TWIBUKE TUTITIRANYA IBINTU

Yanditswe na Benito Kayihura

Muri iki gihe cy’icyunamo cyahariwe kwibuka abatutsi gusa (Mu Rwanda) hari ibintu Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda benshi bitiranya nge ngashaka impamvu yabyo nkayibura cyane ko ari ibintu byumvikana bidasaba kuba uri impuguke ngo ubashe kubyumva.

ibyo bintu ni:

1. Gushyira bamwe mu batutsi mu bacikacumu kandi ataribo

2. Gushyira bamwe mu batutsi mu nzirakarengane (victime) kdi atari zo

Hari abantu bari bakwiye kwimurirwa ibyiciro bibukwamo cyangwa urwego babarwamo ( Umucikacumu, umututsi wavuye hanze cyangwa umuhutu) bitewe nuko bapfuye cyangwa nicyo baricyo, cyangwa se nuko barokotse abo bantu ni bande, kuki se bakwiye kwimurirwa muyindi categorie aho kubavanga n’abatutsi bose barokotse muri rusange?

UMUCIKACUMU NINDE?

Kurokoka cyangwa gucika kw’icumu bivuga umuntu wese ubuzima bwe bwari buri mu kaga ku mpamvu z’intambara, impanuka cyangwa ikiiza (natural disaster) aho benshi baburiye ubuzima we akagira amahirwe yo kudapfira muri ako kaga, iyo urebye ibisobanuro byiri jambo uhita ubona ko atari abatutsi bose bari batuye mu Rwanda bakwiriye gushyirwa muri iki cyiciro nkuko FPR ibikora ubu,
mbere ya 1994 hari abatutsi bari batuye mu Rwanda ariko mbere gato ya Genocide baza kujya hanze ku mpamvu zitandukanye nko kwiga, kujya mu nkotanyi, gukora, kwivuza, gusura abantu n’ibindi bisa nabyo, intambara irangiye aba bantu bagarutse mu Rwanda nabo bitwa abacikacumu kdi mu byukuri atari bo, uti gute?

Reka mbisobanure ntanga urugero

Ubaye ufite akazi gatanga Bus ijyana abakozi ku kazi nawe ukaba ariyo ugendamo hanyuma ukajya muri Conge hashira iminsi 2 iyo Bus igakora impanuka mu bagenzi 50 hagapfamo 20 ubwo nawe impanuka yabaye uri muri Conge bakubara mu barokotse? igisubizo ni oya. cyakoze habaye hari bamwe mu bagize umuryango wawe bayiguyemo Assurance/insurance yaguha amafaranga y’abawe wabuze ariko ibyo ntibikugira uwarokotse.
Nibyo koko abatutsi Genocide yasanze hanze bagize amahirwe kuko iyo interahamwe zibafata zari bubice cyangwa se bakagira n’Imana bakarokoka kimwe n’abandi bari mu gihugu imbere, ariko ibyo ntibivuze ko ari abacikacumu ahubwo igitangaje ushobora kugira abana n’umugore b’abacikacumu wowe utariwe

NTAGO ABATUTSI BOSE BISHWE MURI 94 BAZIZE UBUSA

Reka dusubire gato inyuma mu myaka ya za 90:

FPR kuko yo yari ifite gahunda yo kurwana mpaka ifashe igihugu ititaye ku masezerano cyangwa kuvanga ingabo, yakuraga abasore n’abagabo mu Rwanda ikabajyana Uganda kubatoza igisirikare hanyuma barangiza imyitozo ikabaha imbunda bakagaruka mu Rwanda mu buzima busanzwe, byagiye kugera kw’itariki ya 07/04/1994 Kagame yaramaze kuzuza igihugu cyose aba bacengezi be kuburyo bari baryamiye amajanja kandi biteguye urugamba, bitewe n’ipeti cyangwa ikizere wabaga ufitiwe ariko nanone ibyo bikajyana n’aho wabaga utuye ( Iyo yabaga ari ahantu heza kuburyo nta muntu uzarabukwa) wabikaga intwaro nyinshi ukanacumbikira abasirikare byibura nk’10. (Abantu bari baturiye Paruwasi ya Kabuye hafi ya Nyacyonga mu marembo y’umugi wa Kigali babonye ukuntu insoresore nyinshi zaje zikinjira mu kigo cy’abafurere zigasohokamo zambaye imyenda y’inkotanyi zifite n’imbunda)

