U Rwanda rwasabye Uganda guhagarika ibikorwa by’ishoramali bya Tribert Rujugiro

Yanditswe na Ben Barugahare

Hari impamvu nyinshi zashyizwe ahagaragara ku bituma umubano w’u Rwanda na Uganda ugenda uba mubi. Ariko hari izindi mpamvu zitarashyirwa ahagaragara zituma ibihugu byombi birebana ay’ingwe.

Kimwe mu bitaravuzwe muri iki kibazo ni ukuba Leta y’u Rwanda yarasabye abayobozi ba Uganda kwirukana umunyemali Tribert Ayabatwa Rujugiro washoye imali nyinshi mu gihugu cya Uganda.

Amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko ibyumweru 2 mbere y’uko Leta y’u Rwanda ifata icyemezo cyo gufunga imipaka na Uganda kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gashyantare 2019, Ambasaderi w’u Rwanda i Kampala, Gen Frank Mugambage yari yahuye na Perezida Yoweli Museveni amugezaho ibyifuzo bya Leta y’u Rwanda yifuzaga ko byafatirwa abantu bamwe na bamwe Leta y’u Rwanda ifata nk’abayirwanya baba Uganda.

Amakuru ava mu bantu bari hafi mu butegetsi bwa Uganda avuga ko mu byo Gen Mugambage yasabye Perezida Museveni harimo ko ibikorwa by’ubucuruzi by’umunyemali Tribert Ayabatwa Rujugiro byahagarikwa muri Uganda.

Leta y’u Rwanda ikaba ishinja umunyemali Rujugiro gutera inkunga y’amafaranga ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’ubutegetsi bw’u Rwanda ibyo ngo bikaba bikorerwa ku butaka bwa Uganda.

Ngo Perezida Museveni yaba yarabajije Ambasaderi Mugambaga niba igihugu cya Uganda kiramutse gifunze ibikorwa by’ubucuruzi bya Rujugiro, niba koko Rujugiro afasha iyo mitwe irwanya Leta y’u Rwanda nk’umunyemali ufite ubucuruzi mu bihugu byinshi yabura uburyo bwo gukomeza gufasha iyo mitwe.

Nyuma y’aho abayobozi b’u Rwanda babonye ko Leta ya Uganda itubahirije icyifuzo cyabo cyo kubuza uburyo umunyemali Rujugiro, nibwo ibibazo bijyanye no gufunga imipaka byahise bizamuka

Kuba umunyemali Rujugiro mu Akarere ka Arua mu majyaruguru ya Uganda yarahaye abantu barenga 350 akazi gahoraho, abahinzi basaga 15.000 akaba abagurira umusaruro, ndetse hakaba hari n’abandi baturage hafi 1600 bamukorera bya nyakabyizi ku buryo budahoraho, bivugwa ko biri mu byatumye Perezida Museveni atera utwatsi icyifuzo cy’abayobozi b’u Rwanda cyo gufunga ibikorwa by’uyu munyemali.

Nabibutsa ko Rujugiro afite ikigo cy’ubucuruzi gikorera muri Uganda kitwa Meridian Tobacco Company, cyashoye mu majyaruguru ya Uganda akayabo kagera kuri Miliyoni 20 z’amadolari ni ukuvuga asaga Miliyalidi 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

1 COMMENT

  1. ariko buriya nk’abanyarwanda ntimubona ko bidashimishije na gato?niba abantu bazarwanya Leta mukumva nta kibazo ndetse kubona umutwrankunga ubafasha mukumva ari byiza ntimwumvako usenya urwe Museveni amutiza umuhoro?muribuka Lybia ya Kadafi mbere?muribuka Syria ya Assad mbere?muribuka Somaria ya Siad barre mbere?na niko mushaka Rwanda yanyu ihore mu maraso mutitaye ku miryango n’abava-ndimwe banyu bayirimo?ntacyo niba ariko mubyumva,ariko muzibuke ko mw’ijuru harimo IMANA iruta Rujugiro na Museveni,abishe uRwanda bazamenye ko amarira yacu yazamutse akagera ku Mana n’ubwo batayemera,tuzarya ibyo dufite kdi tuzabaho kuko Uganda n’undi wese wifuza kuturimbura sibo Mana

Comments are closed.