U Burundi na Congo birasaba ONU kwihanangiriza Leta y'u Rwanda!

U Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabye inama y’umutekano kw’isi y’umuryango w’abibumbye ONU guha gasopo igihugu cy’u Rwanda, kiregwa kwinjiza abarundi b’impunzi mu mitwe ya gisirikare ngo bahungabanye umutekano mu gihugu cy’u Burundi. Bikaba byashyizwe ahagaragara mu mabaruwa yatangajwe kuri uyu wa gatati tariki ya 17 Gashyantare 2016.

Uhagarariye u Burundi muri ONU, Ambasaderi Albert Shingiro yasabye ko hategurwa inama ikitaraganya y’inama y’umutekano ya ONU kugira ngo hafatwe ibyemezo bya ngombwa kugira ngo habeho ingamba zatuma u Rwanda rudakomeza guhungabanya umutekano w’u Burundi.

Uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ONU, Ambasaderi Ignace Gata Mavita we mu ibaruwa yandikiye inama y’umutekano ya ONU yasabye Leta y’u Rwanda kubahiriza amahame mpuzamahanga yashyizeho umukono ikanahagarika kwinjiza abarundi b’impunzi mu mitwe ya gisirikare ngo bahungabanye umutekano mu gihugu cy’u Burundi n’ibindi bijyanye nabyo. Muri iyo baruwa kandi arasaba ko Inama y’umutekano ya ONU kwamagana yivuye inyuma iyo myitwarire ya Leta y’u Rwanda.

Nabibutsa ko impuguke za ONU muri Raporo zashyize ahagaragara mu minsi ya vuba ishize zemeje ko Leta y’u Rwanda irimo kwinjiza abarundi b’impunzi mu mitwe ya gisirikare ngo bahungabanye umutekano mu gihugu cy’u Burundi ariko nk’uko bisanzwe Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ibyo birego.

Nk’uko ibaruwa y’uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ONU ibigaragaza ngo impunzi z’abarundi iyo zimaze guherwa imyitozo ya gisirikare mu Rwanda zinjizwa muri Congo rwihishwa hakoreshejwe amakarita y’itora ya Congo y’amahimbano kugira ngo bigire abaturage ba Congo nyuma bakinjizwa mu gihugu cy’u Burundi.

Amakuru ava i New York muri ONU aravuga ko umunyamabanga mukuru wa ONU, Bwana Ban Ki-moon arimo kwitegura gukorera urugendo mu gihugu cy’u Burundi mu rwego rwo gusaba abayobozi b’u Burundi kwemera kujya mu biganiro n’ababarwanya ndetse no kwemera ukuza mu Burundi kw’abarorerezi benshi mpuzamahanga kugira ngo umutekano ushobore kugaruka mu Burundi.

Marc Matabaro