Twishimire itorwa rya Louise Mushikiwabo nk’umukuru wa OIF Akamasa n’igifaransa

Gallican Gasana

Itorwa rya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’umukuru w’umuryango uhuza ibihugu bihuriweho no kuvuga ururimi rw’igifaransa; rwavugishije benshi kandi byinshi.

Kagame mu kwifuza no gushobora kugeza Mushikiwabo kuri uriya mwanya, hakozwe byinshi byaba ibyiza cyangwa se ibibi.

Ariko kuba umunyarwanda ashobora guhagararira uriya muryango w’abavuga ururimi rw’igifaransa, ni ikintu k’ingenzi ku Rwanda no ku banyarwanda muri rusange.

Natangiye inyandiko ngira nti akamasa n’igifaransa, aka wa mugani « Akamasa kazamara inka kazivikamo » kubera impanvu nyinshi. Kuva muri 1994 kugeza uyu munsi, igifaransa n’abakivuga byagiye biteshwa agaciro kugeza nubwo gisa nkaho giciwe burundu.

Uko gucibwa kw’igifaransa nabyo biri mu bikorwa bibi byaranze Akamasa kazamara inka kakazivukamo.

Kuba Kagame avuye kw’izima, tutitaye ku mpanvu ziri inyuma yabyo; Ni ikintu nk’abanyarwanda twari dukwiye kwishimira.

Igifaransa mu mashuli

Kuba umunyarwandakazi ariwe uhagarariye OIF nta kabuza bizatuma kwigisha igifaransa birushaho kwitabwaho, binatume n’inzu ndangamuco rwanda/france yongera gufungura imiryango bikazafasha cyane abana b’abanyarwanda kuko aribo benshi bayikoresha bongera ubumenyi.

Abavuga igifaransa bashubijwe inyuma n’amateka.

Kugeza muri 1994; abanyarwanda bari barize bose bavugaga igifaransa; Uko icyongereza cyagiye gisimbura igifaransa buhoro buhoro Byatumye abanyarwanda benshi bisanga ari abashomeri kubera ko ururimi bakoreshaga mu kazi rutari rukijyanye n’igihe tugezemo.

Urugero ni nk’abarimu bakorewe amahugurwa mu cyongereza mu gihe cy’amezi atandatu mu by’ukuri adahagije ngo babashe kwigisha abanyeshuli mu cyongereza.

Ingaruka zabyo zadindije abana benshi mu myigire yabo, zinashyira abarimu benshi mu bushomeri kuko hari benshi batabashije kuba bihuguye bihagije mu gihe cy’amezi atandatu bituma birukanwa kubera ubushobozi bucye, kandi mu byukuri atari ubushobozi babuze ahubwo ari ururimi rwabananiye kubera ahanini kurwiga mu gihe gito kandi abenshi banakuze.

Uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Kwubahiriza Uburenganzira bwa kiremwamuntu ni kimwe mu bigomba kwubahirizwa ngo ubone kuba umunyamuryango wa OIF.

Kuba Louise Mushikiwabo agiye kuyobora OIF Kandi uRwanda rukaba rukomeje guhohotera uburenganzira bwa kiremwamuntu; nta gushidikanya ko azahura n’ibibazo by’ingutu bivuye hirya no hino akagomba kubisubiza, kubishakira umuti cyangwa gusaba ko byavugururwa.

Kubyirengagiza nabyo bizadindiza imikorere ye kandi bitume amabi menshi akorerwa mu rwanda amenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Gutorwa kwa Mushikiwabo kuzorohereza abanenga uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu Rwanda kuko bahawe akarubanda (podium) ko kubivugiraho no kubwira nyiri ubwite.

Demokarasi

Kwubahiriza amahame ya demokarasi nabyo biri mu bintu by’ingenzi bisabwa kugira ngo OIF ikwemere nk’umunyamuryango.

Kuba abahisemo Louise Mushikiwabo bataritaye kw’ihonyora rya demokarasi ribera mu Rwanda ntibivuze ko bizorohera Mushikiwabo, kuko azahora asobanura impanvu ibyo asaba ibindi bihugu atabisaba uRwanda.

N’ubu ataratangira imirimo batangiye kumubaza kuri mandat ya gatatu, guhindura itegeko-nshinga, kagame kugeza muri 2034…. n’ibindi nkibyo bijyanye no guhonyora anahame ya demokarasi.

Gutorwa kwa Mushikiwabo kuzorohereza abasaba ko demokarasi yakubahirizwa mu Rwanda kuko nabo bahawe akarubanda (podium) ko kubivugiraho babibwira nyiri ubwite.

Abafaransa/Genocide/Ihanurwa ry’Indege

Imyaka irakabakaba 25 uRwanda na France bitana ba mwana kuri dossier irebana n’ihanurwa ry’indege ya perezida Habyalimana, n’uruhare rw’abafaransa muri genocide yakorewe abatutsi.

Gutorwa kwa Mushikiwabo nta kabuza ko bizajya bigarura iyo dossier kenshi kose bishoboka.

Aha na none abifuza ko ukuri kumenyekana kuri dossier y’indege n’uruhare rwa buri wese muri genocide; babonye podium yo gukomeza kubaza uko byagenze.

Twifurije Louise Mushikiwabo imirimo myiza no kuba inyangamugayo mubyo ashinzwe.

Gallican Gasana