Twaganiriya na Bwana Alexis Bakunzibake ku ishimutwa rye

Nyuma y’aho amakuru avuga ku ishimutwa ry’umuyobozi wungirije w’ishyaka PS Imberakuri, Bwana Alexis Bakunzibake, ndetse nyuma yaho akaza kongera kuboneka, twifuje kuvugana nawe tumubaza ibibazo bimwe na bimwe abantu benshi bibaza ku byamubayeho.

Bwana Alexis Bakunzibake tubanje kubasuhuza. Twumvise amakuru y’uko ngo wari washimuswe none twifuzaga ko mwasonaburira abasomyi b’urubuga The Rwandan uko byabagendekeye muri make?

Murakoze kuba muduhaye uyu mwanya kugirango tuvuge muri rusange kuri icyo nise ijoro ribara uwariraye.
Igikorwa cyo kuduhiga nk’abayobozi batavuga rumwe na Leta cyari gisanzwe. Ariko, nyuma y’aho dusohoreye itangazo ryamagana ubwicanyi bwibasiye abo inzego z’umutekano zita “indaya”, nibwo nabonye amakuru ko ngomba gufatwa ngafungwa, ariko siniyumvishe ko nafatwa mu buryo nafashwemo.

Kuwa gatatu mu masaha ya saa yine (10h00) zishyira saa tanu (11h00) niho natangiye kubona abantu bacacana iwanjye ariko bagenda banavugira kuri telefoni maze umwe mu bayobozi b’ishyaka mu mujyi wa Kigali wari wansuye niko kumbwira ko ibintu abona bitoroshye ubwo yaratashye nyuma nanjye nza gusohoka nerekeza i Remera nibwo nafashe taxi mva kwa Nyiranuma maze igeze kuri ONATRACOM nibwo yahagaze ngo abagenzi bavemo abandi binjire, ubwo haba haje abasore babiri (2) batangira kunyuka inabi nyinshi cyane bantuka ngo nimve mu modoka, ndanga birakomera ari nako abagenzi n’abandi bari hafi bavuza urwamo hanyuma abo basore bunganirwa n’undi umwe maze bazana imbunda (pistolet) nibwo abaturage bavuye kw’izima chauffeur ati genda ni Leta wumve ibyo bagushakira.

Aha nakwibutsa ko abasore baje kumfata batari muri taxis narimo ahubwo baturutse ku ruhande rwa chauffeur kuko nari nicaye imbere kwa chauffeur hagati yanjye nawe harimo umuntu n’ukuvuga ko nari ku ruhande rundi rw’imodoka, ikindi n’uko imodoka banjyanyemo yari imbere y’iyo narimo. Ngeze hasi ntabwo byoroshye ko banshyira mu modoka yabo narabangiye ariko bakoresha imbaraga zabo ndetse haza n’uwa 4 niko kunshyira mu ivatiri maze dufata urugendo rwerekeza SERENA-KIYOVU maze bahita banshyiramo amapingo ndetse n’umupira nari nambaye bawushyira mu maso ubwo ibyo nari mfite byose baba barabinyambuye harimo telephone, amafaranga, ibyangombwa n’ibindi….

Twashyitse aho twajyaga nyuma y’iminota nka 30 maze bankura mu modoka banshyira mu cyumba kirimo amakaro maze bashyira andi mapingo mu maguru. Nibwo batangiye kumbaza uko ishyaka rikora, imyirondoro y’abayobozi, tractes zatanzwe, abantu dukorana, abaterankunga b’ishyaka n’ibindi. Ikindi nakongeraho nuko ibyo bambazaga byose byabazwaga n’abantu batandukanye haza umwe umwe nta nabi ariko aha ho sinamenya niba barandikaga cyangwa niba batarandikaga kuko sinashoboraga kubona ibirimo gukorwa aho banditse nkabimenya ni mu gihe banshiraga mu cyumba kindi baka impapuro bandika mbyumva gusa sinamenya impapuro bandikagaho uko zasaga.

