U RWANDA MU MAKONI AKOMEYE Y’UBUTEGETSI: GUSHISHOZA NI NGOMBWA MURI IBI BIHE, MADAME INGABIRE VICTOIRE ARABYUMVA NEZA!

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Yanditswe na Dr Tharcisse Ngiruwonsanga

Ubushize twavuzeko imfungwa za politike ari inkingi ya demokarasi n’amahoro, twavuze cyane uko opposition yabyaza umusaruro ifungurwa ry’izo mfungwa ndetse turangiza tuvuga ko urufunguzo rw’amahoro rugifite perezida Paul Kagame. N’ubwo opposition ivuga ibitagenda niwe urufite kuko niwe ufata imyanzuro.

Kuba izo mfungwa ari inkingi z’amahoro na demokarasi ni uko kuzifungura bijyanye no kwemera ibyo twifuza ariyo mahoro na demokarasi. Ariko ntawe ukora amahoro wenyine na none demokarasi ireba abanyarwanda bose ntireba imfungwa gusa.

Amakoni akomeye y’ubutegetsi rero tuvuga ni uko ifungurwa riri kuba ubu rishobora kuba iteme ritugeza ku mahoro na demokarasi cyangwa bikaba byatuma tutambuka ahubwo tukarohama kurushaho kuko amateka atwereka ko ubutegetsi bw’uRwanda bwagiye bugendera k’ubwoko ndetse n’ubuhezanguni burengeje.

Mu myaka yose kuva uRwanda rwaba uRwanda rwaranzwe no gutegeka bishingiye ku irondakoko n’ubuhezanguni. Ubuhezanguni bushobora kuba hagati y’abantu bahuje ubwoko cyangwa imiryango naho irondakoko riba hagati y’abantu badahuje ubwoko, imiryango cyangwa idini. Ibyo byombi bifata intera mbi, cyane cyane iyo hari abashaka gutegeka no gupyinagaza abandi bishingiye k’ubwoko, umuryango, idini cyangwa agatsiko.

Nk’uko amateka abitubwira, kuva uRwanda rwabaho, nyuma y’uduhugu twinshi twategekwaga n’abami b’abahutu (abahinza) aritwo twaje kuba uRwanda, ubutegetsi bwagiye busimburana binyuze mu bwoko n’imiryango ku mbaraga cyangwa ku mahame yari ariho icyo gihe.

Ingoma Nyiginya ariyo yakuyeho ingoma Mputu igihe cya cyami ubutegetsi bw’icyo gihe bwagenderaga ku irondakoko, na nyuma y’aho ntabwo repubulika yagize icyo ihindura. Si ukwibeshya umuntu avuze ko kugeza magingo aya ubutegetsi bwa repubulika bushingiye ku bwoko, byaba ku ingoma ya Mbonyumutwa/Kayibanda, byaba ingoma ya Habyalimana Juvenal na Paul Kagame zose zari zishingiye ku bwoko. Hari n’abavuga ko abatutsi batangira intambara mu 1990 n’ubwo bavugaga ko bifuza gukuraho ubutegetsi bw’igitugu, bateganyaga kugarura ubwami, nyamara kuva abahinza bavaho umuhutu yumva ubwami ko ari ubutegetsi bw’abatutsi.

Ubutegetsi bwakomeje kugendera ku irondakoko (racism, ethnism) aribyo bizana ubuhezanguni. Abafite ubukungu baba bashaka kubugumana bakoresheje igitugu, noneho ababuriraho aribo bagererwa ahanini bakaba abahezanguni (extremists). Ibyo rero ntibijyana na demokarasi.

Ni gute rero ubutegetsi bwa Paul Kagame butigeze bugira icyo buhindura kuri iyo mitegekere yabayeho kuva uRwanda rwaba uRwanda yayihindura ubu? Ese kuba arimo afungura imfungwa byaba bivuze ko agiye guhindura imitegekere, ndetse n’imitekerereze nyarwanda ifata ubutegetsi mu indorerwamo y’ubwoko?

Uko biri kose kuba imfungwa za politike Ingabire Umuhoza Victoire na Diane Rwigara zafunguwe ni byiza, byaba byiza kurushaho iyo nkingi y’amahoro na demokarasi ikomeje gushinga imizi ariko gufungura n’abandi nka Dr Theoneste Niyitegeka, Deogratias Mushayidi, Leopord Munyakazi, Dr Mpozayo Christophe n’izindi mpirimbanyi zo muri FDU Inkingi, PS Imberakuri, n’abandi bo muyandi mashyaka .

