Twaganiriye na RPRK (Rwandese Protocol to Return the Kingdom)

Umunyamakuru Marc Matabaro yaganiriye n’ishyaka RPRK (Rwandese Protocol to Return the Kingdom)

Twatangira mwibwira abanyarwanda, ndetse mukababwira muri make icyo UMURYANGO RWANDESE PROTOCOL TO RETURN THE KINGDOM (RPRK) aricyo? Muri make mwatubwira imigambi umuryango wanyu ufite n’intego ushaka kugeraho?

RPRK (Rwandese Protocol to Return the Kingdom) nk’uko inyito yayo ibisobanura ni umuryango uharanira gusubizaho ubwami bugendera ku Itegeko nshinga, gutegura itahuka ry’Umwami w’ u Rwanda Kigeli V NDAHINDURWA nk’umukuru w’igihugu, no gutegura itahuka ry’impunzi z’abanyarwanda.
Mwakwibaza muti kubera iki tuvuga gusubizaho ubwami? Ntabwo ari ugusubizaho ubwami gusa, ahubwo ni ugusubizaho ubwami bugendera ku itegeko nshinga. Ku itariki ya 28/07/1959, umunsi wo gushyingura Umwami Mutara III Rudahigwa wari watanze, ari nabwo Umwami Kigeli V Ndahindurwa yagenwe kumusimbura, yatangaje ko azaba Umwami ugendera ku itegeko nshinga (Constitutional King). Ku italiki ya 09/10/1959 imbere ya Vice-Gouverneur Général w’u Rwanda n’u Burundi Jean Paul Harroy, yarahiriye kuba Umwami Uganje ugendera ku itegeko nshinga, anabishyiraho umukono (Murebe Rwanda de la féodalité à la démocratie, 1955-1962 Jean Paul Harroy Page 283). Niyo mpamvu tutavuga gushyiraho Ubwami bugendera ku itegeko nshinga, ahubwo tuvuga kubusubizaho.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa mwagira icyo mumutubwiraho muri make?

Umwami Kigeli V Ndahindurwa ni mwene Yuhi V Musinga. Yavukiye i Kamembe muri 1935. Avuka mu muryango w’abana 9. Niwe watoranijwe gusimbura mukuru we Mutara III Rudahigwa. Ni umuntu urangwa kuva mu buto bwe n’ubwitonzi, ubushishozi, kwicisha bugufi, gukunda umurimo no gusabana n’abantu bose. Yavuye mu Rwanda agiye kubonana n’umunyamabanga mukuru wa ONU Bwana Dag Hammarzkjold i Léopoldeville muri Congo, ababirigi bamubuza kugaruka mu Rwanda kugeza na n’ubu (1960-2011) ntiyigeze agaruka mu Rwanda.
Yagiye ari Umwami, kandi agomba kugaruka ari Umwami w’u Rwanda. Repubulika n’inzego zayo zashyizweho kuri 28/01/1961, aribyo byiswe Coup d’Etat y’i Gitarama, umuryango w’abibumbye ONU ntabwo wigeze uzemera.
(Reba Résolution 1579, 1580, 1605). Kamarampaka nayo yo kuri 25/09/1961 yakozwe mu buryo bunyuranye na ziriya résolutions zategekaga ko Kamarampaka yakorwa ari uko Umwami agarutse mu Rwanda, ubutegetsi bwe bwose busubiyeho, impunzi zasubiye mu gihugu, abakoze ibyaha bakababarirwa, abanyarwanda bagahitamo niba bemera ubwami n’Umwami cyangwa Repubulika.
Twibutse ko iyo Kamarampaka yari yasabwe n’ababirigi, ntabwo ari abanyarwanda bayisabye. Abanyarwanda bari bibumbiye muri PARMEHUTU, ishyaka ryasabaga ko rubanda rugufi rwarenganurwa, basabaga ko abanyarwanda bose abahutu, abatwa, abatutsi, bareshya imbere y’amategeko n’imbere y’ Umwami (Reba note sur le manifeste des Bahutu)
Kigeli V Ndahindurwa Umwami warahiye kuba Umwami ugendera ku itegekonshinga aracyari Umwami w’ u Rwanda, agomba kugaruka abanyarwanda bagasubirana ubumwe bwabo bamaze kwiyunga nyabyo.

Ese ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa atigeze ashaka kandi akaba ari muzabukuru, aramutse atanze hari uwateganijwe wo kwima Ingoma?

