U Rwanda rurarega Uganda gushimuta abantu barwo bari bagiye mu birori

Mu mpera z’icyumweru abategetsi ba Uganda bashinje abasirikare b’u Rwanda kurasa bakica abaturage babiri ku butaka bwa Uganda, ubu uruhande rw’u Rwanda narwo rurashinja urwa Uganda gushimuta abanyarwanda babiri bari bagiye mu birori.

Polisi y’u Rwanda yatangaje mu ijoro ryakeye ko abaturage babiri bo mu karere ka Nyagatare bashimuswe n’urwego rusinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Uganda kuri kilometeor 1,5 uvuye mu Rwanda winjiye muri Uganda.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abashimuswe ari abagabo babiri bo mu gace karasiwemo umuturage w’u Rwanda n’uwa Uganda kuwa gatanu nijoro. Abategetsi ba Uganda bavuze ko aba baturage bishwe n’abasirikare b’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda iravuga ko aba baturage bashimuswe bari bitabiriye ibirori bya batisimu batumiwemo n’umunya-uganda w’inshuti yabo.

Abaturage b’utu duce twegereye imipaka basanzwe babana mu buryo bunyuranye, ubushyamirane bw’abategetsi b’ibihugu byombi bwahungabanyije ubuhahirane n’iyi mibanire.

Polisi y’u Rwanda yo yibutsa ko abaturage b’u Rwanda ‘bagiriwe inama yo kutajya muri Uganda ku bw’umutekano wabo’. Ivuga ko n’aba babiri bashimuswe ‘babanje kuburirwa bakanga bavuga ko batatatira ubutumire bw’inshuti yabo yo muri Uganda’.

Ubutegetsi bwa Uganda ntacyo buratangaza kuri iki kirego cy’abo ku ruhande rw’u Rwanda.

Ab’u Rwanda bo kuri iki cyumweru bavuze ko kurasa bariya baturage byabereye ku butaka bw’u Rwanda ubwo barwanyaga abashinzwe umutekano bashaka kubafata binjiza ‘magendu’ mu Rwanda.

Abategetsi ba Uganda batangaje ko kuri uyu wa mbere ku mupaka wa Gatuna bashyikiriza ab’u Rwanda umuturage w’u Rwanda warashwe agapfa kuwa gatanu.

BBC