U Burundi n’u Rwanda mu isiganwa ryo kugura intwaro rutura mu Burusiya.

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’amasezerano y’ibijyanye n’ubutwererane mu bya gisirikare igihugu cy’u Rwanda cyagiranye n’u Burusiya yashimangiwe n’urugendo rwa Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya Sergeï Lavrov, mu Rwanda mu ntangiriro za Kamena 2018, igihugu cy’u Burundi nacyo cyasinyanye amasezerano y’ubutwererane bwa gisirikare n’igihugu cy’u Burusiya mu gihe Ministre w’ingabo w’u Burundi, Emmanuel Ntahomvukiye yari mu ruzinduko mu Burusiya mu mpera za Kanama 2018.

Mu gihe Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya yari mu ruzinduko mu Rwanda byatangajwe ko Leta y’u Rwanda yari muri gahunda yo kugura mu Burusiya uburyo bwo gukumira ibitero byo mu kirere, icyo gihe Bwana Sergueï Lavrov yagize ati:“ubutwererane mu rya gisirikare na Tekiniki bumeze neza. Abashinzwe umutekano n’igisirikare mu Rwanda bakoresha za Kajugujugu zacu, n’imodoka zo mu bwoko bwa Oural, hari ubwoko bwinshi bw’intwaro zikoreshwa n’ingabo zirwanira ku butaka no kuzaha u Rwanda ibikoresho n’ubuhanga byo gukumira ibitero byo mu kirere  biri mu biganiro ubu ngubu na Leta y’u Rwanda.”

Mu mpera z’icyumweru gishize Ambasaderi w’u Rwanda i Moscou mu Burusiya yumvikanye ameze nk’ubogoza bigaragara ko ashaka gushyira igitutu ku bayobozi b’u Burusiya ngo hakorwe vuba na vuba ibishoboka byose ngo intwaro n’uburyo bwo kurinda ikirere bugezweho Leta y’u Rwanda yifuza ibubone mu maguru mashya.

Ku ruhande rw’u Burundi nabo ntabwo bicaye kuko nabo bamaze kwiyemeza kugura uburyo bwo gukumira ibitero byo mu kirere nk’uko byatangajwe na Ministre w’ingabo mu Burundi Emmanuel Ntahomvukiye.

Si ibyo gusa kuko u Burundi ubu bivugwa ko bumaze gusinya amasezerano yo kugura za kajugujugu z’intambara zo mu bwoko bwa MI8 et MI24 ndetse n’ibimodoka by’intambara bitamenwa n’amasasu byo mu bwoko bwa BTR-80AS.

Abakurikiye iyi nkundura yo kugura intwaro baribaza niba aka karere k’ibiyaga bigari katagiye kuba isibaniro ry’intambara ikomeye dore ko na Uganda na Congo nabyo bitatanzwe mu byo kugura intwaro.