U Rwanda ni urw’Abanyarwanda cyangwa ni urw’Intore za FPR?!

Abantu bakomeje kwibaza impamvu ibihugu bitari u Rwanda, hakubiyemo n’ibyo mu karere biha Padiri NAHIMANA Thomas ibyangombwa by’inzira, nyamara u Rwanda, cyo gihugu cye kavukire, rukabimwima.

By’umwihariko, abatari basanzwe bakurikiranira hafi gahunda z’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda bagaragaje ko bifuza kumenya icyatumye leta y’u Rwanda igeza n’aho itegeka ko abuzwa kugera mu Rwanda akoreshe visa yahawe n’igihugu cya Kenya. Ikigaragara, kuri leta ya FPR, ubunyarwanda ni umwihariko w’intore butore zayo n’abo zishimye kubutiza. Abayinenga bo, abo itashyize muri gereza cyangwa ngo ibambure ubuzima, yabaciriye ishyanga.

Yanditswe na Seburanga Jean Leonard*

Ku itariki ya 22 Ugushyingo 2016 ni bwo umunyamabanga mukuru w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda Padiri NAHIMANA Thomas yahagurutse ku kibuga cy’indege i Paris mu Bufaransa, maze yerekeza i Kigali anyunze Amsterdam na Nairobi. Mu buryo butari bwitezwe, ku munsi wakurikiyeho ubwo yari i Nairobi agiye kurira indege, abakozi ba kompanyi ya Kenya Airways yo nyir’indege yagombaga kumugeza i Kigali bamumenyesheje ko leta y’u Rwanda yari yatanze amabwiriza ko atemerewe kugera mu Rwanda, maze bamwangira kwinjira mu ndege.

Icyo cyemezo cyo gukumira umwenegihugu akabuzwa gutaha mu rwamubyaye cyababaje kandi cyamaganwa na benshi. Ariko hari na bake bagishyigikiye, cyane cyane abambari ba FPR; abo batanze impamvu zinyuranye, harimo iy’uko UMUNTU UJYANYWE MU RWANDA NO KUHAKORERA POLITIKI ATAKWEMERERWA KURUGERAMO AKORESHEJE VISA Y’UBUKERARUGENDO. Hifashishijwe uburyo bw’ibibazo n’ibisubizo, iyi nkuru iragaragaza ko iyi mpamvu nta shingiro ifite.

Mbese umunyarwanda ufite ubwenegihugu bubiri wimwe ibyangombwa by’inzira bitangwa na leta y’u Rwanda, aramutse akoresheje amahirwe ahabwa no kuba afite ubundi bwenegihugu agamije kudasubika urugendo rwe rwo kujya mu Rwanda hari ikosa yaba akoze?

Oya rwose. Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bubiri wimwe ibyangombwa by’inzira bitangwa na leta y’u Rwanda, ashobora gukoresha pasiporo ye yahawe n’igihugu cy’amahanga agasaba visa y’u Rwanda; kandi na yo atayihawe, byaba ari ikimenyetso cy’inyongera ko leta y’u Rwanda yaba igamije gutambamira urugendo rwe. Amaze kubona ko leta y’u Rwanda ntabushake ifite bwo kumushyirira visa muri pasiporo ye y’amahanga, ashobora kwitabaza Kenya cyangwa Uganda akayisaba kumuha visa y’ubukerarugendo mu muryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba (East African Community visa); ayihawe, ariko leta y’u Rwanda ikamwangira kwinjira mu gihugu cye ayikoresheje, ntibyaba bishaka kuvuga ko adafite ibyangombwa by’inzira byuzuye. Ahubwo byaba ari igihamya simusiga ko leta y’u Rwanda yamaramaje kumuheza ishyanga.

