Tuzakomeza kurasa awo dukeka wese guhungabanya umutekano: Lt Col Patrick Mutembe

Lt Col Patrick Mutembe ukuriye ingabo mu karere ka Nyarugenge aravuga ko inzego z’umutekano zizakomeza kurasa umuntu wese uzashaka kwica umunyarwanda, nk’uko zabikoze mu bihe bishize ku baketsweho ibikorwa by’ubutagondwa bugamije iterabwoba.

Mu kiganiro ku mutekano urwego rwa polisi n’urw’ingabo zatanze mu nama yo kureberera hamwe uko akarere ka Nyarugenge kesheje imihigo mu mwaka ushize wa 2015/2016, izi nzego zagaragaje ko zititeguye korohera abakekwaho kwinjira mu mitwe y’ iterabwoba yiyitirira idini ya isilamu.

Muri iki kiganiro, Lt Col. Mutembe yavuze ko uzashaka kwica umunyarwanda inzego z’ umutekano zizajya zimwica mbere y’ uko abikora. Yagize ati “ hari abantu rero bamaze iminsi bashaka kwigisha ubutagondwa hano mu gihugu cyacu, mwumvise abarasiwe Nyarutarama, mwumvise abarasiwe i Rusizi ni abanyarwanda bigishijwe ubutagondwa, nagira ngo mbabwire y’ uko ibyo bidashoboka. Uzashaka guturitsa abanyarwanda tuzamuturitsa mbere y’ uko aturitsa abanyarwanda”

Avuga kuri iki kibazo SP Emmanuel Hitayezu, uvugira polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yavuze ko igikorwa izi nzego z’umutekano zakoze cyo kurasa abakekwaho ubutagondwa, ari ugukumira icyaha kitaraba. Kuri we ngo iyo bidakorwa u Rwanda ruba rwaramaze kumera nk’ ibindi bihugu bimaze gutakaza abaturage benshi kubera ubutagondwa.

Yagize ati: “Hari icyaha cy’ iterabwoba mu maze iminsi mwumva, ni uko inzego z’ umutekano ziba ziri maso zikabikumira bitaraba. Hatabaye kubikumira bitaraba mwakumva u Rwanda rwabaye nka Somalia na Kenya. Mukumva ngo abantu 100, 200, magana angahe bapfuye nk’ uko mwabyumvise muri Somalia na Kenya”

Abaturage bamwe babibona ukundi

Kuba Lt Col. Mutembe avuga ko bafite gahunda yo gukomeza kurasa abakekwaho ubutagondwa, hari abanyarwanda babibonamo igisubizo ku byaha by’ iterabwoba n’ ababona ukundi

Jacques Nzayituriki utuye mu mugi wa Kigali yabwiye ikinyamakuru,Umuryango.rw ko inzego z’ umutekano zigomba kurasa abashaka guhungabanya umutekano w’ abanyarwanda kuko ari inshingano zabo kurinda abanyarwanda. Ati: “Bagomba kubarasa nyine sicyo bashinzwe se? None ari wowe warebera izuba umuntu ufite muri gahunda kwica? Ugomba kumutanga ukamwica atarahitana benshi”

Kurundi ruhande rwe ariko, uwitwa Odette Mukarugwiza avuga ko ukekwabo ubutagondwa inzego z’ umutekano zajya zimufata zikamushyikiriza ubutabera. Yagize ati: “ Njyewe numva aho kubarasa bajya babafata bakabashyira ahantu bakababaza ikibibatera. Guhita babarasa ntabutabera burimo”

Lt.Col. Mutembe avuga ko impamvu ibikorwa by’ iterabwoba bikomeje kwiyongera ari uko ababyeyi bateshutse ku nshingano zo kureba abana babo. Asaba ababyeyi n’ abayobozi b’ inzego zibanze kumenya amakuru y’ ibibera mu midugudu no mu ngo bagatanga amakuru hakiri kare.

SP Hitayezu we asaba urubyiruko kwirinda ibiyobwabwenge kuko yemeza ko byoroshye ko umuntu ashorwa mu bikorwa by’ iterabwoba igihe akoresha ibiyobyabwenge.

Nubwo bimeze gutya ariko, Lt.Col. Mutembe avuga ko umutekano w’u Rwanda Umeze neza, n’ubwo bitabuza abantu guhora bari maso.

Source: umuryango.rw