U Bubiligi: umuhango wo gushyingura Dr Thomas Ngeze.

Yanditswe na Ben Barugahare

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Nyakanga 2018 mu gihugu cy’u Bubiligi habaye umuhango wo gushyingura Dr Thomas Ngeze, wiciwe mu gihugu cy’Afrika y’Epfo mu minsi ishize, akaba ari umuhungu wa Hassan Ngeze wamenyekanye cyane mu kinyamakuru Kangura.

Uyu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera watangiriye mu nzu y’uburuhukiro bw’abitabye Imana iri ahitwa St Kruis, nyuma habaye umuhango wo gushyingura nyiri izina mu irimbi ry’ahitwa Ver-Assebroek akaba ari naho nyirakuru wa nyakwigendera ashyinguye.

Nyuma imihango yakomereje ahitwa Brugge, aho abari bitabiriye uyu muhango wo gushyingura bakomereje mu gikorwa cyo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera no kwiyakira.

Uwo muhango witabiriwe n’abanyarwanda benshi bakabakaba 300 biganjemo urubyiruko baturutse mu bihugu byinshi by’i Burayi cyane cyane mu Bubiligi, mu Bufaransa, no mu Buhorandi

Nabibutsa ko Dr Thomas Ngeze yari mwene Ngeze Hassan na Nyirasakwekwe(+) yavukiye i Gisenyi ku wa 1 Mutarama 1992 akaba yaraguye mu gihugu cy’Afrika y’Epfo ku wa 15 Kamena 2018 bikekwa ko Leta y’u Rwanda yagize uruhare mu rupfu rwe nk’uko benshi mu bo mu muryango wa nyakwigendera badatinya kubyemeza.

Muri uwo muhango kandi hasomwe ubutumwa bwoherejwe na Hassan Ngeze ubu ufungiye mu gihugu cya Mali nyuma yo gukatirwa n’urukiko rwa Arusha igifungo cy’imyaka 35, kuri ubu akaba yarasabye kurekurwa kuko yarangije 2/3 by’igihano yahawe kandi amategeko akaba yemera ko ashobora kurekurwa.

Muri ubwo butumwa Hassan Ngeze avuga ko umuhungu we yari umuntu wari ufite umutima w’urukundo no guhuza abantu, utarashyiraga imbere iby’ivangura iryo ari ryo ryose ndetse umwana yamugishije inama niba yajya mu Rwanda, umubyeyi we amubwira ko u Rwanda ari igihugu cye ariko agomba kwitonda kuko hakiri kare kuko umutekano utarizerwa neza kuko ubutegetsi bw’u Rwanda bugifite imigambi mibi ku batavuga rumwe nabo n’imiryango yabo.

Amakuru dukesha umwe mu bantu bari mu muryango mugari wa Hassan Ngeze utarifuje ko umwirondoro we umeneyekana dore ko nawe byabaye ngombwa ko afata iy’ubuhungiro kubera itotezwa, yabwiye The Rwandan ko ubu iperereza ku rupfu rwa Dr Thomas Ngeze ririmbanije ndetse umuryango wamenyeshejwe na Polisi yo muri Afrika y’Epfo ko hari amashusho yafashwe na za camera za Hotel agaragaza abinjiranye na nyakwigendera muri hotel yiciwemo, polisi kandi yashoboye kubona amajwi y’abantu bahamagaye Nyakwigendera mbere y’uko yitaba Imana bikaba bishobora kuzafasha kugira ngo iperereza rigire icyo rigeraho.

Ariko benshi mu muryango wa Ngeze ntabwo bizeye ko iperereza rizagira icyo rigeraho dore ko Dr Thomas Ngeze atari we munyarwanda wa mbere wiciwe muri Afrika y’Epfo kandi kugeza ubu amaperereza yakozwe kuri izo mpfu akaba nta mwanzuro ufatika aragaragaza.

Abo mu muryango wa Ngeze bari mu Rwanda bavuga ko batotezwa ndetse byabaye ngombwa bahunga igihugu. Uyu musore wahaye amakuru The Rwandan mu gihugu cy’u Bubiligi ntabwo yifuje ko umwirondoro we ushyirwa ahagaragara.
Dr Thomas Ngeze yashyinguwe mu irimbi risanzwe rishyinguwemo nyirakuru (nyina wa Hassan Ngeze) waguye mu Bubiligi mu 2014

1 COMMENT

  1. Abanyarwanda bari mu bihe bitoroshye: kuki Dr Bgeze ataba yarishwe n’abo kwa Kayumba kugirango akomeze kwangisha Kagame abanyarwanda?
    Kagame afite iyihe nyungu mu rupfu rw’uriya musore?

Comments are closed.