U Rwanda mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro w’isi

    New York- Amakuru ava ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye ONU aravuga ko igihugu cy’u Rwanda imaze gutorerwa kujya mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi (security council/Conseil de sécurité) u Rwanda rwabonye amajwi agera ku 148 kuri 193, rukaba ruzamara kuri uwo mwanya imyaka 2, ni ukuvuga 2013/2014.

    Ubundi inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi ibamo ibihugu 15, ibihugu 5 biba bifite icyicaro gihoraho (Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Burusiya, u Bwongereza, u Bufaransa, u Bushinwa) naho ibindi bihugu bisigaye bikajya bisimburana ku myanya 10 isihaye.

    Si ubwa mbere u Rwanda rubonye uyu mwanya mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi, no mu 1994 igihe byacikaga u Rwanda rwari rufite uwo mwanya ariko ntabwo byabujije ibiba kuba.

    U Rwanda rwashyigikiwe  n’ibihugu by’Afrika kuko nta kindi gihugu cy’Afrika cyahataniraga uyu mwanya.

    N’ubwo bwose u Rwanda rutorewe uyu mwanya udahoraho, mu kwezi gutaha kw’Ugushyingo ako kanama k’umuryango w’abibumbye kaziga ku cyegeranyo gishinja u Rwanda na Uganda gufasha inyeshyamba za M23, icyo cyegeranyo cyari ibanga kikaba cyashoboye kubonwa n’abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters. Ababikurikiranira hafi bakaba bahamya ko bishobora kuganisha ku bihano byafatirwa bamwe mu bayobozi b’u Rwanda n’ab’inyeshyamba za M23 dore ko u Rwanda ruzaba rutarinjira muri ako kanama kuko ruzinjiramo muri Mutarama 2013.

    Ku ruhande rwa Congo byateye akababaro kenshi ndetse uhagariye Congo mu Bufaransa Bwana Atoki Ileka yabwiye abanyamakuru ko ari umunsi ubabaje kuri Afrika, ko ari ikimwaro ku kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi.

    Uhagarariye igihugu cye mu muryango w’abibumbye utashatse kwivuga izina yatangaje ko bizagorana gufatira ibihano M23 mu gihe u Rwanda ruzaba ruri muri kariya kanama.

    Kuri Carina Tertsakian, umushakashatsi ku Rwanda muri Human Rights Watch ngo u Rwanda rugiye gukoresha uriya mwanya ngo rukingire ikibaba abayobozi barwo, naho ngo ku bahohoterwa mu Rwanda no muri Congo ni igitutsi gikomeye

    Marc Matabaro