U Rwanda rukomeje gutezwa cyamunara, hagezweho amashyamba

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu Rwanda umuturage ntagira ubutaka, bwose bwitwa ubwa Leta , n’ufite ubwo atuyeho cyangwa akoresha afatwa nk’ubukodeshwa na Leta, akishyura bukode bwabwo, kandi akanishyura umusoro wabwo.

Mu bisanzwe ukodeshwa ntabwo arenzaho kwishyura imisoro y’icyo yishyurira ubukode. Ariko Abanyarwanda batagishijwe inama bategetswe gukodesha ubutaka, kandi bakanabusorera buri mwaka, utabishoboye agahabwa ibihano birimo amande aremereye cyane, hakaba n’abajya baterezwa cyamunara imitungo yabo.

Mu mategeko Leta iherutse gushyira ahagaragara, harimo ko n’ufite ubutaka akodesha, mu gihe amaze imyaka itatu ntacyo abukoresha azajya abunyagwa bugahabwa abandi. Ibi sibyo byonyine bigaragaza ko igihugu kitari icya bene cyo, ahubwo ikibasha kubyara inyungu cyose Leta uragikodesha, irakigurisha cyangwa igiteza cyamunara.

Ikigezweho ubu ni uguteza cyamunara amashyamba yose ya Leta, angana na 80% yose ari mu gihugu akazaba yagurishijwe n’abikorera ku giti cyabo, bitarenze imyaka ine iri imbere. Ni muri gahunda ya FPR ya 2017-2024, ariko kuko byatinze gutangizwa, bikaba bigiye gushyirwamo ingufu mu myaka ine isigaye.

Uburyo bizakorwamo bitangazwa n’ikigo cya Leta gishinzwe amazi n’amashyamba (RWFA):

Amashyamba ya Leta ni ayahe?

mu ngingo yaryo ya Gatanu kugeza ku ya Cyenda, hagaragaramo ibyiciro by’amashyamba ya Leta.

5: Ibyiciro by’amashyamba ya Leta 

Amashyamba ya Leta agizwe n’ibyiciro bitatu (3) bikurikira: 

1° amashyamba akomye;

2° amashyamba agenewe gusarurwa; 

3° amashyamba agenewe gukorerwamo ubushakashatsi. 

Ingingo ya 6: Amashyamba ya Leta akomye n’ibiti byitaruye bikomye bigizwe na: 

1° Pariki z’Igihugu; 

2° amashyamba cyimeza, 

3° amashyamba ateye ku nkengero z’imigezi, iz’inzuzi n’izibiyaga; 

4° ibiti byitaruye bikomye.

Ingingo ya 7: Amashyamba ya Leta agenewe gusarurwa agizwe n’amashyamba y’amaterano adakomye. Bitanyuranije n’ibiteganywa n’ingingo ya 6 y’iri tegeko, amabwiriza ya Minisitiri agena uburyo amashyamba yo mu karere k’ubuhumekero bwa za Pariki, ayo mu nkengero z’imigezi, inzuzi n’ibiyaga asarurwa. 

Ingingo ya 8: Amashyamba ya Leta agenewe gukorerwamo ubushakashatsi agizwe n’amashyamba cyimeza n’ay’amaterano yagenewe ubushakashatsi. Igenwa ry’ayo mashyamba n’uko ubushakashatsi bukorwa biteganywa n’amabwiriza ya Minisitiri. 

Ingingo ya 9: Amashyamba y’Akarere agizwe n’ibyiciro bikurikira:

1° amashyamba y’amaterano agenewe kubyazwa umusaruro;

2° amashyamba akomye ku mpamvu zo kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Igihugu gishobora kuzahinduka ubutayu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba RWFA kivuga kandi ko amashyamba ateye ku buso bungana na 30% bw’ubutaka bwose bw’igihugu .

N’ubwo RWFA isezeranya Abanyarwanda ko amashyamba azagurishwa abikorera ku giti cyabo azabyazwa umusaruro, birashoboka ko bamwe mu bazayagura bazayatema bakahakorera ibindi bikorwa bakekamo inyungu isumbyeho, bikaviramo igihugu guhinduka ubutayu mu buryo bwihuse.

Kuba umuturage adafite ubureganzira ntakuka ku butaka bwe, bwabonekamo umutungo kamere akabwira ko atawemerewe ari uwa Leta, amashyamba hafi ya yose ari mu gihugu abaturage bakaba barayatswe agahindurwa aya Leta, abaturage bagasigarana atarengeje hegitari ebyiri ebyiri, kugurisha aya yose yiswe aya Leta ni inkuru mbi ku Banyarwanda n’abazabakomokaho, dore ko ibyinshi bigurwa n’abanyamahanga.