U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya mbere)

INTANGIRIRO

U Rwanda n’Igihugu, giherereye muri Afrika y’iburasirazuba, gituwe n’abanyarwanda, bavuga ururimi rumwe rw’ikinyarwanda.

Igihugu cy’u Rwanda gituwe n’amako atatu, abahutu, abatutsi n’abatwa. Iyo usomye amateka atubwira ko hari igihe ayo moko yigeze abana neza, igihe inyota yo gushaka gukandamiza abandi no kubahaka yari itaraza.

Iyo na none urebye uko abantu batuye mu bihugu bitandukanye, bintera kwibaza niba abantu baragize uruhari rwo kwihitiramo igihugu cyangwa aho aba, nta numwe wakubwira ko yigeze agira uruhare mu kwihitiramo igihugu azabamo, ariko Bibliya Yera cyangwa Ntagatifu mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 17 :26 havuga ngo “ ……kandi yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka k’umuntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni nayo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z’aho batuye,…”.

Iri jambo ryavuzwe n’Intumwa Pawulo ubwo yigishirizaga muri Atenayi, aha yerekaga abatuye aho hantu ukuntu Imana ariyo yaremye isi n’ibiyirimo ndetse natwe abantu, Pawulo intumwa y’Imana arakomeza akerekana ko ingabano z’aho abantu batuye n’ibihe,… byose byakozwe ku bushake bwa Nyagasani.

Ibi byashubije ikibazo nibazaga nti “ kuki ndi umunyarwanda?” , byanyeretse kandi ko abantu bose batuye iy’isi twaremwe mu ishusho y’Imana, imaze kuturema idushyiriraho ingabano, byumvikane neza ko kuba njyewe ndi umunyarwanda sinigeze mbisaba, si nabihisemo, niyo nza kugira uruhare rwo guhitamo birashoboka ko ntari guhitamo kuba umunyarwanda kubera impamvu nyinshi zitandukanye n’undi wese yagira, kuba rero uri uwo uriwe n’iyakuremye n’aho yagushyize ntawe ukwiriye kubiziza undi.

U Rwanda rero n’ igihugu cy’abanyarwanda bose, abahutu, abatutsi n’abatwa kimwe n’abandi biyemeje kuba bo, dukwiriye twese gusangira ibyiza Imana yaduhaye muri cyo kandi dukwiye kwishimira ko Imana yaduhaye Igihugu cyiza kidukwiriye.

Umutwe w’iyi nkuru ugira uti “ U Rwanda rwiza rubereye bose” wanteye kwibaza byinshi cyane iyo urebye uko u Rwanda rwagiye ruyoborwa kuva ku ngoma ya cyami kugera ubu, ariko cyane cyane nareba uko u Rwanda ruyobowe muri iki gihe na FPR INKOTANYI bikantera agahinda n’umubabaro, reba nawe, imibanire y’abanyarwanda muri rusange, umutekano w’abanyarwanda, uko umutungo ucunzwe, uko abayobozi bashyirwa mu myanya, ukareba uko ubutabera bukora, itangwa ry’akazi, jenoside n’ubundi bwicanyi bukorerwa abanyarwanda haba mu gihugu no hanze yacyo n’ibindi.
Ibibazo abanyarwanda duhura nabyo muri iyi minsi byanteye kwibaza iki kibazo:

Ese u Rwanda rushobora kugira amahoro arambye, bene kanyarwanda bagasangira ibyiza byarwo?

Igisubizo kuri iki kibazo ni yego, bene kanyarwanda ba bana mu mahoro ndetse bagasangira ibyiza byacyo. Kugira ngo ibi bigerweho ni uko hakorwa isesengura ryimbitse ku bibazo bitanya abanyarwanda no kubishakira ibisubizo birambye. Dore uko njyewe mbibona.

UKURI KU BIBAZO BY’U RWANDA

U Rwanda rufite ibibazo byinshi bishingiye ku macakubiri hagati y’amoko n’uturere, ibibazo bishingiye ku miyoborere mibi n’imicungire mibi y’umutungo rusange wa Leta. Ibyo bibazo bikaba bisobanuye ku buryo bukurikira:

• U Rwanda rwagiye rugira imitegekere mibi ishingiye ku macakubiri y’amoko n’uturere hagamijwe kwegezayo abandi mu micungire rusange y’Igihugu, ariyo nayo nkomoko y’umwiryane n’ubwicanyi hagati y’amako mu Rwanda. Ingaruka zabyo ni isenyuka ry’umuryango nyarwanda, ukwishishanya hagati y’abanyarwanda , kutubahana, intambara zihoraho zica zigasenya ndetse zikarenga n’imbibi z’Igihugu, genoside yahekuye abanyarwanda, abaturage bicwa bazira ubusa;
• Abayobozi bikubira umutungo w’Igihugu (gusahura umutungo w’Igihugu), bakawugira uwabo mu rwego rwo kugira ngo igice kinini cy’abanyarwanda gihore mu bukene, ndetse n’ubashije kugira icyo ahabwa avuge ko ubuzima abukesha FPR – INKOTANYI yo yamugabiye;

