko ibiganiro ari ngombwa.

5. Kugira ingabo nicyo kintu cyonyine cyatuma abanyarwanda benshi barushaho kugirira icyizere opposition nyarwanda bigatuma bayishyigikira ndetse bakanayitera n’inkunga bayiha imisanzu.

3.Gushinga ikigega cy’umutungo

Umutungo ni ngombwa ku rugamba urwo arirwo rwose. Opposition nyarwanda ntishobora guhangana n’ubutegetsi bwa Kagame bufite umutungo utagira ingano naho yo nta kantu na gito yibitseho ni ngombwa rero ko amashyaka ya opposition yiyegeranya akiga gukorera hamwe adatatanya imbaraga zayo noneho agashyiraho ikigega cy’umutungo kigamije kubohora u Rwanda.

Icyo kigega nicyo cyajya cyakira imisanzu y’abanyarwanda n’iy’abandi baterankunga. Igice kimwe cy’Amafaranga yaboneka cyakora imirimo ya buri munsi ijyanye n’urugamba, ikindi gice kigakora mu ishoramari kugirango akomeze kubyara umusaruro hateganijwe ko hari igihe urugamba rwaba rurerure bityo abatanga imisanzu bakaba barambirwa bikabaviramo gucika intege.

4. Gushaka igihugu cyashyigikira opposition nyarwanda

Mu rugamba urwo arirwo rwose ni ngombwa kugira igihugu byibura kimwe gihana imbibi n’icyanyu kemera kubatera inkunga igaragara kugirango mubashe gukora ibikorwa byanyu nta nkomyi. Ibyo bitanga icyizere ku bantu bari mugihugu rwagati babashyigikiye kuko baba bumva mubari hafi kandi umunsi uwo ariwo wose mwabasha kubageraho.

Ibyo kandi byorohera n’abantu banyu bakorera mu gihugu imbere kubageraho bazanye inkunga n’amaraporo ndetse n’abakorera bushake bakabageraho ku buryo bworoshye. Niyo bibaye ngombwa ko mugaba ibitero mubitera muturuka hafi bityo mwashaka gusubira inyuma (Repli tactique/withdrawal) ntibibagore.

Ariko muri iki gihe hakurikijwe umwuka uri mu karere biragoye kubona igihugu cyakwiyemeza kubaha ibirindiro kuko usanga ibihugu stratégique nka Uganda, u Burundi ndetse na RD Congo usanga bifitanye ubumwe bukomeye n’u Rwanda ku buryo n’iyo byakwemera kuguha ibirindiro bishobora guca inyuma akaba aribyo bikugambanira. Tanzania nayo kubera kwanga amahane ntibyoroshye cyane kukwemerera kuguha ibirindiro dore ko no gutera wambutse umugezi w’Akagera usumana ubukana bwinshi bitoroshye.

Ibyo ariko ntawe byaca intege abantu baganira n’ibyo bihugu haba hari imbogamizi hari ubundi buryo butari munsi ya bune bufatika (efficace) ariko akaba Atari byiza kubushyira ahagaragara kuko bwahumura umwanzi bigatuma ahahanga ijisho.

6. Kugira ibyitso mu butegetsi

Kuva isi yaremwa nta muntu urakuraho ubutegetsi adafitemo ibyitso bimushyigikiye ari nabyo bimukorera imirimo y’ubutasi mu nda y’ingoma niyo mpamvu na opposition nayo igomba gukora uko ishoboye igashaka ibyitso mu butegetsi, mu gisirikari ndetse no mu gipolisi. Ibyo kandi ntibigoye kubera ko uretse ubwoba bwibasiye abanyarwanda ndibwira ko abifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda aribo benshi.

Kugira ngo ariko abantu bari mu butegetsi bemere gukorana na opposition ni uko nayo yabanza ikagaragaza ko ishinga atari amagambo gusa aha ndashaka kuvuga nko gutangiza byabikorwa navuze haruguru. Ariko cyane cyane itangiriye ku gikorwa kijyanye no kugarura ubumwe mu bantu barwanya ubutegetse. Kuko abantu barangwa n’umwiryane ntibashobora guhumuriza abandi.

UMWANZURO

Banyarwanda banyarwanda kazi uyu ni umwe mu misanzu wanjye muri myinshi nteganya guha igihugu cyanjye nk’uko ntahwemye kwitanga uko nshoboye uhereye ku rugamba rwa mbere nagiyeho rw’inkotanyi ngatabaruka ntageze ku ntego nari narabeshywe kimwe n’abandi benshi tubyumva kimwe baba bakibeshya FPR ko bayirimo nyamara umutimanama wabo uri ahandi, baba barafashe indi nzira yo kugaragaza aho bahagaze hatandukanye na FPR . Ndizeza igihugu cyanjye ko nzakitangira uko nshoboye ndetse ko niteguye no kugiha amaraso aho kugirango imbwa zizayanywere ubusa. Numva mu gihe igihugu cyanjye kitarabohoka aho nabonera amahoro ari mumva cyangwa muri gereza.

