U Rwanda Ruzakira Impunzi z’Abanyafurika Zaheze muri Libiya

Leta y’ U Rwanda, umuryango w’Afurika y’unze ubumwe, n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, bamaze gusinya amasezerano yo kwakira impunzi z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi.

Leta y’u Rwanda na HCR baravuga ko impunzi 500 zizaba zageze mu Rwanda mu minsi ya vuba.

Ministre ushinzwe ubutabazi mu Rwanda, Kamayirese Germaine, yabwiye itangazamakuru ko abo banyafurika bazakirirwa mu nkambi y’agateganyo isanzwe inyuzwamo impunzi yubatse mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora.

Uyu muyobozi yasobanuye ko iyi nkambi izahita igenerwa izi mpunzi itazongera kugirwa inkambi y’agateganyo.

Mu mwaka wa 2017 Perezida w’U Rwanda Paul Kagame ubwo yayoboraga umuryango w’ubumwe bw’Afurika nibwo yemeye kwakira abimukira ibihumbi mirongo itatu (30,000) babayeho nabi muri Libiya nyuma yo kubuzwa kujya I Burayi,.

Kugeza ubu Leta ivuga ko igiye kwakira impunzi 500 gusa, Ministre Kamayirese yasobanuye ko bakiriye ababishaka.

Umuyobozi wa HCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yavuze ko Abanyafurika bazaza mu Rwanda, bazakirwa by’agateganyo, nyuma bagashakirwa ahandi bazatuzwa.

Yagize ati” Iyi ni gahunda yo kwakira abantu mu buryo bw’agateganyo, bazaba bari hano kugeza igihe ikibazo cyabo kibonewe umuti ubanogeye. Igisubizo gishobora kuba koherezwa mu bindi bihugu bifuza, ariko nabyo byemera kubakira, birashoboka kandi ko bakwemera kwibera hano cyangwa se bakigishwa bagasubira mu bihugu byabo. Ni nk’uko twabigenje muri Niger kandi gahunda yagenze neza.”

U Rwanda rwakiriye izi mpunzi mu gihe inkunga zifasha impunzi zikomeje kugabanyuka. Gusa Minisitiri Kamayirese avuga ko bakomeje gahunda zo gushaka ubushobozi no gushyiraho gahunda zituma impunzi zitunga. Ibyo bikajyana no gushishikariza impunzi zimwe gusubira iwabo, cyane aho amahoro yagarutse.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yakiriye izi mpunzi kubera ishyaka ryo gushaka gufasha Abanyafurika bari mu kaga ko nta zindi nyungu na nkeya yakurikiranye.

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko iki gikorwa ntaho gihuriye ni impunzi zagombaga koherezwa zivuye muri israel. Nta masezera u Rwanda rwigeze rugirana na Israel yo kwakira impunzi ziva muri icyo gihugu bityo iyi gahunda irareba gusa impunzi ziri muri Gihugu cya Libya zikeneye kugobakwa.

VOA