TWASUYE INFUNGWA ZA POLITIKI N’IZ’IBITEKEREZO MU RWANDA: Me NTAGANDA BERNARD.

Me Bernard Ntaganda

Me Ntaganda ati : Bamwe twashoboye kubageraho, ahandi twahuye n’abameze nka ba Rujukundi batwangira gusura bamwe muri izo nfungwa.

Uyu munyamategeko Ntaganda Bernard , uyu washinze ishyaka PS Imberakuri akaba ari nawe uriyoboye, aratangaza ko bimwe mu byari biteganijwe gukorwa mu cyumweru cyahariwe kuzirikana ku nfungwa za politiki n’iz’ibitekerezo mu Rwanda, harimo gusura izo nfungwa hirya no hino mu magereza yo mu Rwanda zifungiwemo.

Me Ntaganda yatugejejeho ubutumwa bugenewe uwo ari wese wifuza kumenya amakuru y’izo nfungwa : babonye iki, babonye nde, ;

Twaganiriye byinshi birimo na bimwe mu birebana n’ishyaka PS Imberakuri, ariko muri uyu mwanya twahisemo gukora urugendo rugana mu buroko, natwe tubasuhuze abo bose Ntaganda avuga ko bafungiwe politiki cyangwa ibitekerezo byabo. Tukazagena umwanya urambuye wo kuganira ku ishyaka PS Imberakuri, rimwe mu mashyaka yemewe mu Rwanda nyamara ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Me Ntaganda gusura infungwa byagenze bite ?

Ikondera libre, 29/06/2018