Uko ni ko Padiri NAHIMANA Thomas yabigenje. Nk’umunyarwanda usubiye iwabo ntiyari akeneye visa. Gusa kuko pasiporo ye yahawe na leta y’u Rwanda yari yararangije igihe yagenewe, kandi akaba yari yaramaze kumenyeshwa ko yari kuzahabwa pasiporo shya ari uko ageze mu Rwanda, yari akeneye urupapuro rw’inzira yari gukoresha mu rugendo rwe agana i Kigali. Uko bigaragara, urwo rupapuro Padiri NAHIMANA Thomas ntiyaruhawe, akaba ari yo mpamvu yahisemo gusaba iyo ambasade kumuha visa yo kwinjira mu Rwanda akoresheje pasiporo yahawe n’igihugu cy’u Bufaransa. Hari amakuru avuga ko iyo visa atarayihabwa kugeza magingo aya. Nyuma y’igihe kirekire ambasade y’u Rwanda imurerega, Padiri NAHIMANA Thomas yaje kwiyungura inama yo gusaba igihugu cya Kenya kumuha visa y’ubukerarugendo mu bihugu by’Afrika y’iburasirazuba, hakubiyemo n’u Rwanda. Icyo gihugu cyarayimuhaye kandi bidatinze arayikoresha, ari na yo yagenderagaho ubwo ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016 yangirwaga kurira indege yari kumugeza mu Rwanda imuvanye i Nairobi.

Mbese umunyapolitiki winjiye mu Rwanda akoresheje visa y’ubukerarugendo y’umuryango w’ibihugu by’ Afrika y’iburasirazuba, yaba ashobora kuhakorera politiki?

Yego rwose. Umunyapolitiki winjiye mu Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo akoresheje pasiporo y’amahanga, aramutse anafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, nk’uko bimeze kuri Padiri NAHIMANA Thomas, ashobora kuhakorera politiki nk’undi munyarwanda wese, hirengagijwe ko mu gihe yagarukaga mu gihugu yakoresheje urupapuro rw’inzira yahawe n’igihugu cy’amahanga na visa y’ubukerarugendo mu muryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba yahawe na kimwe mu bihugu biwugize.

Uko ni ko Padiri NAHIMANA Thomas yateganyaga kubigenza. Kuba leta yaramwangiye kugera mu Rwanda ishingiye ku bwoko bwa visa yagenderagaho, ntibikwiye gufatwa nk’aho Padiri NAHIMANA Thomas yanyuranyije n’itegeko runaka. Ahubwo bikwiye gufatwa nk’uburyo –BUDAHWITSE– FPR yahisemo igamije gutambamira gahunda z’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda. N’iyo kandi haza kuba hariho itegeko ribuza umunyarwanda gukorera politiki mu Rwanda mu gihe yaba yahagarutse akoresheje pasiporo yahawe n’ikindi gihugu na visa y’ubukerarugendo, kubera ko byari kuba bikiri muri gahunda, ni ukuvuga bitarashyirwa mu bikorwa, leta y’u Rwanda nta mpamvu yari kuba ifite yo kubifata nk’ibyamaze kuba ngo ibe yabishingiraho ifata icyemezo cyo kumubuza kugera mu rwamubyaye. Ahubwo yagombaga gutegereza kugeza igihe agereye mu Rwanda ikareba niba koko ahakorera politiki nk’uko byari muri gahunda ze; atari ibyo, byari kuba ari wa muco wo guhana icyaha kitaraba. Ibiri amambu, Padiri NAHIMANA Thomas yari azi neza ko iryo tegeko ritariho.

Mbese ntibiri mu nshingano za leta y’u Rwanda n’ambasade zayo gufasha umunyarwanda wagirira ikibazo mu ngendo ze mu mahanga, by’umwihariko igihe yagira ikibazo arimo gutaha mu Rwanda?

Leta y’u Rwanda, ibinyujije kuri za ambasade zayo, ifite inshingano ikomeye yo gufasha umunyarwanda wagirira ikibazo mu mahanga, hakubiyemo no kumworohereza gusubira mu rwamubyaye, yaba avuga rumwe na yo cyangwa ari umwe mu bayinenga. Niba rero leta ya FPR yaranze kwakira Padiri NAHIMANA Thomas ku mpamvu z’uko ngo gusabira ahandi visa bitubahisha ambasade z’u Rwanda nk’uko hari uwigeze kubisobanura atyo, ikwiye gusobanura impamvu itari yaramuhaye urupapuro rw’inzira yo ubwayo, ibinyujije kuri ambasade y’u Rwanda i Paris. Yanasobanura impamvu, na nyuma y’aho ifatiye icyemezo cyo kumubuza kurira indege ya Kenya Airways yagombaga kumugeza i Kigali, itamwiseguyeho ku bw’icyo cyemezo cyamushoye mu gihombo kikanamukereza ngo inasabe ambasade y’u Rwanda i Nairobi kumwitaho mu gihe yamaze ku kibuga cy’indege i Nairobi no kumuha urupapuro rw’inzira rwari gutuma akomeza urugendo rwe agana i Kigali nta nkomyi.

