U Rwanda na Uganda byarezwe mu rukiko kubera ‘gufunga imipaka bigakenesha abaturage’

Imiryango itegamiye kuri Leta muri Uganda yatanze ikirego mu rukiko irega Leta y’u Rwanda n’iya Uganda ku mabwiriza yo gufunga imipaka, ivuga ko yakenesheje abaturage. 

Kuva mu kwezi kwa kabiri, ubutegetsi mu Rwanda bwafunze umupaka wakoreshwaga cyane wa Gatuna “bunagira inama” abaturage b’u Rwanda yo kutajya muri Uganda.

Abategetsi bavuze ko batafunze imipaka yose ahubwo bafunze uwo mupaka umwe ngo usanwe.

Ibi byabaye mu gihe cy’ubushyamirane bwa politiki hagati y’ibihugu byombi bukomeje kugeza ubu.

Imijyi n’ibice byegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda byahungabanyijwe n’ibi byemezo, nkuko iyi miryango yareze ibivuga.

Deborah Kyarisiima, umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’abacuruzi b’abagore ku mupaka wa Gatuna igice cya Uganda, avuga ko hari abantu bari barafashe inguzanyo ngo bakore ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko ubu bahunze kuko bari kwishyuzwa kandi badafite icyo bishyura.

Barasaba indishyi z’akababaro 

Bavuga ko abaturiye ibi bice, by’umwihariko abagore bakora ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, “batewe n’ubukene” kuva u Rwanda rwafata ibyo byemezo.

Ikirego cy’iyi miryango kuri leta zombi cyashyikirijwe urukiko rw’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, kivuga ko gufunga imipaka binyuranyije n’amabwiriza ashyiraho uyu muryango. 

Abarega barasaba n’indishyi z’akababaro ku bagizweho ingaruka n’ibi byemezo bya politiki.

Uganda yahungabanyijwe byihariye n’ibi byemezo kuko Banki y’iki gihugu ivuga ko ibyoherezwaga mu Rwanda byagabanutseho 80% mu kwezi kwa gatatu ugeraranyije n’ukwezi kwa kabiri.

Abarezwe, nta wuragira icyo avuga kuri iki kirego.

Buri ruhande, u Rwanda na Uganda, rushinja urundi kwivanga mu bibera imbere mu gihugu.

BBC