U Buholandi: Umunyarwandakazi Claire Bakesha yitabye Imana

Claire Bakesha

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cy’u Buhorandi aravuga ko umunyarwandakazi Claire Bakesha yitabye Imana

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Nyakwigendera yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mutarama 2018 ahanutse mu igorofa ya 3 y’inzu mu mujyi wa Amsterdam yari ituwemo n’umugabo bakundanaga ukomoka mu gihugu cya Nigeria, bikaba bikekwa ko yasunitswe ariko hari n’abavuga ko yahanutse ahunga Polisi.

Ku ikubitiro Polisi y’u Buhorandi yabanje gushakisha umuryango wa Nyakwigendera hanavugwa ko Polisi izategura ishyingurwa rye nihataboneka umuntu wo mu muryango we, haje kuboneka murumuna we uba mu gihugu cy’u Budage wahise werekeza mu Buhorandi.

Iyi nkuru y’urupfu rw’uyu munyarwandakazi yabanje guhererekanwa cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane whatsapp muri iki gitondo cyo ku wa gatatu tariki ya 10 Mutarama 2018.

Amakuru twashoboye kubona ni uko yari atuye mu mujyi wa Eindhoven mu Buhorandi, ayo makuru akomeza avuga ko Nyakwigendera avuka mu Biryogo hafi ya Restaurant yitwa Bambou, bivugwa ko yize mu Rugunga, ni mwene Francois Bagabo, akaba afite musaza we witwa Cassius Bagabo (bikekwa ko afungiye Iwawa ubu) na murumuna we Baneza uba mu Budage.

Claire Bakesha yavutse mu 1975 akaba yarageze mu Buhorandi mu mwaka wa 2000. Yari ingaragu nta mwana asize.