U Bufaransa: Paris Saint-Germain yasinye amasezerano yo kwamamaza ‘Visit Rwanda’

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere (RDB) kivuga ko ari amasezerano yagutse arimo iby’ubukerarugendo, ubucuruzi, umupira w’amaguru n’ubundi bufatanye butandukanye.

Muri aya masezerano, ikipe ya Paris Saint-Germain, izajya yamamaza ibirango bya ‘Visit Rwanda’ ku kibuga cyayo Parc des Princes no ku myenda y’abakinnyi b’ikipe yayo y’abagore.

Ikigo cya RDB kivuga ko kuri sitade ya Parc des Princes hazajya hacuruzwa icyayi n’ikawa by’u Rwanda guhera mu mwaka utaha w’imikino.

Ntabwo impande zombi zatangaje igiciro cy’aya masezerano y’imyaka itatu. 

Ikipe ya Paris Saint-Germain yagaragaje videwo abakinnyi bayo nka Neymar, Kylian Mbappé, Marco Verratti n’abandi, bamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda. 

Ibihugu bimwe na bimwe, kompanyi z’indege, ibigo by’ubucuruzi n’inganda byishyura za miliyoni z’amadorari amakipe akomeye ku isi kugira ngo byamamaze ibikorwa bikora.

Mu kwezi kwa gatanu mu 2018, u Rwanda rwasinye amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Aya masezerano bivugwa ko leta y’u Rwanda yishyuye miliyoni 30 z’amadorari. Impande zombi ntacyo zavuze kuri iki giciro.

Amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda avuga ko aya masezerano ataciye mu mucyo kuko Abanyarwanda cyangwa Inteko ishinga amategeko ibahagarariwe itamurikiwe ibyo guverinoma yayatanzeho.

Hari na bamwe bibaza niba amasezerano nk’ayo ari mu by’ingenzi by’ibanze Abanyarwanda bacyeneye, gusa kuri iki leta yavuze ko umusaruro uyavamo ugaruka ugacyemura ibyo bibazo by’ibanze. 

Abakinnyi bo mu ikipe ya mbere ya PSG n’abakinnyi bakomeye bayikinnyemo bazasura u Rwanda kugira ngo bakangurire abafana b’iyi kipe barenga miliyoni 70 kumenya no gusura u Rwanda, nk’uko ikigo RDB kibivuga. 

Itangazo ryasohowe na RDB rivuga ko i Paris naho hazajya habera “Semaine du Rwanda à Paris”, igikorwa kigamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda aho mu mahanga. 

Iyi kipe y’i Paris nayo ngo izateza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda muri gahunda zo gutoza abakiri bato n’abatoza. 

BBC