Nkuko bigenda no mu bindi bihugu bifite Ubwami bugendera ku itegekonshinga, icyo RPRK ishyira imbere ni ‘ institution’ y’ubwami. Binyuranije n’uko byakorwaga n’abiru bo mugihe cy’ubwami bwari byose (Monarchie absolue) mu bwami bugendera ku itegekonshinga (Monarchie constitutionnelle) aribwo bugomba gusubiraho mu Rwanda, abami bazasimburana hakurikijwe ibiteganijwe n’amategeko yanditse kandi azwi na rubanda rwose nk’uko bimeze mu bindi bihugu nk’ubwongereza, Ububirigi, Ubuholandi, Norvège, Suède, Danemark, Espagne n’ahandi….
Twabibutsa ko usibye muri Maroc, u Rwanda ruzaba rubaye igihugu cyambere muri Afrika y’abirabura gishyizeho ubwami bugendera ku itegekonshinga.

Muravuga ko mwifuza ko Ubwami bwagaruka mu Rwanda, n’ubuhe buryo muzakoresha kugira ngo iyo ntego yanyu igerweho? Kuko Président Kagame yivugiye inshuro nyinshi ko niba Umwami Kigeli V Ndahindurwa ashaka kugaruka mu Rwanda agomba kugaruka mu Rwanda nk’umuturage usanzwe.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa azagaruka mu Rwanda nk’umukuru w’igihugu nkuko abanyarwanda benshi babyifuza. Uko Repubulika zagiye zisimburana hamaze kumeneka amaraso, nta Perezida n’umwe washoboye kwunga abanyarwanda ngo abahutu , abatutsi , abatwa babane batishishanya. Abahutu , abatwa, abatutsi barambiwe iyo gatebe gatoki no guhora babungana akarago bahunga igihugu cyabo. Ubu barahagurutse barimo baraharanira ko Umwami wabo yataha mu gihugu, bagasubirana ubumwe bahoranye, Umwami akabafasha kwiyunga nyabyo, buri wese amaze kuvuga intimba imuri ku mutima. Akabakubita icyuhagiro bityo bakabana mu mahoro nta rwikekwe.
Kagame na FPR batera igihugu muri 1990 bitwaje gutahuka kw’Umwami, mu by’ukuri bagamije inyungu zabo bwite. Bamaze kuzigeraho bamuheza ishyanga kimwe n’izindi mpunzi zose. Kuri Kagame rero, n’ubwo gutahuka k’Umwami w’u Rwanda ari umukuru w’igihugu biri mu nyungu z’abanyarwanda twese, bibangamiye ubutegetsi bwe, inyungu ze n’agatsiko ke.

Mu minsi yashize havuzwe ko Umwami yaba afite ingabo, abantu benshi barafunzwe ndetse hari n’abahasize ubuzima kubera icyo kibazo. Izo ngabo zirahari koko?

Ingabo z’Umwami ni abanyarwanda twese. Abafunzwe bazira ko ari ingabo z’ Umwami barahohotewe. Nta gitangaza kirimo kuko ni kimwe na bariya bashinja ibinyoma Madame Victoire Ingabire Umuhoza bavuga ko bakorana nawe mu mutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’igihugu. Ni ikinamico rigamije kwikiza abo batavuga rumwe nabo nkuko byagenze bafunga Maitre Ntaganda Bernard, Déogratias Mushayidi, n’abandi bazira ibyo batakoze.
Tubibutse ko kuva kera na kare, mu muco nyarwanda Umwami ntatera igihugu cye . Kimwe n’undi mubyeyi wese utatwika inzu irimo abana be, Umwami ntiyatera u Rwanda rurimo abana be.

Muri make mwatubwira uko mubona ubutegetsi buri mu Rwanda? Mubona mute President Paul Kagame?

