U RWANDA RUYOBORWA N’UMWUKA

Thomas Sankara Habyalimana

Umuhanzi dukunda Cecile Kayirebwa, yararimbye ati: “Imana ni yo nkuru, Imana itera amapfa burya ni na yo itanga aho bahahira, nyabusa bana banjye ni muhumure, impumbya z’ababyeyi muri kumwe, mbafatiye iry’iburyo kandi umusibo ni ejo, ejobundi nzakabya inzozi.” Aha yavugaga Imana y’iRwanda, iyo intamenya zitandukanya n’Imana ya Isirayeli.

Urwanda nkuko nkunze kubivuga, ni igihugu cy’amasezerano, kiri mo imyuka 2 ihabanye, hari mo umwuka utera amapfa n’Umwuka utanga aho bahahira. Iyo myuka 2, ifite abantu babiri iriho, umwe uri kuri Kagame undi uri kuri jye.

Kagame rero afite abantu benshi bari mu mwuka umwe nawe, bidashingiye ku bamurwanya cg kubamukunda, hitabwa gusa kubigaragarira umwuka. Iyo bigaragaye mu matora ngo 98% ba muri inyuma burya biba ari iby’ukuri kubera ko nyine mu mwuka baba bari kumwe nawe, kabone n’iyo baba ari ibihangange mu kumurwanya. Ntabwo ushobora kumurwanya uri mu mwuka umwe nawe ngo uzabishobore kandi ari we mukuru mu mwuka ukuyobora.

Ni nayo mpamvu usanga muri opposition huzuye mo za maneko. Ntabwo ari bya bindi bita ngo ni “amayeri y’inyenzi”, ahubwo ni ukubera wa mwuka ushoboza bamwe gukorera impande zombi, kuko ari umwuka w’ubuhemu ubabamo. Niba urwanya Kagame ugomba kuba utagira akantu na kamwe muhuriraho, ukihana ugahinduka ukaba ikiremwa gishya.

Noneho Umwuka uri kuri jye ni umwuka umwe na y’amazi ya Shilowa atemba buhoro. Ushobora kuyasuzugura ukaba wanayavogagira. Gusa abantu bagomba kumenya ko bagomba kuyasuzugura biyemeje ko ingaruka zabyo nizibageraho batazataka ngo bajye no mw’ihakanamana. Kuko nta butabazi bazabona! Icyakora warabikoze atari ubugome ahubwo ari ukutamenya, wataka ugatabarwa ku bw’ubuntu bw’Imana, bya bindi byanditswe ngo, “nzababarira uwo nzababarira, nzagirira imbabazi uwo nzazigirira.”

Uwo mwuka rero kuwubamo n’ibintu byoroshye cyane kdi bigoranye cyane. Bisaba kuba umuntu w’umugabo, ukiyemeza ukavuga uti ndagiye ntagusubira inyuma. Wahura n’intare mu rugendo ugategeka mw’izina rya Yesu ko ishumitswe, mu kwizera ukajya kuyigeraho wamaze kuyiboha, ukitambukira amahoro. Nta muntu nagira inama ngo awujyemo atabanje gufata ibyemezo byo kutazasubira inyuma cg guca ku ruhande, kuko inzira n’imwe igororotse kdi ifunganye. Iyo urangaye gato ugaca ku ruhande, kuyigarukamo bigusaba kujya gusubira gutangirira aho itangirira. Ibyo rero bihira bacye kuko benshi bishimira gukataza bayobye! Buri munyarwanda wese afite amahitamo, kuba mu mwuka umwe na Kagame cg kuba mu mwuka umwe na njye. Ntushobora kuba hagati aho, kuko ntahabaho!

Iyo myuka rero uko ari 2, ubusanzwe iba igomba kubahana, iyo itubahanye bigira ingaruka kuri bene yo. Ni ukuvuga ngo sinemerewe gukora ku bya Kagame, nimbikoraho ndagira ingaruka zitewe no gutandukira kandi nubundi nze gutanga ibya Kagame. Ni nitwara neza ndabikuramo ingororano, kuko mba nabaye umugaragu mwiza wo kwizerwa, ari jye ari n’abo turi kumwe muri uwo mwuka. Kuri Kagame nawe bigenda uko. Nkubu namwatse umuntu wanjye, agerageza kubyitwara mo neza, ni yo mpamvu yagize urugendo rwiza.

Abakirambirije ku ndege ya Habyarimana, mubyibagirwe.

Najyaga mbabwira ko nta kibazo kiriya ndege, muyiha ububasha idafite, none ubu nimushaka muyibagirwe burundu. Yego, barayihanuye ariko mu ibishungo by’abasirikare.

Ntabwo batekerezaga ingaruka za jenoside yaterwa n’uko iyo ndege iguye. Icyaha muri jenoside kiri ahandi. Jye nzi umuntu utari kuri list y’abahanuye indege wasabye Kagame kwicira Habyarimana muri CND, Kagame aramwangira ati mureke uwo mujinga tuzamufata mpiri! Ibyo narabyiyumviye n’amatwi yanjye ku icyombo aho nari mpagaze i Karenda ya Miyove! Ni nayo mpamvu mbere bagendaga bigamba ko bahanuye Kinani, babona bihinduye isura bakabyigarika. Ntabwo Imana yakwemera ko umuntu agibwaho n’urubanza rw’icyaha atakoze kdi afite ibifatika yabazwa.

