Twibuke abaguye i Gakurazo kuwa 05/06/1994

Myr Vincent Nsengiyumva, Myr Joseph Ruzindana, Myr Thaddée Nsengiyumva

Ku itariki ya 5 kamena 1994  FPR Inkotanyi yaciye Kiliziya y’u Rwanda yica abepiskopi batatu icyarimwe. Sinshaka kugaruka ku uko byagenze byaravuzwe bihagije. Ndashaka kuvuga ku ngaruka y’ubu bugome n’imyitwarire ya Kiliziya mu Rwanda uyu munsi ishobora kuzagira ingaruka ku myemerere y’abayoboke gatolika benshi.

  • Kuki abo bepiskopi batibukwa?

Simvuga ibyo gushyingurwa kuko byajemo amananiza y’Inkotanyi n’ubwo Kiliziya itigeze ibishyiramo imbaraga. Kongeraho Myr Phocas zajugunye mu mazi.  Ikintangaza uyu munsi ni uko abo bepiskopi batibukwa. Gatolika ifite uburyo bwiza bwo kwibuka abayo bapfuye mu misa. Igitangaza n’uko haba aho bashyinguye, haba no mu madiyosezi bayoboraga nta misa basabirwamo. Wasanga  FPR ariyo igenga iby’amasengesho ya Gatolika.

Ikibazo aho gikomerera ni uko abapadiri bose bishwe na FPR Inkotanyi, kizira kubibuka no mu rusengero. Iyo nitegereje abasenyeri dufite ubu, n’inyigisho zabo simbona igishya batubwira kiruta icy’ababanjirije, cyane ku ngoma ya Habyarimana harimo bariya batatu bishwe. Sinzi niba bari muri Kiliziya imwe itunganye gatolika bajya batubwira. Ndeba abapadiri b’insoresore dufite hirya no hino mu gihugu nkibaza niba bibwira ko nta bandi babanjirije. Amatorero menshi bayobora yayobowe n’abandi bari abahanga bazi kuvuga no kwigisha. Babure no kubasabira? Sinzi n’iby’imisengere bigengwa n’abadaso cyangwa intore z’icyama. Ese Kiliziya nayo yatangiye nyuma ya 94 nk’uko Inkotanyi iyo zivuga ugira ngo u Rwanda rwabayeho guhera 94.

  • Kiliziya kimwe na FPR ivangura abapfuye.

Iyo abapadiri batwigisha batubwira iby’abahowe Imana bo mu bihugu bya kure, bakatubwira no kubiyambaza. Ese mu Rwanda ntabahari? Nk’uko ukwezi.com kwabitangaje hari umupadiri warokotse aheretse kwitangira ubuhamya bw’umupadiri wanze gusiga abakristu kugeza interahamwe zimwishe :  Mu buhamya bwa Padiri Vedaste yagize ati: “Ku itariki ya 12 nari muri abo bantu bateraga amabuye nyine turwana n’abari bafite ama gerenade n’imbunda, byageze mu masaha ya saa Tanu z’amanywa nibwo Gatete yaje azanye n’imodoka yuzuye intwaro n’izindi modoka zirimo interahamwe nyinshi ari nabwo yahise abahereza intwaro batangira kurasa, binjira mu kigo aho twari turi twese turi benshi cyane, ubwo rero njyewe bateye gerenade imfata ku kaguru ubu mfite Fragment (inkovu) ndazigendana, ubwo rero nkimara kumva ko nakomeretse mbonye urushonzi rw’amaraso rurimo gutemba nashatse uburyo nkururuka nza ahabaga abapadiri ninjira mu nzu. Icyo gihe nibwo nahise numva amasasu menshi babandi twari kumwe bose barabarasa, ni uko nibwo bamwe bahise baza birukira mu cyumba Padiri Bosco yari arimo afite ishapure arimo gusenga byamuyobeye, nuko Interahamwe ziza zibasanga zibwira Padiri ziti ‘Wowe va mu nzira abo dushaka ni Abatutsi’. Ni uko yanga kuva mu nzira arababwira ati sinshobora kwitandukanya n’intama zanjye, hanyuma ubwo bahise bamurasa isasu yinjira mu kindi cyumba hanyuma baramukurikira baramucoca n’imihoro bamucamo ibice byinshi”.

Harya ubumaritiri mutwigisha mugiye kubutira hanze busumba ubu ni ubuhe? Kuki bitavugwa? Ni ukwanduza Jenoside? Ingero ni nyinshi ubwo muzategereza ko FPR imushyira mu ntwari mubone kumuvuga. Nyamara ni urugero rwiza rwatuma abantu bemera ko Ijambo ry’Uwiteka ryatuma umuntu yemera guhara ubugingo bwe ngo arengere abandi. Mbere yo kujya kutubwira abakure kandi ba kera tutanazi mwahereye iwacu. Ntimwabavuga kuko ari abahutu. Ibyo byose abakristu barabibona ko hari ivangura muri Kiliziya  kugeza no mu bishwe.Agaciro Kiliziya mu Rwanda  iha abapadiri n’abihayimana bishwe n’Inkotanyi ntikaboneka.Niba ku bapadiri bimeze bityo abakristu biciwe muri za kiliziya hirya no hino bo nta na kanunu. Nyamara  abazuzura uyu munsi simpamya ko babarusha ubukristu. Umuntu akaba yakwibaza aho inyigisho za Kiliziya idaha agaciro abantu zishingiye.

  • Amateka ya Kiliziya

Mpamya ko amateka ya Kiliziya mu Rwanda agizwe n’insengero ziri hirya no hino. None se izo nsengero muteraniramo buri cyumweru abazubatse bari he?

N’ubwo abepiskopi ba none n’abapadiri bibwira ko twibagiwe abacu ngo kuko bishwe n’Inkotanyi; ngo ku buryo  tutagomba no kubavuga mu nsengero  ahenshi abo bapfuye ari nabo bazubatse, baribeshya kuko ni ejo bundi byabaye turabibuka kandi tukabasabira. Rero numvise ngo murahimbaza Yubile y’imyaka ijana y’ubupadiri mu Rwanda, sinzi niba urupfu rw’abishwe muri 94 rutari mu byaranze iyo myaka 100. Sinzi icyo muzaba  muhimbaza. Icyo mpamya cyo  n’iyo twe nk’abayoboke tutabibabaza Imana izababaza uburyo mwavanguye intama kugeza no mu bapfuye.

Emmanuel Musangwa

1 COMMENT

Comments are closed.