Ubutegetsi buriho mu Rwanda ni ikibura zina. Ni ubutegetsi bwica bukanashonjesha abo bwakagombye kurengera. Ni ubutegetsi bw’agatsiko kagamije inyungu zako bwite. Si ubutegetsi bwa rubanda.
Perezida Kagame twamugereranya nk’Umwami Ludoviko XVI wabayeho mu bufaransa. Arica ntakiza. Niwe mu Perezida ushinjwa kuba yarishe abaturage be benshi. Ari abahutu, abatwa, abatutsi. Kuva muri 1990 kugeza muri 1994 yishe abahutu ku bwinsi abaziza ko ari abahutu. Mu gihe kimwe yica abana b’abatutsi bavaga mu Rwanda, mu Burundi no muri Congo bagiye muri FPR. Abo bose bicishijwe agafuni. Muri 1993 ku tariki ya 04/02/1993 Kagame yishe abatutsi b’abagogwe abigereka kuri Leta ya Habyarimana agamije gushaka impamvu yatumye agaba igitero cyo ku itariki ya 08/02/1993. Guhanura indege ya Habyarimana , Kagame yabikoze azi neza ko intagondwa z’abahutu (Extremistes)zizica abatutsi babaziza ko ari abatutsi. Abatutsi b’abanyamurenge kugeza ubu bari mu gihirahiro batewe na Paul Kagame. Kagame na FPR ye bishe abaturage bo mu Ruhengeri no ku Gisenyi kubwinshi bazira intambara y’abacengezi nkuko abatutsi bishwe bahohotewe muri 1990 bitwa ibyitso.
Kagame na FPR nkuko nawe abyivugira, yishe impunzi z’abanyarwanda b’abahutu, n’abaturage b’abanyekongo babacumbikiye. Mbere yo kujya i Kongo Paul Kagame yishe abasenyeri, Kiriziya Gatolika ayica umutwe, mbere y’uko acura inkumbi i Kibeho. Ibigwi bya Kagame mu bwicanyi ni birebire,
Perezida Kagame niwe weshe umuhigo yica no kwicisha abakuru b’ibihugu ku bwinshi. Twavuga mubamaze kumenyekana Perezida Ndadaye na Ntaryamira b’I Burundi, Perezida Habyarimana na Sindikubwabo b’u Rwanda, Perezida Mobutu
na Laurent Désiré Kabira bo muri Congo, tutibagiwe na Pasteur Bizimungu yishe ahagaze kugeza na n’ubu akimugaraguza agati.
Perezida Paul Kagame, ku ngoma ye niho u Rwanda rwagize kugeza na n’ubu umubare munini kw’isi yose w’impunzi ugereranije n’umubare w’abanyarwanda. Niwe Perezida wenyine uhungwa n’abahutu, abatutsi, harimo n’abo yakoranye nabo hafi bamuzi neza kurusha abandi.

Ikibazo cy’ubutabera mukibona mute? Ahandavuga mu bice 3:
• Abagize uruhare muri génocide?
• Abasirikare bari aba FPR bakekwaho uruhare mu bwicanyi mu Rwanda no muri Congo, abantu bakeka ko nabwo bushobora kuzitwa Génocide?
• Abarimo gukora ibyaha ubu bijyanye no guhohotera abaturage n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ndetse n’ibindi byaha bijyanye no gusahura umutungo w’igihugu?

Nta butabera buri mu Rwanda. Nta gaciro RPRK iha inkiko zo mu Rwanda zisanzwe cyangwa inkiko gacaca. RPRK yemera ko ubutabera nyabwo buzabaho hamaze kugaragara UKURI ku mahano yagwiriye abanyarwanda. Abatutsi bafite ibikomere ku mutima batewe na bene wabo b’abahutu, abahutu bafite ibikomere ku mutima batewe na bene wabo b’abatutsi, abatwa bo wagira ngo ntibabarirwa mu bandi banyarwanda.Abatutsi bahemukiye abandi batutsi. Twavuga abateye igihugu baturutse hanze batitaye ko bene wabo mu gihugu bazabiryozwa, abatutsi bishe mwene wabo Fred Rwigema kubera inyungu zabo bwite, abahutu bishe abandi bahutu. Abakiga bahemukiye abanyenduga, n’abanyenduga bahemukira abakiga. Buri wese agomba guhabwa urubuga rwo kuvuga ikimuri ku mutima. Mbere ya Dialogue hagati y’abanyarwanda itagira uwo iheza nta butabera bushoboka mu Rwanda.
RPRK yemera ko abakoze ibyaha bose , n’ahariho hose babihanirwa ntavangura. Abarenganijwe biturutse kuri Politiki y’ikinyoma bakarenganurwa.

Ikibazo cy’amoko mukibona mute mu muryango wanyu? Ubwiyunge bw’abanyarwanda mubona bushobora kugerwaho? Inama mwatanga kugira ngo bugerweho ni izihe?

