U Rwanda rurasaba abanyarwanda kutajya muri Uganda ngo badahohoterwa!

Major Dr Richard Sezibera, Ministre w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane w'u Rwanda

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Werurwe 2019, Ministre w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Major Dr Richard Sezibera yasabye abanyarwanda kutajya mu gihugu cya Uganda.

Abicishije ku rubuga rwa twitter Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yasabye ko abanyarwanda bakwirinda kujya muri Uganda kubera ko ngo batabwa muri yombi, bahohoterwa, banakorerwa iyicwa rubozo, gufungwa badashobora guhabwa ababunganira mu mategeko, gusubizwa mu Rwanda ku ngufu n’ibindi…

Yatangaje kandi ko imipaka y’u Rwanda yose ifunguye, ariko akagira inama imodoka nini ko zishobora guca ku mupaka wa Kagitumba kubera imirimo y’ubwubatsi irimo gukorwa i Gatuna.