Ikibazo cy’indege cyari uburyo bwo kurwana nticyari kigamije kuba imbarutso ya jenoside, kabone nubwo cyiswe yo. Nyuma y’iraswa ry’indege, abantu bari bagifite umutimanama twese tuvukana udufasha gutandukanya icyiza n’ikibi.

Ikindi kandi tugarutse ku umwuka undiho hari abantu bashobora gushyigikirwa n’uwo mwuka ku bwinshi, niyo tutaba turikumwe mu mwuka, ariko bafite icyerekezo kizima. Abo ni abantu babaye inzirakarengane mu ntambara ya 1990-1994. Kuva intambara ya FPR itangiye kugeza jenoside irangiye. Ni ukuvuga inyabutatu nyarwanda yatikiriye muri iyo ntambara. Kandi, nituvuga abaturage bo muri za Byumba na Ruhengeri, ntihakagire utekereza ko icyaha kibarwa kuri APR gusa mukubarenganya. Kuko ex FAR yabeshye abaturage cyane ikabashora imbere mu mirwano ngo baze kuvumbura utunyenzi, cyangwa gutema intoki kdi bazi neza ko ariho izo nyezi ziri. Mu ngamba z’intambara, ex FAR nayo yicishije abaturage! Icyo gice cy’inzirakarengane gihagurukiye Kagame cyamuhagama uretse ko kitamutsinda. Abo banyembaraga mu mwuka usanga aribo bagirwa urwitwazo rwa politiki, abanyantege nke akaba ari bo bishyira imbere ngo barabarwanirira, bakabasuzugura kdi ari bo bakagiye imbere!!!

Iyo myuka ibiri rero iri mu Rwanda, igira aho igabanira. Kagame afite igihe cye ntarengwa udashobora gukuraho n’umunota. kandi ntashobora guteza imbere abaturage, uretse we ubwe gusa kdi agahorana guhangayika. Kubera ko afite umwuka w’amapfa. Kuriya abantu bavuga ngo ateza inzara ku bushake, ntabwo ari byo, ahubwo ntibimukundira gukora neza, umwuka umurimo uteza ibibazo by’imikorere igenda izamba. Maze bashaka kwikurayo bikarushaho kuzamba. Ni byo biriya ubona bagura indege, aho kunguka zikazana igihombo kubera umwuka uba ubiri inyuma, utera imikorere mibi. Ntabwo ari ubufindo ngo ni umwaku, reka da! Umwaku nawo ugira aho uhera. Barakora ariko amakosa y’ubusahiranda aba yabigiyemo aba ari menshi, n’amaraso aba yabimenetse mo ari menshi.

Nka biriya bya ARSENAL, kuba bafashe amafranga yo gushora ngo bazamure ubukerarugendo, kdi ari igihugu gifashwa, ntabwo ari icyaha kuko ugufashije ntiyakagutegetse nuko ubigenza! Ahubwo ni icyerekana ko mu Rwanda ibintu bikomeye! Hari ubwihebe mu bukungu butera ubwiyahuzi bungana butya. Nkubu hari ama hoteli atagira abantu, amadege atagira abagenzi, amazu atagira abayapangisha, igishoro cyashyizwe mu mihanda kitagaruzwa etc Buriya rero icyo bakoze ni ukwamamaza igihugu gusa! Koko tubaye ibendera ry’amahanga nkuko byahanuwe, bazatwitegereza barebe uko dupfa tukazazuka. Naho ubundi nta kintu kizavamo uretse umuruho.

Ngerageje kwerekana ko u Rwanda ruyoborwa n’umwuka, nta kintu ushobora gukora ngo ugire icyo uhindura kuri iyo myuka. Impinduramatwara ya mbere igomba gutangirira ku Umunyarwanda ubwe, agahinduka aho kwirirwa asaba impinduka kdi ntacyo abikoraho, akiri wawundi. Niba udashobora guhinduka ntukirirwe wivuna ngo usuzugure Kagame, umukuru w’ubwoko bwawe. Kuko nagufata uzataka ubure gitabara kuko uri uwe. Nugira ibyago ntuzasohore ijwi ngo ryumvikane, uzatakire Imana ni yo igira imbabazi wenda izakwibuka. Ibi ntibivuze ko abo kwa Kagame byeruye ari bo bari gukora neza, ahubwo bo babaye akahebwe. Iyo akoze mo umwe, umuryango wose ugendera rimwe, abiswe ngo bararokotse, bakirukira muri opposition, bagahungishwa n’ubwoba bagwa mu rwobo.

Ubwo rero namwe murabyumva, ni muhita mo aho kuba mujye mwiyemeza mugende kigabo! Ni muguma mu mwuka wa Kagame, ntimugatake ngo muzane mo Imana mu byo mwihitiye mo, mutangire ngo “Mana wagiyehe?!!!” Abari kumwe nanjye rero, namwe, nimugera mu kaga mujye mumera nka Yeremia, muti “Mana waranshutse nemera gushukwa”!!! Ariko ubutabazi bwe buhoraho.

H.T. Sankara