Ni muri urwo rwego Madame Ingabire yerekanye icyifuzo cye cyo gusaba Perezida Paul Kagame ko yafungura amarembo ya demokarasi, kandi agafungura abo twavuze hejuru, gusa na none agerageza kwerekana ko ashyigikiye ibyiza bijyanye n’uko igihugu cyagira isura nziza hanze, aribwo yanashyigikiye ko Minisitiri Louise Mushikiwabo yatsindira kuyobora l’OIF, umuryango uhuriyemo ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa.

Ikibazo kiriho ubu ni ugusobanukirwa n’icyo ifungura ry’amarembo ya demokarasi bisobanuye kuri Perezida Paul Kagame, Madame Ingabire na Opposition. Birashoboka ko Perezida Paul Kagame na FPR ye bafite uko babyumva kandi kwaba gutandukanye n’uko opposition ibyumva. Aha hari byinshi bitarafuduka kuko Perezida Paul Kagame yakagombye kwerekana neza ko hari umurongo abantu binjiyemo w’urwo rubuga. Gufungura umuntu ni byiza gusa niba ari ugufungura amarembo ya politike hakagombye kuba gahunda igaragara, kuko hari byinshi bikwiye gukorwa bishingiye ku mategeko iryo fungura ry’amarembo ryagenderaho.

Nk’uko twabivuze hejuru ku byerekeye irondakoko n’ubuhezanguni bigaragara mu bafite ubutegeitsi n’imitungo muri FPR, byanashoboka ko abo bantu batakwifuza ko habaho iryo fungurwa ry’amarembo ya demokarasi bakaba bakora coup d’Etat opposition itazi ishyikizo kuko nta mushinga (projet de socièté) uhari, kandi anarchie yakurikiraho yaba mbi. Nta kivuga ko ibi Ingabire avuga abo muri opposition babyumva kimwe kuko hari benshi bifuza gutegeka kandi siko bizeye inzira y’amatora cyangwa impinduka ya demokarasi, kuko nta n’umwe wigeze akorera muri demokarasi, abenshi bacungira ku cyenewabo, amarangamutima cyangwa irondakarere bityo hakaba habaho kwitebanaho.

Ni ngombwa ko imvugo ya Madame Ingabire ishyigikirwa n’amashyaka hamwe n’izindi mpirimbanyi za politike kuko niyo mvugo irimo ubushake bwo gukura igihugu mu bibazo. Kuba Ingabire atarashatse guhangana na Ntaganda Bernard kuri uyu wa 5/10/2018 ubwo yamubwiraga ko Paul Kagame ahaye opposition 30% by’ubutegetsi bajyaniraho biragaragaza gutega amatwi no kwifuza gukorana n’abandi ntawe ahutaje kubera ibitekerezo bye. Niba imyaka ishize yose impinduka iharanirwa n’amashyaka menshi byakagombye kuba byiza habaye ukuntu ayo mashyaka yagaragirwa na Madame Ingabire, bagasinyira hamwe ibyifuzo byabo mu bintu bijyanye n’iryo fungurwa ry’urubuga rwa politike. Ibyo nabyo byashoboka igihe Paul Kagame na FPR nta macenga bafite yo kwigumanira ubutegetsi bonyine.

Victoire Ingabire ni umunyepolitiki w’umuhanga. Yabigaragaje kuva kera, aho yakomeje kuyobora ishyaka. Mwibuke ko yafunzwe afite imyaka 42 gusa, kandi ubwo yari amaze imyaka myinshi mu buyobozi bw’ishyaka. Niba baramutoraga ngo abayobore kandi ariwe muto muri bo ni uko babonaga hari icyo yifitemo kidasanzwe. Buriya butegetsi bwa FPR Inkotanyi arabuzi kurusha abantu babitekereza. Ibyo atari azi ataragera mu Rwanda yabonye igihe gihagije cyo kubimenya no kuyumva.

Uguhangana cyangwa imvugo igayitse k’umunyapolitike uhagarariye ishyaka runaka sibyo bikwiye ubu, twese twifuza ko amahoro yagaruka mu bwumvikane, gushikirana kw’abanyarwanda nta kigayitse kirimo kandi ni mu nyungu za Perezida Paul Kagame, FPR, Madame Ingabire na Opposition. Ibyo bishobotse, abanyarwanda baba bakoze ibyo amahanga akeka ko batashobora.

Birasaba ko ya mitekerereze cyangwa imikorere ijyanye n’irondakoko n’ubuhezanguni ku mpande zose yagabanyuka. Igikenewe ubu si imyanya y’ishyaka runaka mu butegetsi ahubwo ni ukuntu amashyaka yose ya politike yashyira hamwe gahunda ijyanye n’iryo fungurwa ry’urubuga rwa politike hamwe n’ukuntu haba isaranganywa ry’ubukungu n’ubutegetsi mu Rwanda.