Genocide rero itangiye kuko n’ubusanzwe abakada bakoreraga FPR ubukangurambaga bajyana abana mu gisirikare babaga bazwi, Interahamwe zihutiye kujya gutera mungo z’aba bantu, abagize ibyago (interahamwe) n’abahingukiraga kurugo rw’umwe muri abo Bakada, aho twari dutuye mu bice bya Remera interahamwe zaje zareze agatuza ngo zije kwica umugabo wari umukire wari ufite igipangu kirekire cyane muri Quartier yose nuko zizana urwego zirurira abandi barazireka zimaze kugeramo imbere zose zakirizwa urufaya rw’amasasu, bake mubo bari bazanye basigaye hanze batashoboye kurira bumvishe ibibaye bakizwa n’amaguru bajya guhuruza, nyuma y’amasaha make hahise haza aba Gendarmes (Police) nka 15 nuko bagongesha ikamyo urugi rw’igipangu rugwa imbere bagerageje kwinjira nabo bahura n’umuriro kimwe nk’ababanjirije ariko bagerageza kurwana ariko gitsimbura abantu bari imbere munzu birananirana burundu. bavuyeho bapfushijemo 1/2 cy’abari baje, nuko noneho nyuma haza abasirikare n’igifaru nibo bashoboye kwica izo nkotanyi, baje gusanga bari bafite na Machine gun ( Mitraeuse) amasasu menshi bahasanga abasore bageze mu 8, nyirurugo n’umuhungu we mukuru kdi bose bari bafite imbunda barwana kimwe n’abo basore bari munzu.

Ntago nanditse iyi nyandiko ngamije gukomeretsa ababuze ababo kiriya gihe cyagwa se kudefanda abicanyi, ariko niyi systeme ya Kagame yo gucengeza abasirikare be mu baturage yagize uruhare rukomeye cyane mu gukururira abatutsi akaga kuko byagezeho gutandukanya umusiviri w’umututsi n’umusirikare wa FPR bigasa n’ibidashoboka mbega ni nkuko byari bikomereye inkotanyi cyane gutandukanya umuturage usanzwe n’umucengezi muri 96-98 mu majyaruguru y’u Rwanda.

Nsoza iyi nyandiko nkaba nasabaga ko abantu bose bapfuye bafite imbunda barwana batari bakwiye kwibukwa cyangwa kubarwa mu nzirakarengane z’abatutsi ahubwo bari bakwiye gushyirwa mu cyiciro cy’abasirikare baguye ku rugamba kuko izo mbunda bari batunze mu mago yabo ntago zari akabando ko kwicumba amaherezo bari buzikoreshe mu guhungubanya umutekano w’igihugu cyangwa se no kwicira abasiviri ubusa nkuko FPR n’ubundi yari isanzwe ibikora na mbere yuko Genocide iba, ntawavuga kdi ko bazibahaye ngo bahagarike Genocide idahari kandi niyo koko iza kuba iri gutegurwa bari butange ikirego Arusha mu masezerano UN nabyo ikabishakira umuti, kuko ntibyumvikana ukuntu wakwemera kujya muri Leta iri kugutegurira Genocide ngo ubure no gusakuza byibura ngo utabaze hagire igikorwa.

Nihanganishije imiryango y’abatutsi n’abahutu baburiye ababo muri ariya mahano nkaba nsaba Leta y’u Rwanda ko yakunga abanyarwanda ikoresha umunzani ureshya yemera ko nayo yishe abahutu n’abatutusti benshi ibigambiriye kdi ibahora ubusa maze u Rwanda rukiyunga n’amateka yarwo mabi tugamije kuzaraga abana bacu igihugu kitubatse hejuru y’ikirunga nkuko biri ubu.