Nyuma y’umunsi umwe naje kubazwa n’abantu babiri bambaza n’ubundi ibyo bibazo ndabasobanurira bambaza icyo nshaka nsubiza ko nshaka kugira uruhare muri politiki y’igihugu cyanjye. Hagati aho ariko nari namaze guhabwa n’abancungaga babili (2) icyayi n’umukati yewe n’ibiryo birimo umuceli.

Hashize igihe kitari gito nibwo batahaga maze hashira ikindi gihe maze baramfata baranjyana urugendo rurerure cyane nibwo kunyinjiza mu gishanga aha naho byumvikane neza kumenya ko ari igishanga nuko nagiye ngwa mu mazi mfatwa n’ibyatsi bitandukanye, ariko nabwirwaga ko njyanywe i Cyangugu. Mu gihe cya saa kenda z’ijoro nibwo bambwiye ngo barambabariye maze nanjye nzamuka urugendo nshika ku ngo ntarinzi icyerekezo zirimo kuko napfaga kugenda cyane ko numvaga nta n’ikintu cyamputaza kuko ibyo narimaze gusimbuka nabonaga nta kindi cyabisimbura, niko gusuhuza nsuhuje barandeka ubwa 2 bambwira ko atari mu Rwanda maze ntangira kugira ubwoba niko kubinginga hanyuma barasohoka baranyakira maze barancumbikira.Kugirango turusheho kumvikana neza nababwirako aho narimfungiye hirya numvaga radiyo ari nayo nagenderagaho menya amasaha nkuko nayagererenyije Imana izabafashe kandi yarakoze kundinda.

Hari abavuga ko ari ikinamico wari wakinnye. Ese ni ikihe kimenyetso simusiga mufite cyemeza ko koko ari inzego z’umutekano w’u Rwanda zari zagushimuse?

Ntabwo nabuza abavuga kuvuga bakina abandi ku mubyimba gusa birababaje kandi biteye n’agahinda kumva umuntu agira ibyago hanyuma bakamushinyagurira kugeza kuri uru rugero.

Icyambere nari ntarakandagira mu gihugu cya Uganda, icya kabiri sinari kwica ibisebe mfite by’amapingo ngo n’ikinamico ese gukina ikinamico wiyica bibaho ra?

Nabo bazakine nk’iyo nakinnye gusa simbibifurije, imyenda nari nambaye guhinduka amaraso sinari nabaye umubojozi, aha aya maraso yaturutse ku gisebe cyo mu mutwe natewe n’imodoka mu gihe twarimo turwanira kuyinyinjizamo kuko nabo barakomeretse bansiga amaraso.

Waherahe uvuga ko Atari inzego z’umutekano mu gihe abamfashe tuziranye yewe bari bafite imbunda bakanyambika amapingo? Ubuse nsigaye ntagira icyangombwa na kimwe kugirango nkine amakinamico ahubwo ababivuga nziko haraho bahuriye n’ibyambayeho.

Erega numvise n’umuvugizi w’igipolisi ntako atagira kugirango arengere urwego avugira ariko baravuga ngo agahwa kari ku wundi karahandurika kandi na nyina wundi abyara umuhungu.

Kugirango binamenyekane neza wareba bamwe mu batwara taxis moto, abacuruza amakarita y’itumanaho bakorera kuri ONATRACOM, cyangwa ukareba abashoferi batwara taxis za Nyamirambo kuko byabaye ku manywa y’ihangu ntaho wahera ubihisha kuko nkuko nabivuze habaye akavuyo kenshi ku buryo abenshi bazi n’icyo natwariwe kuko narabivuze, erega n’umuvugizi wa polisi nawe nyuma y’uko ndekuriwe numvishe ibyo yatangarije ijwi ry’amerika nawe ahamya ko bishoboka kuba narafashwe kandi arabizi nuko bashakira ibibazo aho bitari.

