Twagiramungu ni Gitera W’ “Akamasa kazamara inka kazivukamo”

Gallican Gasana

Yansitswe na Gallican Gasana

Aho kwica Gitera ica ikibimutera”

Mu minsi ishize mu makuru no ku mbuga nkoranyambaga Twagiramungu Faustin wabaye ministre w’intebe wa mbere wa leta yagiyeho muri Nyakanga 1994, yavuzweho cyane ndetse n’umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, atangaza ko biteguye gukora iperereza ku magambo ye ngo agize ibyaha byo gupfobya Jenoside.

Abazi Twagiramungu benshi byarabatangaje kuko ubundi ni umugabo kuva kw’ikubitiro ubarirwa mubo bise aba modere (les modelés).

Iyo usubiye inyuma mu mateka ukibuka abagabo nka Pasteur Bizimungu, Seth Sendashonga, Faustin Twagiramungu; n’abandi bahutu benshi batazwi ariko bagaragaje ubumuntu mu bihe byari bikomeye, aho byasabaga kwerekana igice uherereyemo ngo ubone waramuka; nsanga aba bagabo barabaye intwari kandi berekanye ko nta rwango bafitiye abatutsi.

Akaba ari aho mpera ngira nti: Ugirwa mubi ntuvuka uri mubi. Bidashatse kuvuga ko mbashinja ko babaye babi, ko ahubwo ibyabakorewe bishobora gutuma baba babi bo n’ababakomokaho.

Buri wese yishyire mu mwanya wa Pasteur Bizimungu cyangwa y’ umwana we uko yakwitwara aramutse agiriwe nk’ibyo Bizimunmgu yakorewe.

Uramutse uri umwana wa Seth Sendashonga wakwitwara ute nyuma yo kwicwa kwa so?

Kandi mwibuke akazi abo bagabo bakoreye FPR, batitaye ko yitwirirwaga abatutsi, kandi ntabwo byari bibananiye ngo babe intore za Habyalimana! bamuyoboke bamukorere uko abishaka; nabo bajye mu murongo wa babandi banga abatutsi urunuka.

Faustin Twagiramungu nawe mufata nka bariya bagabo nvuze haruguru; Ntiyarananiwe kwemera gukorera Habyalimana ngo yibonere amaronko, ntiyarananiwe kuba hutu power nka bagenzi be, ariko yaremeye aba umugabo ahagarara kubyo yemera kandi yaharaniye.

Ariko abo bagabo bose ibyo babonye nyuma y’icyiswe urugamba rwo kwibohoza, ntibyababujije kubinenga nkuko bahoze n’ubundi babinenga kwa Habyalimana.

Icyahindutse uyu munsi, uvuze ibibi ubutegetsi bukora aricwa cyangwa akaregwa jenoside iyo ari umuhutu.

Ngo Ujya kwica imbwa ye, ayishinja ibisazi « Qui veut tuer son chien, l’accuse de la rage »

Nibyo koko Jenoside yakorewe abatutsi utayemera yaba ari umusazi, kandi akwiye kubihanirwa.

Iyicwa ndengakamere ryakorewe abahutu urihakana uwo ariwe wese yaba yigiza nkana kandi abifitemo inyungu ziri inyuma yabyo.

Benshi bahakana iyicwa ndengakamere ry’abahutu usanga kenshi ari abantu barengera ubutegetsi buriho kuko guhakana ubwo bwicanyi ndengakamere bw’abahutu biha ingufu nyinshi jenoside yakorewe abatutsi kandi nta banga ririmo ko jenoside yagizwe intwaro ya mbere yo kwikiza no kwica buri wese utavuga rumwe na leta.

Amagambo na gahunda birimo gukorerwa Faustin Twagiramungu birasa cyane niyo nvugo, kandi siwe muhutu wa mbere waba ubikorewe na leta, nka ya ntwaro yo kwikiza buri wese utavuga rumwe na leta y’agatsiko.

Akenshi abahutu baregwa jenoside cyangwa kuyipfobya, ni babandi leta iba yarabuze uko igeraho ngo ibice cyangwa ibakorere iyozabwonko, maze igahitamo gukoresha ya ntwaro ya jenoside aho kwiyanduriza ubusa ibiyicira nkuko igira abatusi batavuga rumwe nayo.

Kugaya no Kuburira

Mbonereho kugaya no kuburira uwo ariwe wese urenganya abandi yitwaje kurengera ubutegetsi buriho, mwibutsa ko hari benshi bamubanjirije bahohoteye benshi barengera ubutegetsi ngo bibonagamo. Ariko uyu munsi usanga byarabagizeho ingaruka mbi bo n’ababakomokaho.

Abahohotera abandi uyu munsi bitwaje kurengera ubutegetsi buriho, bari bakwiye gutekereza igihugu bifuza kuzaraga abazadukomokaho; bakareka ayo mabi bakoreshwa n’ubutegetsi bw’agatsiko.

Mana tabara uRwanda n’abanyarwanda.