U Rwanda ruravuga ko rwishe umurobyi w’umurundi.

Yanditswe na Marc Matabaro

Nk’uko bitangazwa na Police y’igihugu cy’u Rwanda ku rubuga rwa twitter umurobyi w’umurundi yarashwe n’abashinzwe umutekano baramwica kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Nyakanga 2020 mu mazi y’ikiyaga Cyohoha kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Nk’uko Police y’u Rwanda ibivuga ngo hari tariki ya 1 Nyakanga 2020 ahagana saa tatu z’ijoro ubwo abashinzwe umutekano mu Rwanda bakoraga irondo mu kiyaga Cyohoha icyo gihugu gisangiye n’u Burundi bahagarikaga umuntu batashoboye kumenya umwirondoro wari mu bwato yitwaje umuheto n’imyambi.

Police y’u Rwanda ikomeza ivuga ko abo bashinzwe umutekano b’u Rwanda bashatse guhagarika uwo muntu ariko aranga ahubwo atangira kubarasa imyambi ngo abo bashinzwe umutekano bisanga nta yandi mahitamo bafite uretse kurasa.

Umurambo we ngo wajyanywe mu bitaro bya Nyamata gukorerwa isuzuma, ngo harimo gukorwa ibishoboka byose n’abayobozi b’Akarere ka Bugesera kugira ngo bashobore kuvugana na bagenzi babo bo mu gihugu cy’u Burundi hamenyekane umwirondoro w’uwo muntu banabashyikirize umurambo.

Ariko n’ubwo Police y’u Rwanda itanze aya makuru kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2020 ahagana saa sita z’ijoro, abayobozi b’u Burundi bo ku wa gataun tariki 3 Nyakanga 2020 bakoresheje twitter bari batangaje ko barimo gukora iperereza ku mugabo w’umurobyi witwa Ndagijimana Sylvestre bavuga ko yashimuswe n’abasirikare 2 b’u Rwanda yarekurwa mu kiyaga Cyohoha.

Ibi birego bije bikurikira ihungabana ry’umutekano ryabaye mu kiyaga Rweru mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, aho habaye ukurasana hagati y’abasirikare b’U Burundi n’ab’u Rwanda.

Ku ruhande rw’U Burundi, umusirikare urwanira mu mazi yahasize ubuzima. Icyo gihe, abayobozi mu karere ka Kirundo batanganje ko abasirikare b’u Rwanda barashe uwo musirikare mu gihe yariho agerageza kubatesha gushimuta abarobyi b’Abarundi ku ruhande rwa Komine Busoni.

Twabamenyesha ko uwo musirikare w’umurundi yitabye Imana yahawe ishimwe n’umukuru w’igihugu w’U Burundi mushya Evariste Ndayishimiye ku munsi mukuru wo guhimbaza ubwigenge w’U Burundi. Ni ishimwe yahawe nk’umwe mu Barundi bagaragaje ubutwari bwo kwitangira igihugu.