TWIBUKE ABACU TWIRINDA KUGIRWA IMBOHE Z’AMATEKA ABABAJE

Banyarwandakazi, Banyarwanda

Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda

1.Tugeze muri kwa kwezi kwa Mata Abanyarwanda badashobora kwibagirwa kubera ko kwibutsa ibihe bikomeye byasenye cyane umuryango nyarwanda n’igihugu cyacu.

2.Koko rero hari amataliki abiri azahora afatwa nka « nyirabayazana » y’amahano akabije yagwiririye u Rwanda :

* Ku italiki ya 1/10/1990 umutwe wa FPR-Inkotanyi, uturutse ku butaga bw’igihugu cya Uganda, wagabye igitero cya mbere ku Rwanda bityo uba utangije intambara y’amasasu yaherekejwe no kurimbura, gukomeretsa no kwangaza Abanyarwanda b’inzirakarengane batagira ingano.

*Gahunda y’ubwo bugizibwanabi ndengakamere bwazanye n’intambara yaje kuzuzwa n’iraswa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana mu ijoro ry’iya 6 rishyira iya 7 Mata 1994, icyo gikorwa cy’iterabwoba akaba aricyo Umuryango mpuzamahanga LONI wafashe nk’intandaro ya Jenoside yakorewe Abanyarwanda.

3.Nyuma y’uko FPR ifashe ubutegetsi bwose muri Nyakanga 1994 ubugizibwanabi ntibwahagaze kuko Abanyarwanda bakomeje kurimburwa haba imbere mu gihugu ndetse no mu nkambi z’impunzi, by’umwihariko mu gihugu cya Kongo cyitwaga Zayire.

4.Guhera mu mwaka w’1995 ubutegetsi bwa FPR bwatangiye gushishikariza abanyarwanda kwibuka « Itsembabwoko n’Itsembatsemba » ryarimbuye abenegihugu basaga miliyoni.

Ndetse Itegeko Ngenga no 40/2000 ryo kuwa 26 Mutarama 2001 rishyiraho Inkinko Gacaca kandi rigena imiterere y’ikurikirana ry ‘ibyaha bigize icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, ryemeje ko italiki-fatizo y’itangira ry’ibyaha by’Itsembabwoko n’itsembatsemba ari iya 1/10/1990, umunsi FPR yagabyeho igitero cya mbere !

5.Gusa rero FPR ya Paul Kagame imaze kubona ko Inkiko Gacaca n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha( TPIR) zifite ububasha bwo gucira imanza n’ibyaha byakozwe n’abayobozi bakuru ba FPR ubwayo, hatangiye amanyanga aremereye yo kunaniza Urukiko rwa Arusha ndetse no guhindagura ibyerekeye imiterere y’Inkiko Gacaca kugira ngo zizacire imanza igice kimwe gusa cy’Abanyarwanda. Nguko uko hadutse uguhindura inyito, « Itsembabwoko n’Itsembatsemba »(Génocide rwandais) nk’uko yari yariswe na LONI ribatizwa izina rishya rya « Jenoside yakorewe Abatutsi » . Bidateye kabiri FPR ica iteka ko Abanyarwanda bose bishwe batagomba gushyingurwa mu cyubahiro no kwibukwa kimwe, ko hakwiye kwibukwa gusa abazize « Jenoside yakorewe Abatutsi ».

6.Hagati aho abandi benegihugu bari baratakaje imiryango yabo bakomeje kwifuza no gusaba ko , mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, Abanyarwanda bishwe muri biriya bihe bibi bashyingurwa neza kandi bakajya bibukwa BOSE.

7.Guhera ubwo ikibazo cy’italiki ngarukamwaka yo kwibuka cyateye amahane akomeye . Bamwe bagasanga italiki ikwiye ari iya 6 Mata, abandi bakemeza ko iya 7 Mata ariyo nziza….kugeza n’uyu munsi nta taliki yo kwibuka Abanyarwanda bahuriraho.

8.Ikigaragararira buri wese ni uko Abanyarwanda barambiwe uku guhozwa mu gihirahiro.

