U Bufaransa bwafashije kuburizamo iyicwa rya Museveni byari byateguwe n’u Rwanda!

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru dukesha ikinyamakuru “La Lettre de l’Océan Indien” aravuga ko inzego z’iperereza z’abafaransa zafashije igihugu cya Uganda kuburizamo igikorwa cyo guhanura indege ya Perezida Yoweli Museveni wa Uganda.

Nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga ngo ubu inzego z’iperereza z’ubufaransa zirimo gukorana hafi n’inzego z’iperereza z’igihugu cya Uganda.

Ngo ku itariki ya 18 Nyakanga 2018 habereye inama y’umuryango wa COMESA i Lusaka muri Zambia, ubundi iyo nama yari kubera mu Burundi kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 10 Kamena 2018, ariko yarasubitswe ku munota wa nyuma nta mpamvu ifatika uretse kuvuga ko igihugu cy’u Burundi kititeguye neza kwakira abashyitsi bazitabira iyo nama, ndetse n’igihugu cy’u Burundi kiyemeje kurega umuryango wa COMESA kiwusaba kuzishyura amafaranga yose yakoreshejwe mu kwitegura iyo nama ya COMESA yari kubera i Bujumbura yaburiyemo.

Amakuru ikinyamakuru “La Lettre de l’Océan Indien” cyashoboye kubona avuga ko Perezida Museveni wa Uganda yasubitse urugendo yagombaga kugirira mu Burundi nyuma y’aho DGSE (Direction Générale de la Sécurité Extérieure) inzego z’iperereza zo hanze z’u Bufaransa zamenyesheje Perezida Museveni ko indege ye ishobora guhanurwa!

U Bufaransa bwamenyesheje Perezida Museveni ko inyeshyamba zifashwa n’u Rwanda zashoboye kubona amakuru ku buryo indege ya Perezida Museveni izava muri Uganda yerekeza i Burundi (Plan de Vol) zikaba zari zifite gahunda yo guhanura indege ye zikoresheje ibisasu bya Missiles!

Mu gusoza inkuru yacyo iki kinyamakuru kivuga ko mu gihe Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yahuraga na Perezida Paul Kagame tariki ya 23 Kamena 2018 i Paris bari mu biganiro byo gusubukura umubano w’ibihugu byombi byagaragaraga ko ibintu bitari byifashe neza nk’uko byashakaga kwerekanwa imbere y’abanyamakuru.

Inyo kinyamakuru kibutsa kandi ko mu mpera za Kamena 2018, Ministre w’ingabo mu Rwanda, Gen James Kabarebe mu nama yagiranaga n’abacuruzi mu karere ka Nyagatare yakoresheje amagambo akomeye abaza impamvu abanyarwanda bajya “guhunahuna” mu gihugu cya Uganda. Icyo gihe yanibasiye igihugu cy’u Bufaransa akirega gutoza ingabo za Uganda (UPDF) mu buhanga bwo kurwanira mu misozi.

Sosiyete TOTAL yo mu Bufaransa izobereye mu bya Peteroli mu rwego mpuzamahanga yashoye imari mu mushinga wo gucukura no kuyungurura Peteroli icukurwa muri Uganda ndetse no kubaka uruhombo runini rwo kujyana iyo Peteroli ya Uganda kugera ku cyambu cya Tanga muri Tanzania

Inyandiko y’ikinyamakuru “La Lettre de l’Océan Indien” gisohoka mu rurimi rw’igifaransa: