U Bufaransa: Umuryango wa Habyalimana wajuriye ku kibazo cy’indege.

Perezida Yuvenali Habyalimana

Umuryango w’uwahoze ayobora u Rwanda, Juvénal Habyarimana, uvuga ko ukuri kugomba kumenyekana, nyuma y’icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire rw’ i Paris mu Bufaransa, cyo kwemeza ko iperereza kw’iraswa ry’indege yari imutwaye ritakomeza.

Iraswa ry’iyo ndege yarimwo n’uwari Prezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamirya, hamwe n’abandi banyacubahiro, bivugwa cyane ko ari ryo ryateje jenoside mu Rwanda mu 1994.

Avugana na BBC, umuhungu wa Nyakwigendera Perezida Habyarimana, Jean-Luc Habyarimana, yavuze ko bitumvikana ukuntu indege yaguyemo abakuru b’ibihugu babiri bitamenyekana uwayirashe.

Avuga ko icyemezo urukiko rwafashe ari icyemezo cya politike kigamije gushyika ku mubano mwiza hagati y’abayoboye u Rwanda n’Ubufaransa.

Yavuze ko bahise bajurira mu rukiko rusesa imanza, bakizera ko icyifuzo cyabo cy’uko iperereza rikomeza kizashyigikirwa.

Yongeyeho y’uko ukuri kuzamenyekana igihe icyo ari cyo cyose, ko ikibabaje ari uko bishobora gutwara igihe kirekire.

(Ushobora kwumva hano hasi ikiganiro Jean-Luc Habyarimana yagiranye na Robert Patrick Misigaro wa BBC Gahuzamiryango)