U Rwanda Rushya

Twebwe abaturage b’u Rwanda Rushya, turifuza ko Leta yacu yaba ifite Itegekonshinga rikoze neza kandi ririmo ibitekerezo bihuriweho n’abanyarwanda bose. Iryo Tegekonshinga kandi rigomba guha umuturage ububasha bwo kwitorera Perezida ugaragaje gahunda nziza afitiye u Rwanda kandi ugaragaza ko azi kwubaha abaturage nk’abakoresha be, bityo agakorera mu mucyo kandi akaba yiteguye gusubiza igihe cyose ibibazo abazwa n’intumwa za Rubanda, batorwa n’abaturage mu turere bakomokamo, kuko bagomba kuba bazi INTUMWA nziza (ureke ab’ubu bimikwa n’amashyaka yabo rimwe na rimwe batanazi ibyo bazakora mu nteko).

Perezida kandi agomba kugabanyirizwa manda igashyirwa ku myaka itarengeje itanu, ashobora kwitoza inshuro ebyiri gusa kandi igihe cyose agaragaje kutubahiriza amategeko, agakurwaho nta ntambara cyangwa kudeta, ubwo byose bigateganywa muri iryo tegeko nshinga, ikindi cyihutirwa nukugabanya za Minisiteri, Ibigo bya Leta, Amakomisiyo n’inzego nyinshi kuko ubwinshi byabyo butuma bidakorera mu mucyo.

Nta kuntu mwambwira ukuntu dufite Police n’igisirikare n’urwego rushinzwe iperereza rukora neza, bitabungabunga umutekano w’abanyarwanda, ndetse ubutabera bwigenga bugomba kudufasha gukumira ibyaha, kuko uburiho ubu bukoreshwa cyane na Perezida mu nyungu ze n’agatsiko ke, none ingaruka nuko abanyarwanda bicana cyane biteye ubwoba, kuko aho guta igihe bagana inkiko bihanira nkuko babibona inzego z’umutekano zibigenza kubatavuga rumwe na Leta, cyangwa abo bafitanye isano, aho abantu bicwa nkaho ari “imbeba” umugani wa Kadafi wafataga abamunenga akihandagaza akabita imbeba, Kagame nawe nk’umunyagitugu umaze kurengwa yabise “amazirantoki, ibigarasha, ubusa…” n’ibindi bitutsi bigaragaza agaciro aha abaturage b’u Rwanda, burya iyo agize ngo:”Tuzicisha amasazi inyundo” akabivugira mu nteko, ntabibazwe ahubwo agakomerwa amashyi ntanumwe utinyutse kubimubaza bibereka ko nyine azajya yica ayo ”masazi” uko abishatse, ibi nibyo akora.

Ikindi cyerekana ko nta bushishozi, ubunyangamugayo n’urukundo afitiye abanyarwanda, nuko adatinya kubicisha inzara, ababuza gukoresha ubutaka bwabo, akimika abazungu abagabira imyanya bwite ya Leta, ndetse akabaha ubwenegihugu mu manyanga, aha navuga nka ba Pastor Rick Warren, muzambarize uburyo yahawemo passport y’u Rwanda, ese hari umunyarwanda ujya gusaba passport y’Amerika bakayimuha atabanje kwubahiriza amategeko? Iwacu abatwigisha kwihesha agaciro, ibiryo by’abenegihugu babigabira inshuti zabo z’abanyamahanga, abana bacu bakahatikirira, Perezida wacu rero utubahiriza n’Itegekonshinga yishyiriyeho, ngo niwe ushaka guhitiramo Miliyoni 11 zirenga uko bazabaho, n’uzabategeka, ibi sinari numva ubikemanga ngo amutumize kwisobanura mu nteko, kuko iinshingano y’ibanze yarahiriye ni UKWUBAHIRIZA ITEGEKO NSHINGA n’andi mategeko.

Ubwo rero murumva ko kwishongora ko yica abantu bidatangaje kuko anabivugira aho yakagombye kuba atinya, ndavuga mu nteko aho yagize ati: “abagombaga gucyurwa baracyuwe, abo twagombaga kurasa turabarasa” aho yahawe amashyi menshi, ashimirwa kwica abaturage yakagombye kurengera akabitangira, ese mwari mwumva Perezida wa America cyangwa ubufaransa wishimira kwica abaturage be? Ngirango anabigerageje, niyo yaba umwe bahita bamufunga uwo atazavamo, ariko uyu wacu we biramunezeza kuko nyine ari umwicanyi. Ikindi nibaza ni uko abantu nka Jack NZIZA na Dan MUNYUZA bagombaga kwirukanwa mu gisirikare kubera bumvikanye ku materefone bagambanira umunyarwanda KAYUMBA Nyamwasa, ibi kandi babikoze bagaba ku gihugu cya Afurika igitero, ibi bikaba ubwabyo ari icyaha gihanirwa ndetse cyane, kuko kibuza u Rwanda umudendezo warwo, ingaruka zabaye ko ubu kubona visa ijyayo bigoranye kubera zbz bicanyi bashyigikiwe na Kagame.

Muri make rero, igihe cyose tudahagurukiye kuvanaho uyu muntu mu mahoro, tuzamuvanaho amaze kutumarira abana, adipfakaje nkuko arimo kubikora, ndetse ntabwo azabura no kutwishongoraho atwita “Imyanda” kuko niko atubona.

Impinduka irakenewe, kuko none yica abo bose, igihugu kimaze guhinduka indiri y’abagizi ba nabi kuko nta butabera, nta nzego zishinzwe umutekano, ahubwo hari abakoresha izo nzego navuze mu nyungu zabo, aho abasirikare boherezwa kwica abantu banze kwifatanya n’ibibi, aho kurinda abanyantege nke nk’aba bakecuru bicwa urw’agashinyaguro, ntihagire igikorwa.

Wenda muribaza uko byakorwa ariko mu nyandiko zanjye nzabakorera inyigo, tuyisaranganye, murebe uko ba Ghandi, ba Mandela, ba Martin Luther King barwanyije abagome mu bihugu byabo bakabatsinda badakoresheje ingufu, kandi twese tubyumvikanyeho, mu mutekano n’ibanga rikomeye, aho ntakeneye kukumenya nawe udakeneye kumenya, twamuvanaho akagenda abebera, tukamushyikiriza urukiko hamwe n’abo bicanyi bamufasha bose, uhereye kubapanga ubwicanyi barimo ba Jack Nziza abo, kugera kuri aba basore b’abasirikare na maneko bajya gushyira ubwicanyi mu bikorwa, erega ntibigoye buriwese azi umwe mubakora ibi, twabamagana, tukabashyira hanze bakamenyako tuzabibabaza ejo cyangwa ejobundi, kuko uwo bakorera ni umuntu usanzwe usigaje imyaka itarenze 20 kw’isi kuko azapfa nk’abandi bose, ubwo rero mwe mwiyemeje kumukorera, mwibaze mu myaka 10 aho muzaba muri….

Njyewe ndi INJIJI YIZE nkuko yabinyise, ariko nzamwereka ko umutwe umwe utigira inama.

Rwanda Rushya.

1 COMMENT

Comments are closed.