Twaguze intwaro, abazashaka kudukura ku butegetsi bizabahenda!

Nyuma y’aho amakuru akwiriye ku mbuga nkoranyambaga avuga ku gikorwa cya Leta y’u Rwanda cyo kugura intwaro zo mu bwoko bwa Missiles zihanura indege zo mu rwego rugezweho zitwa ‘TL-50’ zizwi nka ‘Sky Dragon 50 air defense’ mu Bushinwa, hibajijwe byinshi ndetse habaho n’amakenga ku mpamvu zaba zihishe inyuma. (ikinyamakuru Igihe.com kiri mu kwaha kwa Leta y’i Kigali cyatangaje iyo nkuru ariko nyuma y’amasaha make kirayisiba.  Muri make yari iteye nk’iyi)

-Ese mama ni ubushyanutsi no gushaka kwigaragaza nk’igihangange imbere y’ibindi bihugu nk’uko Leta y’u Rwanda isanzwe yarabimenyereje abantu?

-Ese byaba ari ibi Perezida Kagame yatangaje ko ngo kumukura ku butegetsi ngo abazabigerageza bose bizabahenda? Ntabwo yanatinye kuvuga ko azasubira mu mateka yo mu minsi yashize.

-Ese ibi bitwaro byatwaye akayabo kangana iki kava mu misoro y’abaturage?

-Ese ibi bitwaro nibyo byihutirwaga cyane ugereranyije n’ibibazo by’ubukene abanyarwanda bafite?

Nk’uko byagaragaye mu minsi yashize ubwo ingabo za M23 zifatanije n’iz’u Rwanda zatsindwaga ruhenu mu gihe gito hakoreshejwe ingabo z’ibihugu bya Tanzaniya na Afrika y’Epfo zari zifite za kajugujugu z’intambara  zo mu rwego rugezweho, ibi bishobora kuba byaratumye Perezida Kagame na Leta ye biyemeza gushaka intwaro zahangana n’indege z’intambara z’ibihugu bya SADC cyangwa bigatuma ibyo bihugu bigenda biguruntege mu gihe Perezida Kagame yaba abizamuyeho agasomborotso.

Dore ko ibisirikare birwanira mu kirere by’ibihugu nka Angola na Afrika y’Epfo atari ibyo kwisukirwa uretse ko na Tanzaniya atari agafu k’ivugwa rimwe.

Amakuru agaragara mu binyamakuru n’uko Leta y’u Rwanda irimo gushyira ingufu nyinshi mu kubaka ubufatanye bwa gisirikare n’ibihugu byo muri Afrika y’uburasirazuba (Uganda, Kenya, South Sudan.) bikaba bigaragara mu buryo gushaka amaboko no guhindura ubushotoranyi bwayo ikibazo cy’akarere kose. Kugura intwaro zikomeye zihanura indege mu karere na none byaba nk’amayeri yo gutuma Kagame agira ijambo rikomeye imbere y’ibihugu twavuga ko bumvikana nka Uganda na Kenya no gufatwa nk’igihangange mu karere.

Ntawakwirengagiza ko aho ingabo za M23 ziri muri Uganda zisa nk’iziryamiye amajanja ndetse zirasa n’izitangiye kwiyenza. Birazwi ko mu gihe zakongera gutangiza imirwano ingabo za Uganda n’u Rwanda zazifasha nk’uko bisanzwe.

Umuntu kandi ntabwo avuze ko kuva M23 yatsindwa ubu ubukene bwiyongereye mu Rwanda kubera gutakaza ibirombe by’amabuye y’agaciro bityo intambara yindi ikaba ari ngombwa kugirango amabuye y’agaciro yongere aboneke kw’isoko ku buryo bworoshye kandi ntabwo twakwirengagiza ko muri iyi minsi ya vuba habaye impfu z’abatsinze M23 ku buryo budasobanutse ku buryo umuntu yakwibaza ibibazo 3: Bazize ko batsinze M23? Bazize ko hari imigambi mpuzamahanga ibarenze baburijemo? Cyangwa bishwe mu rwego rwo gutegura indi ntambara izagera ku migambi iya mbere itagezeho?

Kugundira ubutegetsi kwa Perezida Kagame byo ntabwo ari ibyo gushidikanyaho kuko yarangije kwemeza ko abaturage ari bo bazamwisabira guhindura itegeko nshinga biciye muri kamarampaka, ibya tora aha byo nta munyarwanda utabizi ikitazwi gusa ni umubare w’inzirakarengane zizahohoterwa muri iryo tekinika kuko byanze bikunze hari abazatangwaho ibitambo dore ko Perezida Kagame muri iyi minsi mu byo avuga yibasiye ngo abayobozi bahemuka.

Iri gundira ry’ubutegetsi umuntu yavuga ko rizaba ridafite kwihishira ahubwo Perezida Kagame azashyira imbere umuryango we ndetse no kugera mu bushorishori bw’ubutegetsi dore ko ari umugore we Jeannette, asa nk’urimo gushyirwa imbere cyangwa kwishyira imbere ku mugaragaro ku buryo yatanze n’Insanganyamatsiko  y’uyu mwaka igira iti “Icyomoro n’igihango.”.

Muri ibyo byose ariko FDLR ikomeje kuba igikangisho uretse ko uwanavuga ko Leta y’u Rwanda irimo kwikoza isoni yiyerekanira ko FDLR ikunzwe yaba atibeshye dore ko ubu ngo abagore bava mu Rwanda ku bwinshi bagiye kubana cyangwa kubyarana n’abaFDLR bamwe bakagaruka abandi bakagumayo! Abasore se bagenda ubwo bangana iki?

Umwanzuro: Ese umunaniro no kugaragaza kurambirwa Perezida Kagame afite muri iyi minsi namwe murabibona? Ese mama ananizwa na za ngendo ze zidasiba zigiye kuruta iza Nyirubutungane Papa Yohani Pahulo wa Kabiri? Abaganga be se basanze kureba agapira ka Arsenal bitakimuruhura mu mutwe? Kuba asigaye agenda wenyine n’abamurinda gusa byo bihishe iki?

Mu gusoza mvuze ko Perezida Kagame amaze guhumuka amaso uretse ko nta mahitamo afite naba ndengereye? Ese ko avuga ko abazungu iyo bagiye guhitamo uwo bakoresha bahitamo uw’igicucu kurusha abandi, ubwo yashakaga kuvuga nde? Nyamara banyapolitiki uyu mwanya ni uwo gutekereza icyakorwa bidatinze!

Marc Matabaro

The Rwandan

Email: [email protected]