Gusa ubonye uburyo nafashwemo n’igihe kitarenze iminota 2 nari nicaye muri iyo taxis sinabashije kumenya abagenzi bari bayicayemo cyangwa umuyobozi w’imodoka ya taxis narimo kuko bamfashe bankanga cyane ku buryo nahise nta umutwe ngatangira kwirwanaho kujya gufata nimero za plaque y’imodoka cyangwa kumenya abari bayirimo ntibyari kunkundira,muri make naribwe.

Hari amakuru avuga ko wakoresheje numero yawe ya telefone igendanwa mu guhamagara abantu ndetse no kohereza ubutumwa (sms) ndetse n’abanyamakuru bashoboye kukuvugisha baguhamagaye kuri telefone yawe igendanwa. Ibyo bishoboka bite kandi waratangaje ko bakwatse telefone yawe ndetse n’ibyangombwa byawe byose?

Byumvikane neza, tefone batwaye ni telephone ya tigo ari nayo bakoreshaga bohereza ubutumwa bugufi abantu dukorana kugirango babajijishe maze mpfe nabi. Naho sim card ya MTN ntayo bigeze batwara kuko yari mu mupira nari nambaye kandi ariwo bakoresheje mu kumfunga amaso bityo imifuka y’uwo mupira ntibayibona nabyo ni ku bw’Imana. Iyo sim card niyo nakoresheje maze mfata indi telephone maze mbasha kumenyesha abo dukorana isanganya nahuye naryo ndetse ni naho n’abanyamakuru baboneyeho umwanya wo kuvugana nanjye.

Ko uvuga ko bagutaye mu gihugu cya Uganda, kuki wagarutse mu Rwanda kandi uvuga ko wari washimuswe n’inzego z’umutekano, nta bwoba wari ufite? Ese washoboye kwinjira mu Rwanda gute ko uvuga ko ibyangombwa byawe bari babitwaye?

Ahantu natawe kubahazi ntibakwirirwa bambaza uko naje kuko ngirango na ba nyiri kunjyana ntibanyujije ku mupaka. Kuba mfite ubwoba bwo nk’umuntu ntibwabura ariko nk’umunyapolitiki cyane unenga ubutegetsi ntabwo nashishikariza abarwanashyaka gushirika ubwoba ngo abe arinjye uba uwa mbere mu kubugira.

Gupfa cyangwa ibindi byose byambaho ntibyazimya itara twacanye niyo mpamvu nanze gufata iy’buhungiro kuko ntaho urupfu rudasanga uwari gupfa.

Twumvise umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Supt Theos Badege avuga ko bagiye gukora iperereza ngo barebe ko koko wari washimuswe, yongeyeraho ko nibasanga warabeshye uzakurikinwa. Ese ibyo urabivugaho iki?

Amaperereza igihe yakorewe ntawe utakizi kandi ntacyo twabonye yagezeho ubwanjye nk’umunyagihugu ugendera ku mategeko rwose niteguye kubafasha gukora iryo perereza. Twizere rwose ko bazashyiraho ubushake maze ukuri kukajya ahagaragara

Twumvise ko Umunyamabanga w’ishyaka PS Imberakuru, Madame Immaculate Kasiime Uwizeye yabajijwe na Polisi. Ese ubu ibye bimeze bite? Abandi barwanashyaka ba PS Imberakuri bo bamerewe bate?

Kugeza ubu muri PS Imberakuri ntakidasanzwe cyabaye kuko ibi byose bitubaho buri munsi, byahindutse ibiryo byacu. Kuba rero umunyamabanga mukuru yaratumijwe na polisi kwisobanura nta gitangaza mbibonamo kuko n’urugamba agomba kurwana. Nk’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, nawe ntibimutangaza cyangwa ngo bimuce intege.

N’umusaraba, twese twemeye kuwuheka. Naho abarwanashyaka bo nkuko nabivuze nta kibazo bafite kuko babona ko ibyo tubashishikaliza byo guharanira uburenganzira bwo kwisanzura mu gihugu cyabo bisaba ko dushirika ubwoba turi benshi kugirango bigerweho.

