U Rwanda rwagabiwe shitani abakozi b’Imana babiha umugisha

Umuntu ku giti cye agira umwanya wo gutekereza ku buzima bwe bikamufasha gusobanukirwa no kwiha umurongo wo kubaho. Igihugu, umuryango itsinda ry’abantu runaka bagira uko bakusanya ibitekerezo mu buryo bunyuranye. Umuntu ku giti cye ashobora kugira ibibazo bimubuza gutekereza neza bityo agahura n’ingorane mu mibereho ye.Mu gihugu nacyo cyangwa mu itsinda ry’abantu iyo habuze abatekereza cyangwa abatekereza bakagira ibibazo mu mitekerereze yabo habaho inkurikizi zabyo.

Ibi mbivuze kubera impamvu ebyeri:

Ejo bundi abadepite bafashijwe na Komisiyo yashyizweho bafashe Itegeko nshinga bararitobanga, bararihuhura kuko n’ubundi ryari rigeze kure barigira, ay’ifundi igira ibivuzo. Ndahamyako n’umuswa rwimbi utazi ibipfa n’ibikira yagira ati ibi ntibijyanye. Bemeje ko ku bijyanye no gutekereza no gushyira mu gaciro tukiri kure nk’ukwezi. Batweretse ko umwambari w’umwana agenda nka shebuja, ko injiji ziri mu bize. Kubeshya byo byabaye imwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda. Byabaye umwera uturutse ibukuru. Iyo Perezida wa Republika atekinika uko ahumeka twakwibwira abasigaye aho kubeshya bibageze. Bose bibera ba “nkunzuwimye“, ukuri no gutekereza bagaterera inyuma, iyo kure.

Muri iryo tobanga bageze no ku Muremyi wa byose , Imana yirirwa ahandi igahataha i Rwanda. Bemeza ko bitakiri ngombwa ko iboneka mu Itegeko Nshinga. Bo simbagaya cyane kuko ujya kugaya impundu z’urushishi areba imisaya yarwo. Reka ntinde ku byo Myr Smaragde yatangaje nyuma yaho.

Abanyarwanda ntacyo Imana ikibabwiye?

Musenyeri Smaragde Mbonyintege ntashaka gutekereza, akatubuza no gutekereza. Kudashaka gutekereza ni uburenganzira bwe. Hari impamvu nyinshi zabimutera. Kutubuza gutekereza byo nta burenganzira abifitiye. Narengere ukwemera gatolika ariko yirinde kubuza abanyarwanda gutekereza. Ikindi agomba kwibuka n’uko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, atari iy’abagatolika gusa, n’ubwo mpamya ko abenshi muri bo batakwemeranya na we. Hari ibindi arengera ni uburenganzira bwe ariko yivangamo Imana yacu.

Buriya ikiruta yari guceceka kuko mbona ntacyo yatwunguye. Ubundi iyo ubona ku ibihari ntacyo uri bwongereho uraceceka. Gusa we yarabihuhuye aho yemeza ko ntacyo bwitwaye.

Ntacyo bitwaye uhanagura izina ry’Imana? Ngo ntacyo bihindura? Sinzi niba ari uko atazi agaciro k’Itegeko Nshinga.
Batangiye bamagana amazina arimo Imana ngo ni ukutiyizera, abitwa ko bavuga mu izina ryayo baricecekera. None batangiye kurihanagura. Ubutaha abafite amazina yose arimo Imana bazabasaba kuyivanamo.

Umugambi muremure w’abakozi ba shitani

Musenyeri Smaragde niba atigiza nkana yagombye kwibaza impamvu izina ry’Imana barihanaguye. Bo bazi ibyo bakora ntabwo byabagwiriye ni umugambi muremure bari gushyira mu bikorwa. Abamenyereye imikorere ya FPR barabisobanukiwe.
Ntabwo bemera Imana nta n’iyo bakeneye kumva kuko abaturage ba Byumba batubwiraga ko Inkotanyi zavugaga ko Imana zayirasiye mu Kaniga ( Haruguru y’Umurindi wa Byumba). Umunsi bazatangira gufunga kiliziya n’insengero nibwo Myr Smaragde azibuka gutekereza. Ndahamya ko abenshi muri bariya badepite ari abakristu bicara mu myanya y’ibyubahiro mu nsengero no muri za Kiliziya. Harya iyo abakristu bahakanye Imana abapastori babigenza bate?

Niba Imana ntacyo ivuze mu Rwanda, abitwa abakozi b’Imana : abapasteri, abavugabutumwa, abapadiri, abasenyeri n’abandi bo muri urwo rwego nta mwanya bagifite. Insengero na za Kiliziya bishobora gukoreshwa indi mirimo. Abareba kure mwitegereze. Abahagarariye amatorero sibo bikoreye ibiseke ngo Itegeko Nshinga rihindurwe ni ukuvuga ko ibiri gukorwa babishyigikiye.

Banyarwanda mukanguke abakozi ba shitani igihugu bakigeze kure. Abasenga musenga, abasinziriye mwicure.

Emmanuel Musangwa