Ndasaba umuntu wese wumva ibintu kimwe nanjye ko yabimbwira ndetse tukanajya n’inama y’uko twafatanya kugirango igihugu cyacu kibohoke.

Ndambiwe gukorera politiki kure y’u Rwanda,

Ndambiwe gukorera politiki mu nyandiko nta bikorwa.

Abdallah Akishuli

Wifuza kunyandikira ugira byo unyungura cyangwa ushyigikira ibi bitekerezo, adresse yanjye ni:

[email protected]
Telefone : 00262639030023
Cyangwa ukansanga kuri Face book: Abdallah Akishuli

9 COMMENTS

  1. Imigambi yawe ntahizakugeza nabazakuyoboka nabameze nkawe ubwo ninda nini ikuvugisha ibibyose wagiye muri congo se kwariho habimitwe irwana ukoyishakiye abo bana b’uRwanda ugiye kuroha nabagirinama yokukwima amatwi. twe dushaka kwiyubakira igihugu naho wowe ushaka ibyogushyira muricyogifu gihora cyasamye! n’Imana ntizakujyinyuma gusa ntiyanga abayo yanga ibibavamo gabanyindanini miliyoni zisaga icumi zirimugihugu ushaka kuvuga ko haraburwanira murikumwe iyuba vayo nawe tugushyire mungando wige ubumwe n’ubwiyunge n’uburere hanyuma ufatisomo ry’iterambere nibwuzamenya ko wiharaniraga uretse rubanda.

  2. Wiganye Padiri uherutse kwiha amenyo y’abasetsi ngo arasobanura ibyigitero cya FDLR?Cyokora musa nabatandukanye ideologiquement muza combininge plan zanyu.Igisoda inyuma imyigaragambyo imbere

  3. Uti ki: Ukeneye inkunga!mubitekerezo no mubikorwa? reka mbiguhe: Ukeneye guhumurizwa ushobora kuba waraye urotaguzwa ibyo bibaho kuko haba igihe umuntu arota agasanga indoto ze zirasa nukuri, kuba rero byakugizeho ingaruka ukandika ibi byose iri ni ihungabana ufite kandi si wowe gusa hari nabandi bameze nkawe gusa iyo ubwenge bugarutse birakira.
    Ihangane

  4. aba bantu nta mwanya wo guta tuba tega amatwi kuko nubwo tutari mu rwanda dufiteye imiryango kandi tuvugana nayo buri munsi bameze neza ariko se ubundi ngo uyu ararwanira iki?niki kagame atakoze kugira mutahe,ko nutagira uburyo bamufasha ubwo niba harabishe rero nibo birirwa bavugishwa ngo mu rwanda hameze nabi,yewe iyo migabo yawe irashaje aho abanyarwanda kagame abagejeje barahazi, we heriyo ibyo birakureba niba ushaka gutaha u rwana,uracyafite nkindi nyaka myinshi nukomeze ibipanga,ariko nakubwirako plan ya mukotanyi utazapfa uyishikiriye kuko abantu nkamwe inda mwazishize imbere

    • Abdallah,abanyarwanda benshi baragushimye cyane imbere mu mitima yabo kuko urabakanguye kandi ubavugiye ibintu.
      Ntiwumve izo ntore nkotanyi z’inkoramaraso uburyo ziri kwandika ngo zirasubiza inyandiko yawe.Ejo igihugu nikibohoka zizavuga ngo zasengeraga opposition.
      Izi nama utanze ningirakamaro zirimo ubuhanga bwinshi.Erega politiki nzima ntikorwa n’abaswa.URwanda rwafashwe n’abanyenda mbi bafite ubwoba bwuko batazabona ibyo bibira ibifu byabo. Koko ng’ububwa bworoha kubana nabwo kurusha ubugabo n’ubutwari.
      Courage tukuli inyuma,demokrasi,ubwisanzure,uburenganzira bwa muntu oyeeeee.

  5. Abanyarwanda ntazindi ntambara zimbunda bakeneye, amaraso yamenetse arahagije! Abanyarwanda mukangurira abandi gufata imbunda zo gutera U Rwanda mushihwa nabi!

  6. Komera cyane murwanashyaka.Urakoze kuvuga ibi by,ingirakamaro kuko amagambo ntacyo avuze atagira ingabo.Icyo nakongeraho ni kungingo yo kugira ingabo za opposition,aho wavuze impamvu nsanze nakongeraho icy,uko opposition izakenerwa kurindwa iramutse igeze imbere mu gihugu(ABATEGETSI)naho atari ibyo,baba biyahura kuko inkotanyi zifite abicanyi benshi cyane kandi babigize umukino.Komera rero nzaguterefona tuganire nkunda abantu bafite ibitekerezo bimeze gutyo.

Comments are closed.