U Bwongereza: Amashusho y’indahiro ya FPR ashobora gukurikiranwa n’inzego z’umutekano

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amashusho yafatiwe mu nzu yo munsi y’ubutaka y’Ambasade y’u Rwanda i London mu Bwongereza akomeje kwibazwaho dore ko arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ubu ngubu n’ubwo The Rwandan yabonye amakuru avuga ko yafashwe mu myaka hafi 4 ishize.

Nk’uko bigaragara kuri aya mafoto, abagabo n’abagore bageraga kuri 50 barahiraga ku murongo indahiro yuje iterabwoba y’ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda.

Umwe mu banyamategeko waganiriye na The Rwandan yadutangarije ko iriya ndahiro inyuranyije n’amategeko y’ibihugu byinshi bigendera ku mategeko cyane cyane aho ikangurira abayirahira gukora ubugizi bwa nabi ndetse n’aho abayirahira biyemerera ko nibanyuranya n’amahame ya FPR bazabambwa nk’abandi bagome bose!

Uwo munyamategeko akomeza avuga ko indahiro nk’izi ubundi zikunze gukoreshwa mu bijya kumera nk’amadini bizwi nka “Secte” mu ndimi z’amahanga. Aho umuntu ategekwa kwemera amahame ariho ubu n’azaza igihe atazi atanazi uko azaba ameze, ibi bikaba bigaragara nko kuyoborwa buhumyi cyangwa buka kugera n’aho abantu baba bameze nk’abogejwe ubwonko.

Umunyarwanda uba mu gihugu cy’U Bwongereza utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye The Rwandan ko agiye gushyikiriza iki kibazo inzego zibishinzwe mu maguru mashya n’ubwo iki gikorwa cyabaye mu myaka ishize.

Yakomeje agira ati: ” ibi bintu ntabwo ari ibyo gukinishwa tugomba kubihagurukira! None umuntu yarahirira kutugirira nabi, ndetse nawe ubwe akemera kuzabambwa nadakurikiza amategeko yahawe arimo n’ayo kutugirira nabi maze natwe tukicara nk’aho ntabyabaye?”

Umunyamategeko w’umunyarwanda ubarizwa mu mahanga yanditse amagambo akurikira ku rukuta rwe rwa Facebook:

“Iyi ndahiro ihabanye n’Itegeko-nshinga (anti-constitutionnel). Nta muntu cyangwa itsinda ry’abantu we (rye)merewe kwishyiriraho aye (ayaryo) mategeko ahana mu gihugu uretse urwego rwa Leta rwagenewe gushinga amategeko!!!”