Referandumu: Mu Bufaransa Padiri Thomas Nahimana yangiwe gutora!

1.Nk’uko twari twabitangaje ejobundi hashize , uyu munsi twagiye i Paris kuri  Ambassade y ’ u Rwanda  tujyanywe no gutora  OYA  !

Twahageze saa cyenda.  Twavuganye n’abapolisi b’Abafaransa bari bashinzwe kurinda umutekano  hanyuma tugana ku rugi  rwa Ambasade turakomanga.  Umupolisi yabwiye uwari uje gukingura ati « uyu ni umuyobozi w’ ishyaka rya Opozisiyo uje gutora »  undi mbona arikanze ! Twavuze abo  turibo  ni uko umukozi wa Ambasade watwakiriye n ‘ agasuzuguro kenshi atubwira ko tudashobora kwinjira  ! Twerekanye ibyangombwa  ko turi Abanyarwanda biba iby’ubusa. Uwo mukozi w’Ambasade  ( ubutaha tuzabagezaho inkuru yihariye imwerekeyeho) yambwiye ngo  ntabwo ndi kuri liste,  icyakora iyo liste ntayo yatweretse, ntayo yari afite, yewe nta n’ubwo yagombye kujya kuyirebaho !  Ngo abagomba gutora abazi mu mu mutwe ! Yasaga n’ushaka kunyumvisha ko hatora gusa abo we yishakiye !

2.Namwibukije ko Ambassade ari iy’Abanyarwanda  bose  ko nta burenganzira afite bwo kumpeza hanze,  yanga kuva ku izima.

Ambassade Paris

Twateranye amagambo nk’iminota irindwi  kuko byabaye ngombwa ko mubwira ko bakwiye  kureka Agasuzuguro bagaragariza rubanda kandi ko politiki yo gucamo Abanyarwanda ibice  , bamwe bakitwa beza abandi bakagirwa abanzi  b igihugu ari mbi cyane kandi ko  abayishyiditse amaherezo bazabiryozwa.

3.Namubwiye ko turambiwe  ubutegetsi bwabo bw’igitugu n’iterabwoba kandi ko umunsi ibintu byahindutse abakozi ba Leta bakora nabi  nka we bose  tuzabasezerera.

4. Abapolisi b ‘Abafaransa babikurikiraniraga hafi bumiwe, nabo biboneye ko amatora ya  FPR-INKOTANYI ari ukurimanganya gusa,  ko demokarasi iheza Opozisiyo hanze y ‘urugi ari umwimerere(Marque déposée ) wa  Paul  Kagame n ‘Agatsiko ke!!!!

5. Ubwo kandi abandi Banyarwanda bari bajyanye na  Bwana Ntaganzwa  Jean  Damascene, Visi Prezida  wa muri  UDFR -Ihamye,  nabo bangiwe kwinjira muri Ambasade  y’u  Rwanda mu  Buholandi , babujijwe gutora bazira ko ari abo muri  Opozisiyo.

6. Amakuru atugeraho avuye mu  Rwanda nayo atubxira ko abaturage batawe ku munigo ngo uzatora OYA ejo azabona ishyano.  Mbese umwenegihugu wese utemeye gusenga « IKIGIRWAMANA KAGAME  » nta mwanya agifite mu Rwanda ! Ishyano riragwira pe!

ISOMO

7. Itora ni uburenganzira  bukomeye rubanda idakwiye kwitesha kuko byasa no kwikura mu kibuga! Twibuke ko hari abarwaniye ubwo burenganzira ndetse bakamena n ‘ amaraso yabo. Kwigumira mu rugo ntujye gutora  ni ugutiza umwanzi ingufu, mbese bingana no kumuha IJWI.

8.Agasuzuguro  Intore n’Inkotanyi  bagaragariza Abanyarwanda  ntikakiri  ako  kwihanganirwa.  Bageze rwose aho bumva ko aribo  Benegihugu  bonyine abandi twese tukaba turi  nk’imbeba mu maso yabo!  Ibi rero  bijyanye  na gahunda  barimo  yo  kudutsindagira ku ngufu ikintu cyenda gusa n’Itegekonshinga rigira  Kagame ikigirwamana ngo kuko ari we wenyine ushoboye kuyobora u  Rwanda, bityo akaba agomba gusinyirwa n’abo yakuyemo umutima kugira ngo agirwe Perezida uzakurwaho n’urupfu gusa!

9. Mu by’ukuri kiriya kintu bariho badutsindagira  si itegekonshinga ahubwo ni  « Charte de la  tyrannie ». Nicyemezwa u Rwanda nta Tegeko Nshinga ruzaba rugifite !

10. Ndahamagarira Abanyarwanda gutsinda  ipfunwe n ‘ ubwoba tugahagurukira kurwanya  iki gitugu kidasazwe cy’ Intore  n ‘ Inkotanyi, mu nzira zose zishoboka.  Ntidushobora gukomeza kubika umutwe  nk’ibihwagari imbere  y ’ akarengane  n ‘ Agasuzuguro  kangana gatya. U Rwanda ntirukeneye umutegetsi w’umwicanyi  nka Paul Kagame , uhindukira akigira n’ Ikigirwamana. Abanyarwanda bakeneye Leta ibafasha gusubiza umutima mu gitereko kugira ngo babone imbaraga zo gutekereza ibikorwa byabateza imbere.

11.Banyarwandakazi, Banyarwanda,  ushaka inka aryama nkazo : uburenganzira  buraharanirwa ! Niba mudahagurutse ngo twange agasuzuguro  turi benshi, nimukenyere mwisubirire mu buja n’ubugaragu kuko nyine  uwigize agatebo ayora ivu!

Gusa impinduka njye ndayibona ngiyi yaje kandi Kagame  n’Agatsiko ke ntibagishoboye kuyikumira ! Kanguka utange umuganda wawe.

 

Padiri Thomas Nahimana,

Umukandida w’Ishema na Nouvelle Generation  mu matora ya Perezida yo mu 2017.