U Burundi burashinja Buyoya n’u Rwanda kugira uruhare mw’ikurwa ry’ingabo zabwo muri Somalia

U Burundi buvuga ko uwahoze ayobora icyo gihugu, Pierre Buyoya, hamwe n’igihugu cy’u Rwanda bari inyuma y’umugambi wo gukura abasirikare 1000 b’abarundi mu bikorwa bya AMISOM muri Somalia.

Abasirikare b’abarundi barenga 5000 nibo bari mu bikorwa byo guhagararira amahoro muri Somalia, mu rwego rw’umutwe AMISOM w’umuryango w’ubumwe bwa Afrika, kuva mu 2007

Kugabanya umubare w’abasirikare ba AMISOM muri Somalia byari bimaze kuvugwa bitewe n’uko umutekano muri Somalia usa n’uriho uragaruka buhoro buhoro.

Mu mpera z’umwaka ushize umuryango w’Ubumwe bwa Afrika ryatangaje ko u Burundi bugomba gukura abasirikare 1000 muri Somalia, abagera kuri 200 muri bo bakaba bagomba gutahuka uyu munsi ku wa kane tariki ya 21 Gashyantare 2019.

Ariko u Burundi buvuga ko abo basirikare igihumbi bagomba kugabanywa, bavanwa mu bihugu byose biri muri AMISOM ari byo u Burundi, Kenya, Uganda, na Djibuti, nk’uko byari byarumvikanywe.

Uyu munsi inteko nshingamategeko y’u Burundi yari yahamagaje abaministre b’umutekano n’ingabo, ngo basobanurire abagize iyo nteko uko ikibazo cyifashe.

Gukura muri Somalia abasiriakre bose

Ministre w’ingabo mu Burundi, Emmenuel Ntahomvukiye yavuze ko abasirikare b’u Burundi muri Somalia bari ku birindiro bigoye, aho abarwanyi ba Al Shabab ari benshi.

Bwana Ntahomvukiye yavuze ko bandikiye ibaruwa ishirahamwe ry’Ubumwe bw’Afrika bawumvisha ko ari ngombwa ko abo basirikare baguma kuri ibyo birindiro.

Emmanuel Ntahomvukiye yakomeje agira ati: “Urwo rwandiko twararwanditse tubamenyesha ko ibi byifuzo twaboherereje batabyubahirije, ahubwo aho gutegura gutahana igihumbi gusa, bakwitegurira gutahukana ingabo zacu zose, kubera ko tutakwemera ko abasirikare bacu bashirirayo”.

Buyoya n’u Rwanda barashinjwa…

Bwana Ntahomvukiye yabajijwe impamvu bibaza yaba yaratumye icyo cyemezo gifatwa, avuga ko ari urwango u Burundi bumaze igihe bufitiwe.

Yatunze urutoki uwahoze ayobora u Burundi, Pierre Buyoya, usanzwe ahagarariye ishirahamwe ry’Ubumwe bwa Afrika muri Mali n’akarere ka Sahel, n’igihugu cy’u Rwanda kuba ari bo babiri inyuma.

Yavuze ko inama zose muri uwo mugambi wo kubangamira u Burundi ngo zibera mu gihugu cy’u Rwanda.

U Burundi busanzwe burega Pierre Buyoya kuba ari mu bagize uruhare mw’iyicwa rya Prezida Melchior Ndadaye akaba yaranasohorewe urwandiko mpuzamahanga rwo kumufata.

Burega kandi igihugu cy’u Rwanda kuba kiri inyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi mu 2015, hamwe no gufasha imitwe y’abarwanyi ifite umugambi wo gutera u Burundi, ibyo ariko u Rwanda rurabihakana.

BBC dukesha iyi nkuru ntirashobora kumenya icyo Pierre Buyoya cyangwa leta y’u Rwanda bavuga kuri ibyo birego bya leta y’u Burundi.

Leta ya Somalia ivuga ko igikeneye ko abasirikare bose bari mu mugambi wa AMISOM baguma muri icyo gihugu, umukuru wayo, Mohamed Abdullahi Mohamed, akaba aheruka gusura ibihugu byohereza abo basirikare harimo n’u Burundi.