U Rwanda rwaba ruri guhindura uruhande?

Ubundi iyi si iyobowe n’impande 2 zikomeye; uruhande rwa mbere barwita ibihugu by’i Burengerazuba (westerns) bikaba birangajwe imbere na Usa na Eu cyangwa mu rurimi rw’iwacu umuryango w’ibihugu by’i Burayi. Uruhande rwa kabiri bakunze kurwita ibihugu by’iburasirazuba (Easterns) cyangwa se ibihugu by’abakoministe birangajwe imbere n’u Burusiya n’Ubushinwa.

Kugira igihugu kigire ingufu bisaba ko byanze bikunze kigira uruhande rumwe muri izi 2 kibogamiraho. Icyo nabibutsa ni uko u Rwanda kuva Kera rwahoze ku ruhande rw’iburengerazuba aho mbere ya 1994 rwari mu mutaka w’abafaransa, Ababirigi n’abadage. Nyuma ya 1994 FPR yazanye impinduka kuko itera u Rwanda yari ishyigikiwe n’Amerika n’u Bwongereza! Ibi bihugu bibiri ntibyahwemye gukingira ikibaba FPR no kuyivuganira mu ruhando mpuzamahanga.

NI IKI CYATERA U RWANDA GUHINDURA URUHANDE?

Ubundi buri ruhande muri izi ebyeri rugira amategeko n’amabwiriza ku gihugu cyifuza gukorana narwo nko ku ruhande rw’uburengerazuba bakoresha gutanga inkunga ariko ari nako bagenzura imikorere y’ubuyobozi mu byerekeye:Ubukungu,Imiyoborere, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo…aha rero niho ikibazo cy’umubano muke n’u Rwanda gikomoka kuko yaba Amerika, Ubwongereza n’inshuti zabyo ndetse n’imiryango ikorera muri ibyo bihugu nk’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ibinyamakuru nka BBC, VOA, RFI,…bitahwemye kugaya imiyoborere y’u Rwanda aho byagiye bigaragaza ko nta bwisanzure buri mu Rwanda ndetse ko Démocratie n’uburenganzira bwa muntu biri kure mu Rwanda.

Byahumiye ku mirari aho Prezida Paul Kagame agaragarije ko atiteguye kubaha itegekonshinga ahubwo agatangiza gahunda yo kurihinduza ibi bikaba byaramaganywe n’uburengerazuba cyane cyane Amerika aho Prezida Obama ubwe yagiye akoresha imvugo zigaragara ko zigenewe Prezida Kagame gusa. Ibi rero bigaragaza ko u Rwanda rutagishoboye kubana neza n’uburengerazuba!

Ibihugu by’abakominisiti byo iyo ukoranye nabyo ntibyinjira mu mitegekere yawe ahubwo byo byibanda mu mikoranire y’ubukungu, igisirikare,…muri iki gihe rero Uruhande rw’abakominisiti rurimo kwigaragaza cyane aho bimaze kugaragara ko rufite ubushobozi bwo kurengera igihugu rushatse igihe uburengerazuba bwaba bugerageje guhungabanya umutekano wacyo.

Kuba minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo yaragiriye urugendo mu Burusiya kandi agashigikira ibikorwa bya gisirikare by’uburusiya muri Syria mu gihe bibangamiye inyungu z’i Burengerazuba bisa no gushyigikira umwanzi kuri Amerika!Biragaragara ko u Rwanda rwifuza guhindura uruhande cyane ko umuturanyi warwo (Burundi) we yamaze kuba inshuti n’abarusiya ndetse n’abashinwa kandi bikaba bigaragara ko ibihugu by’i Burengerazuba bitakibashije kwirukana Prezida Nkurunziza nk’uko byabishakaga.

Iyi rero nkaba nkeka ko ari imwe mu mpamvu yateye u Rwanda kugerageza kwiyegereza u Burusiya kuko u Rwanda rukeka ko igihe Uburengerazuba bwaba bwihindutse abategetsi barwo wenda u Burusiya bwagerageza kubarwanaho.

Ikindi gishobora gutera u Rwanda kwegera u Burusiya ni ingufu Abarusiya barimo kugaragaza muri iyi minsi ku buryo ubona biteguye guhangana ndetse ibihugu byo mu burengerazuba nta bwoba bibateye na mba, kuba Leta y’i Kigali yakwihutira gucudika n’abarusiya vuba na vuba ku ruhande rumwe umuntu yabibona nko gutanguranwayo na opposition nyarwanda iri hanze kuko impamvu ibihugu by’uburengerazuba by’isi bimwe na bimwe byitwaza ngo bidafasha opposition nyarwanda cyane cyane nk’inyeshyamba za FDLR ku Barusiya izo mpamvu ntacyo zaba zivuze na gato.

Hari n’abibaza niba atari ukwiteganyiriza mu gihe ibihugu byo mu burengerazuba byahagarikira imfashanyo u Rwanda kubera ibirimo kuba ubu byo guhindura itegeko nshinga kugira ngo Perezida Kagame akomeze ategeke ubuziraherezo.

Ese u Rwanda bizaruhira cyangwa hari imbogamizi izatuma umubano warwo n’u Burusiya udashoboka? Bishobotse bwo se ibihugu nka Amerika n’ubwongereza bizihanganira iyo mpinduka? Cyangwa u Rwanda rurimo gukoresha amayeri yo kubagarira yose? Reka mparire abasomyi batubwire uko babibona!

Emile Ndamukunda