Baragaya bikomeye :

*Kuba FPR yarakomeje gukoresha icyunamo no kwibuka nk’intwaro yo kuvangura abanyarwanda no kubahemberamo umujinya n’umwiryane

*Kuba FPR ibuza abo yiciye gushyingura mu cyubahiro ababo no kubibuka

*Kuba FPR idahwema gushinyagurira imirambo y’Abahutu yishe ku mugaragaro ikabajyana mu nzibutso ikayita iy’Abatutsi bazize jenoside

* Kuba FPR itemera gushyingura mu butaka inzirakarengane zazize jenoside

6 Mata 2017: Padiri Thomas Nahimana ashyira indabo ku Rwibutso rwa Genoside yakorewe Abanyarwanda bose.

Banyarwandakazi, Banyarwanda

Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,

9. Kubera izi mpamvu zose n’izindi tutiriwe turondora, Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yasuzumanye ubushishozi ikibazo cyerekeye icyunamo ngarukamwaka n’ukwibuka maze igera ku myanzuro ikurikira :

(1) Ishyaka rukumbi rya FPR-Inkotanyi ryatsinzwe bidasubirwaho urugamba rwo kunga Abanyarwanda kuko rishyira ingufu mu kubacamo ibice no kubateranya

(2) Uko « Kwibuka » byakozwe kuva mu 1995 kugeza ubu nta kamaro bifitiye abanyarwanda kuko bibahoza mu cyunamo kidashira, bikaba birushaho kongera agahinda, ubwoba n’uburakari mu mitima y’abarokotse bahora berekwa ibisigazwa by’ababo. Bikaba rero byararangije kugaragarira buri wese ko « imihango ngarukamwaka yo kwibuka » FPR iyikoresha nk’intwaro ya politiki yo guhembera uburakari n’umwiryane mu benegihugu.

(3) Guhera mu mwaka utaha wa 2018 hakwiye kujyaho uburyo bushya kandi bwubaka bwo kunamira abacu no kubibuka

(4) Tugennye ko ukwezi kwa Mata kwa buri mwaka kwitwa « UKWEZI KW’AMAJYAMBERE y’UMURENGE »

(5) Dushyizeho ICYUMWERU CY’UBWIYUNGE gihera taliki ya 1 kugera kuya 7 Mata, buri mwaka. Ibikorwa biteza imbere ubwiyunge bizagikorwamo bizajya bigenwa buri mwaka .

(6) Ibyumweru bitatu bisigaye by’ukwezi kwa Mata bizaharirwa ibikorwa bishyigikira imishinga iteza imbere UMURENGE.

(7) Iyi gahunda izajyana no korohereza Abanyarwanda bose baba hanze y’igihugu gusura u Rwanda, bakakirwa neza n’abategetsi b’igihugu, bakoherezwa iwabo mu Mirenge bavukamo ,bakajya kubana n’abaturage b’iwabo, bakaganira, bagasangira , bagasabana, bagatekerereza hamwe imishinga yateza imbere umurenge wabo kandi bakayitera inkunga.

(8) Abanyarwanda bose bishwe guhera taliki ya 1/10/1990 bakwiye gushyingurwa mu rwibutso rumwe rukitwa « Ingoro y’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda »

UMWANZURO

Banyarwandakazi, Banyarwanda

Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,

10.Kunamira no kwibuka abacu birakwiye ariko iyo bidakozwe mu mu buryo bwubaka bisenya umuryango nyarwanda ndetse bikadutera kwanduranya n’ibihugu by’abaturanyi. Kubaha abacu bishwe ntibyagira ireme hatabayeho ukurwanya no gutsinsura icyatumye bicirwa akamama, ni ukuvuga politiki y’igitugu yubakiye ku irondakoko, umuco mubi wo kwihambira ku butegetsi n’ingeso yo kwikubira ibyiza byose by’igihugu.

11.Mu gihe twibuka ku ncuro ya 23, Umunyagitugu Paul Kagame we aritegura kwiyamamaza wenyine nyuma yo gufunga amarembo y’igihugu akabuza abandi benegihugu kujya gukorera politiki mu Rwababyaye. Akomeje guheza mu gihome Victoire Ingabire, Deogratias Mushayidi, Dogiteri Theoneste Niyitegeka, Kizito Mihigo n’izindi nzirakarengane zaranzwe no guharanira ubwiyunge bwuzuye bw’Abanyarwanda.

Ese murabona koko dukwiye kurambika amaboko hasi maze Umunyagitugu agakomeza agacura abanyarwanda bufuni na buhoro ?

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yiteguye gufasha Abanyarwanda gukora ibishoboka byose hakabaho impinduka nziza mu miyoborere y’u Rwanda, uyu mwaka kugira ngo tuzashobore no gutera intambwe yo kwibuka abacu twirinda kugirwa imbohe z’amateka ababaje.

Ku Banyarwanda BOSE batakaje imiryango yabo , turabifuriza ihumure no kwihangana.

Ku bavandimwe b’Abarundi batakarije umukuru w’igihugu cyabo iwacu, tubasabye imbabazi tunabizeza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi mu minsi iri imbere.

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda

Harakabaho abaharanira ubwiyunge bw’Abanyarwanda mbere ya byose.

Padiri Thomas Nahimana

Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

1 COMMENT

Comments are closed.