TWAMAGANYE IBITERO BY'ITERABWOBA BIKOMEJE KUGABWA KU BARUNDI NO KU BURUNDI.

1. Amashyaka nyarwanda atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa leta ya FPR-Inkotanyi ahuriye mu rugaga rwitwa NOUVELLE GENERATION ariyo UDFR-IHAMYE, ISHEMA PARTY na FPP- URUKATSA aramagana byimazeyo ibikorwa by’iterabwoba bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu cy’abaturanyi b’Abarundi bikomeje gukomeretsa no guhitana abenegihugu banyuranye barimo n’umusirikari mukuru Lieutenant Général Adolphe NSHIMIRIMANA wari umujyanama w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, akaba yarivuganywe n’ababisha mu gitondo cyo ku cyumweru taliki ya 2 Kanama 2015.

2.Reka twibutse ko Abarundi n’ Abanyarwanda dufitanye isano ikomeye cyane ishingiye ku mateka agaragaza byinshi biduhuza nko kuba twaragizwe igihugu kimwe mu gihe cya gikoloni, kuba duhuje ururimi, umuco, amoko, imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’imiterere ya politiki ijya gusa, dore ko kuva ibi bihugu byombi byabona ubwigenge buri gihugu kitahwemye gucumbikira impunzi z’ikindi gihugu.

3. Nta gushidikanya, ibitero bya “propagande mbisha” n’ibitero bisesa amaraso bimaze iminsi bigabwa kuri iki gihugu nta kindi bigamije uretse gusenya intambwe nziza ya Demokarasi Abarundi bari bamaze kugeraho no gusubiza iki gihugu mu bihe bibi cyasize inyuma .

4. Amashyaka ya Nouvelle Génération aramagana byimazeyo umuntu wese cyangwa udutsiko tw’abantu bumva ko impinduka zigomba kugerwaho ari uko abenegihugu bagombye kwamburwa uburenganzira bwabo ku buzima, ubwo kuvuga icyo batekereza cyangwa ubwo kwihitiramo abategetsi bababereye binyuze mu nzira y’amatora na Demokarasi .

5. Twamaganye impuha nyinshi zikomeje gucicikana zigamije guca abaturage intege no kubashyushya imitwe ; turagaya kandi n’amakuru y’ibinyoma akomeje gukwirakwizwa nkana na ba RUSAHURIRAMUNDURU bafite gahunda yo guharabika u Burundi no gutesha agaciro abategetsi babwo mu mahanga , kuko ibyo byose nta cyiza bishobora kuzanira u Burundi n’Abarundi.

6.Tuboneyeho akanya ko kwihanganisha Abarundi bose batakaje ababo cyangwa ibyabo muri ibyo bitero, bityo bakaba bari mu cyunamo kitaboroheye.

7. Tuboneyeho kandi no gusaba Abarundi bose kwirinda guha urwaho wa wundi ugambiriye kubasubiza mu mwiryane ushingiye ku moko ; ahubwo barusheho gukomera ku bumwe bwabo nk’uko babukomeyeho mu gihe cya Kudeta yo kuwa 13 Gicurasi 2015, no mu gihe cy’ibitero bisesa amaraso biherutse kugabwa mu majyaruguru y’ u Burundi mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

8.Turashishikariza Leta y’Uburundi kwitegura kwirwanaho no gukangurira Abarundi bose guhagurukira hamwe bakarwanya batajenjetse umwanzi wakereye kubasenyera igihugu.

9. Twijeje Abarundi ko natwe ubwacu twiteguye gutanga umusanzu wose dushoboye kimwe n’uwo twakenerwaho kugira ngo imvururu n’umutekano mukeya mu Burundi bihagarikwe bwangu kuko ngo iyo inzu y’umuturanyi ifashwe n’inkongi y’umuriro iyawe niyo iba iramukiwe.

Imana irengere u Burundi n’Abarundi bose.

Bikorewe i Paris kuwa 4 Kanama 2015,

Bwana Abdallah Akishuli, FPP-URUKATSA

Bwana Boniface Hitimana, UDFR – Ihamye

Padiri Thomas Nahimana, ISHEMA Party