Mbese mu Rwanda haba hari itegeko rivuga ko mu bihugu bibonekamo ambasade y’u Rwanda, nta munyarwanda wemerewe kuhasabira visa y’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba akoresheje pasiporo yahawe n’igihugu cy’amahanga?

Ubusanzwe, mu gihugu kigendera ku mategeko, umwanzuro wose w’umuyobozi ugira itegeko ushingiraho. Iyo ubutegetsi buriho mu Rwanda buba bugendera ku mategeko, uwatanze amabwiriza yo kubuza Padiri NAHIMANA Thomas kurira indege, yari no kumumenyesha mu nyandiko cyangwa mu bundi buryo –nabwo bwagombye kuba buteganywa n’itegeko– impamvu yamuvukije uburenganzira ahabwa n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu muryango w’Afrika y’iburasirazuba. Ibinyuranye n’ibyo, ibinyamakuru Igihe na Kigali Today mu nkuru zabyo zo ku ya 11 Ukuboza 2016 zitangaza ko Perezida Paul Kagame nawe ubwe yiyemereye ko bitari bikwiye ko Padiri NAHIMANA Thomas yangirwa kwinjira mu Rwanda. Ariko, kugeza ubu nta kimenyetso cyari cyaboneka cy’uko umukuru w’igihugu, yaba we ubwe cyangwa abinyujije ku bafasha be, yaba yarandikiye cyangwa yaraterefonnye Padiri NAHIMANA Thomas ngo amumenyeshe uko leta y’u Rwanda yiteguye gukosora amakosa yakoze no gucyaha abamukumiriye.1, 2

Kubera ko leta ya FPR yahisemo kutabigenza ityo, umuntu yakwibaza icyaba cyihishe inyuma y’icyemezo cyayo cyo gukumira Padiri NAHIMANA Thomas. Uko bigaragara, ku mpamvu za politiki, leta ya FPR ntiyari yiteguye kumwakira ku butaka bw’u Rwanda kuko imufata nk’umunyapolitiki w’umukeba ukunzwe na rubanda, ititeguye guhatana nawe mu matora.

Mbese ko Padiri NAHIMANA Thomas adatezuka kuri gahunda y’ishyaka ISHEMA yo kujya gukorera politiki mu Rwanda, amaherezo FPR izava ku izima koko imureke atahe mu rwamubyaye?

Abantu batekerezaga ko ishyaka FPR ari ntakorwaho biboneye ko hari imivuno ya politiki ishobora kuriyobera. Padiri NAHIMANA Thomas n’ishyaka abereye umuyobozi berekanye ko ishyaka FPR rifite ubwoba. Ni koko, berekanye mu buryo bufatika ko nk’uko batahwemye kubyigisha “UBUTEGETSI BW’IGITUGU BUHIMWA NO KUBUTINYUKA”. Uko abantu barushaho gutinyuka ubutegetsi bwa FPR, ni ko burushaho guhinda umushyitsi. Amaherezo, ukwiyongera k’umubare w’ababutinyutse kuzatuma buva ku izima bureke abatavuga rumwe na bwo babyifuza batahe mu rwababyaye mu mudendezo. Erega u Rwanda ni urw’abanyarwanda!

 

Seburanga Jean Leonard

*Seburanga J. Leonard ni umwalimu wahindutse impirimbanyi, umwenegihugu wahindutse impunzi, rubanda rugufi wiyemeje gukora politiki. Inyandiko z’ubushakashatsi yakoze zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, birimo ibitangazwa na Elsevier, Springer, Taylor & Francis n’abandi. Yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza ahunze ubutegetsi bw’igitugu mu Ugushyingo 2015. Ubu aba mu gihugu cy’u Bubiligi.

1Philbert Girinema, 11 Ukuboza 2016. Perezida Kagame ntiyiyumvisha impamvu Padiri Nahimana yangiwe kwinjira mu Rwanda. Byakuwe kuri: http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ntiyiyumvisha-impamvu-padiri-nahimana-yangiwe-kwinjira-mu(accessed 12 December 2016);

2KT Editorial, 11 Ukuboza 2016. Nahimana ntiyari akwiye kubuzwa kwinjira mu gihugu – Perezida Kagame. Byakuwe kuri: http://www.kigalitoday.com/amakuru/article/nahimana-ntiyari-akwiye-kubuzwa-kwinjira-mu-gihugu-perezida-kagame (accessed 12 December 2016).