U Burundi Bwahagaritse Gukorana n’Amabanki yo mu Bulayi n’Amerika

    Banki nkuru y’Uburundi yagiranye amasezerano na banki yo mu Burusiya yitwa Gazprombank. Nk’uko ibiro bya visi-perezida wa kabili w’Uburundi bibitangaza ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, aya masezerano agamije koroshya ibijyanye n’ishoramali ry’abanyamahanga mu Burundi.

    Andi makuru anyura ku zindi mbuga nkoranyambaga zitandukanye asobanura ko Uburundi bwitandukanije n’amabanki yose yo mu Bulayi n’Amerika. Amafaranga yose ya guverinoma y’Uburundi azajya acungwa n’iriya banki yo mu Burusiya Gazprombank.

    Gazprombank yashinzwe na Gazprom, ikigo cya leta y’Uburusiya kikaba kandi icya mbere ku isi gicuruza umwuka w’ingufu, gaz. Gasprom iri na none mu bigo bikomeye ku isi mu bucuruzi bwa peteroli.

    Mu mwaka wa 2014, Gazprombank yashizwe ku rutonde rw’ibigo by’ubucuruzi byafatiwe ibihano n’Umuryango w’ibihugu by’Ubulayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika kubera intambara yo muri Ukraine.

    VOA