Twagirimana Boniface umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi akomeje kuburirwa irengero naho Murenzi Aimable akomeje kwidegembya.

Aimable Murenzi bivugwa ko yatorokanye na Boniface Twagirimana

Yanditswe na Alice Kantengwa

Tariki ya 08/10/2018 nibwo inkuru yasakaye hose ko Boniface Twagirimana Umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi yaburiwe irengero akuwe muri gereza ya Mpanga iri mu Karere ka Nyanza. Ubuyobozi bw ‘amagereza bukaba bwarahise bwihutira kujya mu itangazamakuru buvuga ko Boniface Twagirimana yatorotse gereza ari kumwe na Murenzi Aimable uzwi cyane mu bikorwa by’ubwicanyi aho yagerageje guhitana Jean Bosco Gasasira Umuyobozi w’ikinyamakuru umuvugizi, ariko Imana ikinga ukuboko.

Kugeza ubu inzego z’ubutegetsi bw’u Rwanda ntizirashobora kugaragaza aho zashyize Twagirimana Boniface mu gihe bikomeje kuvugwa kenshi ko yaba yarishwe.

Amakuru akomeje kutugeraho aratangaza ko Murenzi Aimable ubu ari i Kampala mu Gihugu cya Uganda aho acumbitse kuri umwe mu basirikare ba Uganda ufite ipeti rya Générale, akaba yarahageze avuye mu Gihugu cya Tanzanie nyuma y’aho bimenyekaniye ko ari muri iki Gihugu mu gace ka Karagwe.

Murenzi Aimable wari usanzwe ari umupolisi akaza gufungwa akatiwe igihano cya burundu, akaba ariwe wifashishijwe mu kurigisa Boniface Twagirimana ku busabe bw’abayobozi b’amagereza mu Rwanda aribo :

-Komiseri George Rwigamba, Umuyobozi w’amagereza

-Komiseri Kyamugisha Michel, ushinzwe amategeko

-Hirary Sengabo, umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe amagereza

-John Mukono wari Umuyobozi wa gereza ya Mpanga i Nyanza

-Mudacyahwa Deo, ushinzwe iperereza kuri gereza ya Mpanga

-Ngirinshuti Robert wari ushinzwe iperereza wungirije kuri gereza ya Mpanga ,n’abandi bafatanyije !

Aho iminsi igeze kwemeza ko Boniface Twagirimana agihumeka biragoye kuko siwe wa mbere inkotanyi zishe zikuye muri gereza kuko uwitwa Nsengimana Alfred, Nsengiyumva Jotham n’abandi benshi bishwe bakuwe muri gereza.

Hagati aho kandi amakuru twabashije kumenya ni uko hirya no hino mu magereza hakomeje ibikorwa byo kwicisha inzara imfungwa hitwajwe ko iseru yageze mu magereza nka Nyarugenge, Huye, Muhanga. Aho ibyo bikorwa byo kwitwaza indwara y’iseru hakaba haramaze kunozwa uburyo bwihariye bwo kwica abafungwa hakoreshejwe kubashinja gutunga téléphone no gucuruza inzoga! Ibi bikorwa by’ubunyamaswa bikaba bigiye kuzakorwa muri gereza ya Rubavu na Mpanga aho abayobozi b’izo gereza bamaze gutegura amabagiro baziciramo izo ngorwa hakoreshejwe inkoni, iyicarubozo n’ibindi bikorwa bibabaza umubiri.

Mu gutegura iki gikorwa cy’ubwicanyi nko muri gereza mpuzamahanga ya Mpanga ibikorwa byo kwimura imfungwa za politiki byarasubukuwe aho ku cyumweru tariki 20/01/2019 Gen Bizimungu Mahoro Séraphin yimuriwe muri gereza ya Rilima, akaba agiye akurikira Déo Mushayidi, Col Habimana Michel bimuriwe muri gereza ya Nyarugenge.

Imiryango ifite abayo bafunze ikaba ikwiye kubatabariza aho bishoboka hose kuko bigaragara ko mu minsi iri imbere ababo bafunzwe bazagirirwa nabi.