U Buhorandi: Yvonne Basebya yitabye Imana ku buryo butunguranye!

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cy’u Buhorandi aravuga ko Madame Yvonne Ntacyobatabara Basebya yitabye Imana ku buryo butunguranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2016 aguye mu gihugu cy’u Buhorandi.

Nabibutsa ko Madame Yvonne Basebya yitabye Imana afite imyaka ikabakaba 69 y’amavuko, akaba yaravuzwe cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga  mu 2013 ubwo yakatirwaga igifungo cy’imyaka 6 y’igifungo n’urukiko rwo mu gihugu cy’u Buhorandi aregwa ibyaha ngo byo gukangurira abantu gukora Genocide mu 1994 aho yari atuye mu gace ka Gikondo mu mujyi wa Kigali. Yakatiwe n’urukiko gacaca rw’i Gikondo mu 2007 adahari, aza gutabwa muri yombi n’abategetsi b’u Buhorandi mu 2010.

Ariko amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko urukiko rwo mu Buhorandi rwaguye mu mutego w’ubuhamya bw’ibinyoma bwatangwaga n’abantu bifuzaga kwigabiza imitungo ya nyakwigendera.

Yvonne Ntacyobatabara yashakanye na Augustin Basebya babyarana abana 6, akaba yarageze mu gihugu cy’u Buhorandi mu 1998 akaza kubona ubwenegihugu muri icyo gihugu mu 2004

Imana Imuhe iruhuko ridashira