Iyo polisi cyangwa urundi rwego rukoze amabi nk’ariya yose ariko bakabona natwe tudatezuka ku nshingano zacu, baba badushakira abayoboke kuko nta munyarwanda utazi ukuri kabone niyo yaguhisha.

Nyuma y’ishimutwa ryawe ubu wowe ufite migambi ki? Ishyaka PS Imberakuri ryo se rifite imigambi ki?

Ntayindi migambi mfite irenze kuyo ishyaka PS Imberakuri ryashyize imbere kandi ngakomeza gufatanya n’abandi baharanira urugamba rwa demukarasi, urugamba ruzira imivu y’amaraso.

Ubu uwaguha ububasha nk’ubwo Perezida Kagame afite ubu wakora iki kugira ngo ukemure ibibazo by’abanyarwanda?

Kugeza ubu icyo abanyarwanda tubura ni ukwicara hamwe yaba abahutu, abatwa n’abatutsi ngo tuganire ku bibazo byugarije igihugu cyacu maze tubishakire umuti. Icyo rero nicyo perezida agomba gushyira imbere mbere ya byose kuko niho ipfundo ry’ibisubizo by’ibibazo buri wese yibaza riherereye.

Prezida wa Repubulika njye nsanga agomba kuba umuhuza wa byose, akumva ko abaturage bose batagomba kuba inkomamashyi. Iyo umubyeyi afite abana, ntafate umwanya wo kuganira nabo, ntamenya icyo bakeneye. Ibiganiro tuvuga aliko si bya bindi batera bakiyikiriza.

Ni ubuhe butumwa waha abanyarwanda muri rusange ndetse n’abarwanashyaka b’ishyaka PS Imberakuri muri Rusange?

Abanyarwanda aho bari hose nibibuke ko ari bamwe be kuryana kuko umwanzi w’umunyarwanda kugeza ubu ni umunyarwanda. Birakwiye rero ko inzangano zatwokamye zirangira ndetse no kumva ko hari abarusha abandi ubunyarwanda basigeho bemere ko umunyarwanda wese areshya n’undi.

Ikindi n’uko batsinda ubwoba maze bagashyira hamwe kugirango bahangane n’ibibazo bikururira ubwabo nk’abanyarwanda.

Ni iki wabwira Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR n’inzego z’umutekano zayo?

Leta iyobowe na FPR yagombye kwisubiraho ikemera ibiganiro mpaka maze ikayobora abanyarwanda neza ntibayobore nk’uyobora imbogo. Naho inzego z’umutekano nizikorere abanyarwanda zireke kwishora mu bikorwa byazazigaruka igihe icyaricyo cyose zikorera inyungu runaka. Inzego z’umutekano nizirebe umutekano koko wa buri munyarwanda.

Ubwanditsi

2 COMMENTS

  1. Nyamara rero akagabo gahimba akandi kataraza….Nshimye ko uyu muyobozi wa PS afite ibitekerezo biganisha ku muti watuma abanyarwanda bongera kubana neza mu rwatubyaye….abagabo nkabo bashirika ubwoba turabakeneye benshi ….ntampamvu yo guhunga kandi ntaho badapfa….nka kwa kundi Twagiramungu yabigenje bamaze kumutora nkaho yafatanyije n’abayoboke be guhangana n’abibye ubutegetsi ahubwo we yahisemo gukura meza asiga abayoboke be mumenyo y’ingona!

  2. Uyu Muhungu ndamuzi twariganye kuba akora ibyo byose si ejo na none ubutwari bwe ni karemano,njye ndamushyigikiye kuko ukuri kwe kuraca mu muriro wa FPR ariko ntikuzashya,ese mwe mubona abashinze umutekano badateshuka ku murongo ahubwo bakawusesa?bref dukeneye ba alexis benshi mu rda,alexis yihangane muri iyo nzira ndende yanyuzemo kd ntizibagirana ahubwo nink’iya YESU kandi byarangiye itsinze,urumuri rwtsinze umwijima iteka.mu ijoro inyenyeri mu buto bwayo irigaragaza.

Comments are closed.