TWIBUKE ABAGIYE, TUNAZIRIKANE IMBERE HAZAZA UBUTUMWA BW’UMUNSI BUVA KU MASHYAKA RNC na FDU-Inkingi-UK

Banyarwanda, Banyarwandakazi n’inshuti z’U Rwanda, undi mwaka uratashye nyuma y’amakuba yagwiriye u Rwanda kuva muri 1990. Abanyarwanda – ababyeyi, abavandimwe n’inshuti – twabuze muri genocide ya 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byayibanjirije n’ibyayikurikiye haba mu Rwanda, muri Congo no mu yandi mahanga ni benshi cyane.

Ubu bwicanyi ndengakamere bwakozwe n’abanyarwanda kandi bukorerwa abanyarwanda b’inzirakarengane. Muri uyu mwaka wa 2015 Abanyarwanda bagihekurwa n’ingoma ya FPR yagiyeho muri iriya mivu y’amaraso ni benshi. Abanyarwanda baracyatotezwa, bagafungwa, bakicwa rubozo ndetse n’imirambo yabo ikajugunwa mu migezi, mu biyaga no mu nyanja kubera ibitekerezo byabo no kutabona ibintu kimwe n’ubutegetsi.

Ibi bitwereka ko Kwibuka konyine bidahagije. Guha abatuvuyemo icyubahiro nyacyo bidusaba no gufata ingamba zo gukuraho burundu icyatumye abatuvuyemo bicwa, n’igituma abasigaye bakomeza kwicwa no gutotezwa. Dukwiye kandi gufatana mu mugongo kubera ingaruka twese abarokotse ubwo bwicanyi dukomeza kubana nazo ubuzira herezo. Tuzirikane n’ingaruka zabwo ku Rwanda rw’ejo, ku mibanire hagati y’abanyarwanda no ku mibanire y’u Rwanda n’abaturanyi. Kugeza ubu twabaye abaturanyi babi, nabyo tubizirikane kandi dufate ingamba zo kubikosora. Tutarebye kure, tukibuka gusa, ntacyo byaba bimaze.

Birababaje ko uyu munsi twibuka abacu bazize ubu bugome bw’indengakamere bwakozwe na Leta yariho muri 1994 ndetse n’izari ingabo za RPF ziyobowe na Generali Kagame, Leta ya RPF yo ishishikajwe no gushinyagurira abanyarwanda. Kwibuka Leta yabigize politiki, ikabikoresha mu kwikiza abatabona ibintu kimwe nayo. Birababaje ko ibisigazwa by’abavandimwe n’ababyeyi bacu Leta yabigize igicuruzwa kandi n’amafaranga avuyemo ntagire icyo amarira abarokotse ahubwo agashyirwa mu mifuka y’agatsiko kari ku butegetsi. Aho kwibuka abacu ngo tubahe icyubahiro gikwiye, uyu munsi Leta irahatira abanyarwanda kujya mu mihanda za London n’ahandi ngo baramagana ibinyamakuru nka BBC bizwiho kuvugisha ukuri. Turasaba BBC gukomeza guhagarara ku kuri kuko nibyo bizafasha abanyarwanda kwiyunga kandi imenye ko abanyarwanda tuyishyigikiye. Twamaganye kandi kwibuka kuvangura, aho Leta y’u Rwanda ibuza igice kimwe cy’abanyarwanda kwibuka ababo.

Banyarwanda , Banyarwandakazi, n’ubwo abacu bagiye tukibakunze,bakagenda tukibakumbuye; n’ubwo bashiki bacu bafashwe ku ngufu abana bacu b’ibitambambuga bakicwa, abasaza, abakecuru tukababura; mureke tubibuke ariko twere guheranwa n’amateka. Icyo badushakaho ni uko igitambo batanze tutagipfusha ubusa, ahubwo tukubaka igihugu buri munyarwanda wese afitemo umudendezo, aho buri wese avuga ati “Harabaye ntihakabe, buriya bwicanyi ntibuzongere ukundi mu rwatubyaye”.

UBUTUMIRE Twifatanyije n’andi mashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’kiremwa muntu, Ihuriro Nyarwanda RNC na FDU-Inkingi dutumiye abanyarwanda bose baba mu Bwongereza ndetse n’ inshuti zabo mu mihango yo kwibuka abacu izabera Bethnal Green, Oxford House, London E2 6HG ku italiki ya 11 Mata 2015 guhera saa saba z’amanwa.Nyuma ya misa yo gusabira abacu twabuze, hazaba ibiganiro n’ubuhamya bw’abarokotse ariya mahano baba abatutsi, abahutu, n’ abatwa nta we uzakumirwa nk’uko bikorwa mu Rwanda.

Bikorewe i London , Taliki 07 Mata 2015

Musonera Jonathan, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga muri RNC

Bahunga Justin, Komiseri ushinzwe Ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa FDU Inkingi