Twagiye batumereye nabi nk’ibi by’uyu musore ari kuvuga: Thomas Sankara

FPR yibyarira amazi nk’ibisusa! Ariko izi ngoma z’iwacu zose ni uko zagabwe. Natwe tujya kurwana muri za 1991, twagiye batumereye nabi nk’ibi by’uyu musore ari kuvuga .

Ubwambere intambara yarateye 1/10/1990, abo nari ntwaye mu modoka bose bari bamenye ko Inkotanyi zateye, njye ntabizi. Nkajya mbona barandeba nabi nkagira ngo nuko baramutse nubundi ntibankundaga. Bigeze aho, mfungura radio hari nka saakumi n’imwe z’amanywa, numva iravuze ngo abanzi bateye igihugu, ngirango ndarota. Nshatse kubiganira n’abo twari kumwe, bose banyuka inabi kuko nanjye nari umwanzi. Ubwo jye nahise nuzura imbaraga numva iyo ntambara ari ntako isa, imodoka nyitwarira mukirere, uko bandakarira nanjye nkumva nuzuye, ndishimye.

Tugeze ku Kibuye, twavaga I Gitarama, mpasanga roadblock ntari nahasize, iriho abasirikali. Ngihagarara kuko nari naje nihuta kandi ari nijoro (hari umuhanda mubi w’ibitaka), soldat ati uziko nabatumura! atangira kudutuka. 1er Sergeant Muhizi niwe warukuriye izo ngabo, amenye ko arijye ahita aza yihuta abwira uwo musirikali ati mureke, mukingurire. Ibyo bibwa twari kumwe byari bya Bourgmestre byari byakanuye amaso nabyo bitazi niba birokoka uwo musirikali, bishiduka byari birikumwe n’umurame, bahita badutabara, nabyo bikiriramo, bigabanya agasuzuguro. Muhizi uwo yari umututsi. Ubwo isomo ni uko, uwo usuzugura ashobora kukuvana mu makuba, doreko rushati yari agiye kuturasa twese nta mbabazi kubera guhahamuka.

Nyuma y’ibyumweru bibili gusa, bahise banyirukana kukazi bamaze no kunkorera dossier ko ndi Inyenzi, bihuza nuko itegeko ribuzanya gukomeza gufata ibyitso ryasohotse. Bibanga munda bamwe bantera iwanjye, basanga ndikwije, mbwira abo turikumwe bakinga urupangu mfata umutarimba, baratinya, ndabareka, mbwira umuhungu ngo abakingurire, barasohoka. Nanjye sinaharaye nahise nsubira iwacu.

Nkuko ibibazo byiyongeraga, twafashe iyambere n’abandi basore bari bafite ibibazo, tujya gusura padiri Martin wari inshuti yacu, akamenya n’amakuru yo ku rugamba, icyo gihe dusanga afite amakuru mabi afatika ku inkotanyi. Ati Rwigema yarapfuye na Bayingana na Bunyenyezi, n’uducye twarokotse badusubije i Bugande. Ati rero ntimwirushye mugenda ibintu byabaye nabi. Nuko turamwemerera, tumusezeraho, tugeze hanze, twemeranwa ko ahubwo iki ari cyo gihe cyo gutabara,tuti tugende dupfane n’abandi aho gupfa duhagaze.

Bucyeye, umusirikali ntiyantindiye mu ruhame rw’abahisi n’abagenzi, hariya kuri Rond point yo ku Kibuye, arampamagara ati wowe Sankara, ngwino hano! Yari afite imbunda yitwa G3, ati inyenzi nizongera kw’avanca intambwe n’imwe, nzakumariramo aya masasu mfite! Icyogihe iraswa rya Ruhengeri ryari ryarabahahamuye.

Bwarakeye, hari mukwa kabiri 1991, mpita ngenda njyenyine. Babandi bose twavanye kwa Padiri tubyemeranijwe, bose barasimbutse, umwe ukwe undi ukwe, twese duhurira Nakivale ariko jye basanze ndangije nigiriye mu Birunga, binjira mpaguruka kubera wa musirikali wanyihutishije. Twese uko twagiye ku rugamba turacyariho, ahubwo utaragiye muri bamwe twajyanye kwa padiri ni we wapfuye muri jenoside.

Igitumye mvuga ibi byose, nderekana ko wima igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa. Uyu muhungu Capt. Herman Hirwa Nsengimana nawe yanze kuba imbwa. Abasore batatabaye igihe cyacu bitwaga ba Mukamusoni. Hariya iwacu ku Kibuye nari umusitari byibura nko mu ma komine 3, noneho inkuru ikwira hose ko Sankara yagiye, umusore utaragenda bakamubaza icyo agikora! 

Nsengimana, nagende azibe icyuho ahagarare mu mwanya wa Callixte Sankara. Nanjye musabiye Kibuye, ntahandi nsabye, mujye mugenda mubasebereze iyo za Kibuye. Mwambare mwifubike neza iriya misozi yiwacu irakonja, n’iyo mpamvu abana twayiragiye, twarokotse ibirunga. Mujye mupanga neza uko mubonye akanya mugende mubakubite, basebe, ntibakagirire amahoro ku Kibuye, bo kanyagwa zibyukurutse! Mvuze Kibuye, nta handi mvuze.

Mugende mugire amahoro, Imana ibajye imbere, Imana yanga akarengane. Muzirinde ibyaha by’intambara, ariko umusirikali nkamwe ntimukamurebere izuba kandi ntimukabatinye. Urugomo babagiriye rwari rwinshi, natwe abanya Kibuye, baraturenganije cyane, kuburyo n’imisozi y’iwacu yahababariye, iririra abana bayo cyane. Kibuye muzabonera yo ubutabazi. Ntimutinye ngo ubwo mpavuze bazitegura. Ashwi , imitunu y’urukwavu ntibuza ishyamba gushya! Umusirikali uzaza kubarwanya muri Kibuye, ajye amenya ko ari ikivume kitagize icyo kimaze, kiri kurenganya Abanyarwanda kandi cyagombaga kubarengera!

H.T. Sankara