RPRK yemera ko mu Rwanda hari amoko atatu: Abatwa, Abatutsi,Abahutu. Buri wese agomba kugira ishema ryo kwitwa uwo ariwe. Icyitondarwa ni uko hari abatangiye kujijisha bahimba andi moko atabaho. Mu muco w’Ikinyarwanda ubwoko bw’umugabo nibwo abana bakurikiza.Iyo se wabo ari umututsi baba abatutsi kabone nyina ubabyara yaba ari umuhutukazi. Iyo se ari umuhutu nyina ari
umututsikazi, abana baba abahutu kandi bakagira bose ishema ry’icyo baricyo. Ubwoko ntibugomba kuba intwaro yo gukandamiza abandi, ahubwo abana b’u Rwanda bagomba kwuzuzanya.
Mu by’ukuri nubwo abahutu, abatwa, abatutsi byagizwe intwaro ya politiki nyuma y’aho abazungu babyandikiye mu marangamuntu, umunyarwanda iyo wamubazaga ubwoko bwe ntabwo mu mutwe we hahitaga haza ibyo by’ubuhutu, ubututsi n’ubutwa. Yagusubizaga yemye ati ndi Umusinga, umuzigaba, umwega, umunyiginya, umubanda, umucyaba, umwungura, …..Kandi ayo moko yabonekaga mu batwa, mu bahutu mu batutsi. Byari binashimangiye ubumwe bwabo kuko barakundiranaga, bakanuzuzanya mu mihango no mu migenzereze itandukanye mu muco nyarwanda.
RPRK yemera ko ubwiyunge bw’abanyarwanda bushoboka kuko abanyarwanda bose, abatwa, abatutsi, abahutu , uretse abahezanguni (Extremistes), kandi nabo bake, barabushaka. Kandi bose bababaye kimwe. Nta muryango utarahekuwe n’amarorerwa yabereye mu Rwanda. Twese dufite inyungu yo kugarukana ubumwe no kubana mu mahoro, tumaze kwiyunga nta buryarya.
Ubwiyunge burashoboka kuko Umwami w’u Rwanda, utagira aho abogamiye nk’umubyeyi wa bose, watuma abanyarwanda bicara ku meza amwe, akababera nka arbitre, bakaganira ku bibazo byabo babwizanya ukuri, bagasabana imbabazi, abakoze ibyaha bakabihanirwa, cyangwa bakababarirwa. Bityo bakubaka igihugu cyabo. Mu yandi magambo ubwiyunge burashoboka nitwimakaza ukuri tukarandura ikinyoma.

Ese umuryango wanyu ufite imikoranire cyangwa amasezerano n’amahuriro yandi yifuza ko Ubwami bwagaruka mu Rwanda? Hari amashyaka cyangwa amahuriro arwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda, hari ayo mwaba mufitanye imikoranire? 

RPRK ntabwo ari ishyaka rya Politiki. Twemera ko abanyarwanda bifuza kandi bemera ko Ubwami bugendera ku itegekonshinga aricyo gisubizo cy’ibibazo byacu, baza tugafatanya kugira ngo tugere kuri iyo ntego. Ntawe duheza. Bityo nta masezerano akenewe kuko Umwami ari uwa twese. Ubwami bugendera ku itegekonshinga niyo système yonyine yatuma abanyarwanda bose bibona mu micungire y’igihugu cyabo binyuze muri demokarasi isesuye.

U Rwanda mwifuriza abana n’abuzukuru banyu mwifuza ko rwaba rumeze rute?

U Rwanda rukeneye inzego z’ubutegetsi (institutions) zitajegajega, ntirukeneye abantu ku giti cyabo b’ibihangage, cyangwa bumva ko ari ibihangage. Umwami w’ u Rwanda ni Umukuru w’igihugu ntabwo ari umutegetsi.( Le Roi règne, ne gouverne pas). Umwami w’u Rwanda ni umukuru w’ingabo. Nta mutegetsi numwe
uzongera kuzitwaza ngo azikoreshe icyo ashatse. Ubwami bugendera ku itegekonshinga nibwo bwonyine buzimakaza Demokarasi nyakuri mu Rwanda. Umwami nta shyaka rya Politiki abarizwamo, bityo ntaho abogamira. Bizatuma abanyarwanda bajya mu mashyaka bashaka, Atari za Forum bayagoteramo, bihitiremo abo baragiza ubutegetsi bashaka kandi mu gihe ntarengwa, kandi bashobora no kubagenzura imikorere.
Ubwami bugendera ku itegekonshinga nibwo butuma abanyamakuru bisanzura kuko ari ijisho rya rubanda. Ubwami bugendera ku itegekonshinga nibwo bwonyine butuma nta mutegetsi uba hejuru y’amategeko, n’Umwami nk’Umukuru w’igihugu imirimo n’ububasha bye bigengwa n’itegeko.
Gusimburana ku butegetsi bizaca muri Dmokarasi hatagombye kumeneka amaraso nkuko bimaze kuba ingeso karande mu gihugu cyacu. Gusimburana ku bwami ntabwo bizakorwa n’abiru nkuko byahoze kuri Monarchie absolue, bizateganwa n’amategeko.
Twifuza amahoro arambye, iterambere n’ubutegetsi buri wese yibonamo, buri wese afitemo uruhare, kandi butagira uwo bupyinagaza. Ngurwo u Rwanda twifuriza kandi dutegurira abana n’abuzukuru bacu.

Ubwanditsi

 

1 COMMENT

Comments are closed.