U Burundi bwashinje ku mugaragaro U Rwanda kugaba igitero ku butaka bwabwo!

Mu itangazo ririmo amagambo akomeye yo kuburira no kwihanangiriza, leta y’u Burundi yavuze ko “yihanangirije u Rwanda kubera ibitero byisubiramo ruheruka kugaba ku Burundi”.

Umunyamabanga wa leta y’u Burundi akaba n’umuvugizi wayo, Prosper Ntahorwamiye, yavuze ko u Burundi ”buzafata ibyemezo bikwiye kuko budashobora kwihanganira ibitero byisubiramo n’ubushotoranyi” bikorwa n’U Rwanda.

Prosper Ntahorwamiye yavuze ibyo inyuma y’igitero cyabaye mw’ijoro ryo ku itariki ya 16 rishyira itariki 17 muri uku kwezi kigahitana abantu n’ibintu muri komine Mabayi iri mu ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’U Burundi hafi y’umupaka n’u Rwanda.

Mushobora kumva ibikubiye muri iryo tangazo byose mu ijwi rya Vénuste Nshimiyimana, umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika: