Leta y’u Rwanda ihakana ibirego byuko abasirikare bayo binjiye ku butaka bwa Uganda ku wa gatanu nijoro bakica abantu babiri, mu gihe hakomeje umwuka w’ubushyamirane watumye u Rwanda rufunga umupaka hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda ruvuga ko abagabo babiri, umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umunya-Uganda, barasiwe mu Rwanda nyuma bakaza gupfira muri Uganda.
Ruvuga ko bacyekwagaho kuba mu mutwe w’abakora ubucuruzi bwa magendu bashyamiranye n’abashinzwe umutekano ubwo bageragezaga kubata muri yombi. Rukavuga ko abo bagabo bakomeretse bahise bajyanwa hakurya y’umupaka.
- Ingaruka kw’iyugarwa ry’umupaka hagati y’u Rwanda na Uganda
- Intambara y’amagambo ya Uganda n’u Rwanda yaba iganisha hehe?
- Gufunga umupaka wa Gatuna byaba hari icyo bihishe?
Ariko leta ya Uganda ishimangira ko abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwayo bakurikiranye umugabo w’Umunyarwanda bakamwica ndetse n’Umunya-Uganda wagerageje gutabara.
Uganda yasabye ko abo bacyekwaho kwica abo bagabo babiryozwa, ariko ivuga ko itazakurikirana icyo kibazo u Rwanda niruramuka ruhisemo kutagira icyo rubikoraho.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, u Rwanda rwabujije ibicuruzwa bya Uganda kwinjira mu gihugu ndetse rubuza n’abaturage barwo kwambuka umupaka bajya muri Uganda.
Abatuye mu bice by’umupaka bavuga ko ubucuruzi bwa magendu bwiyongereye hagati y’ibihugu byombi, bakanavuga ko abasirikare b’u Rwanda babuza abagerageje kwinjira muri Uganda.
Ubushyamirane bwariyongereye hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi, buri kimwe kikemeza ko ikindi kigerageza guhungabanya umutekano w’ikindi.
BBC