• Ikibazo cy’abashinzwe umutekano, kubera ko uko ubuyobozi bwagiye busimburana bugenda bugira igikoresho abashinzwe umutekano kubera ko abashinzwe umutekano usanga bava mu bwoko bumwe ndetse rimwe na rimwe no mu karere kamwe, bityo aho kuba ingabo z’Igihugu zirengera umutekano w’abantu n’ibintu, bakaba ibikoresho by’abayobozi;

• Intambara z’urudaca zihoraho, zica abanyarwanda ndetse n’abaturage b’ibihugu duturanye, izi ntambara zitari ku nyungu z’Igihugu ahubwo ziri ku nyungu z’abayobozi;

• Ubutabera budatanga serivisi inoze kuri bose kandi ku gihe, ubutabera butigenga bukorerwamo n’ishyaka riri k’ubutegetsi mu Rwanda.

• Ikibazo cy’impunzi zihoraho kubera ko nta politiki ihamye yo kuzicyura ihari;

• Ububanyi n’amahanga, ubu isura u Rwanda rufite imbere y’amahanga kubera ubwicanyi no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro mu bindi bihugu iteye agahinda, urugero ni uko imfashanyo zigenda zihagarikwa nta n’integuza, ibi bifite ingaruka zikomeye ku baturage si abayobozi kuko imishahara yabo no k’ubukungu bw’Igihugu. Ubu se nibwo twihesha agaciro ?

• Ubukene bukabije ku baturage kubera ko ubukungu bw’Igihugu bwihariwe n’abantu bamwe, inganda n’izindi sisiyeti za Leta zose zahawe abo FPR ishaka, bishatse kuvuga ko nta muturage ushobora kugira icyo atunga, ageraho adahawe umugisha na FPR, …..

UMUTI UKWIYE N’INZIRA WATANGWAMO

a. UMUTI UKWIYE

Kugira ngo ibibazo abanyarwanda bafite birangire hakwiye gukorwa ibi bikurikira:

• Gushyiraho ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi, butangwa n’abaturage kandi bugakorera abaturage. Ubwo buyobozi bugomba kuba busangiwe n’amako yose agize abanyarwanda ariko binyuze mu ipiganwa (concurrence) cyangwa se amatora adafifitse;

• Gushyiraho amategeko aha amoko yose kwibona mu buyobozi;

• Gutegura no gukora inama y’Igihugu ya kwiga ibibazo by’abanyarwanda no kubishakira umuti, iyo nama yaba iyo kubwizanya ukuri no gushaka uko sosiyeti nyarwanda yakongera kwiyubaka mu bwubahane. Iyo nama yaba irimo abagize Sosiyeti sivili, imitwe ya politiki, abahagarariye urubyiruko n’abagore, inyangamugayo, abashesheje akanguhe baturutse mu Turere twose ;

• Gushyiraho Komisiyo ya “vérité et réconciliation” yakorera by’ukuri abanyarwanda atari agatsiko cyangwa igice runaka cy’abanyarwanda;

• Kugira ingabo z’Igihugu na polisi y’Igihugu bikorera bene kanyarwanda, bigizwe n’amoko yose y’abannyarwanda kandi ababigize bakaba bakomoka mu Turere twose tw’Igihugu;

• Gutanga ubwisanzure ku mitwe ya politiki no gutanga umurongo ngenderwaho yayo;

• Gutsura umubano mwiza n’ibihugu duturanye no guhagarika intambara zihoraho zica abanyarwanda n’abanyamahanga;

• Kugaruza umutungo w’igihugu wasahuwe, sosiyeti n’inganda za Leta byagurishijwe;

• Gushyiraho uturere tw’itora ku ntumwa za rubanda, kuko byamaze kugaragara ko abadepite ari intumwa z’amashyaka aho kuba intumwa za rubanda, abaturage nti bitorera ababahagarariye by’ukuri ahu ubwo bashyikirizwa urutonde;

• Gushyiraho uburyo buhanye bwo kugenzura umutungo w’Igihugu.

UMWANZURO

Biragara ko U Rwanda n’abanyarwanda byugarijwe. Muri Bibilia Yera cyangwa Ntagatifu mu gitabo cya Hoseya 4: 1-3 havuga ngo : « Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwa abisirayeri mwe. Uwiteka afitanye urubanza n’abene gihugu, kuko kitarimo ukuri cyangwa kugira neza, habe no kumenya Imana. Nta kindi gihari keretse kurahira bakica isezerano, no kwica, no kwiba no gusambana, bagira urugomo kandi amaraso agasimbura andi maraso. Nicyo kizateza Igihugu kurira kandi ugituyemeo wese akiheba, n’inyamaswa zo mu ishyamba nazo ni uko, n’ibisiga byo mu kirere, ndetse n’amafi yo mu nyanja azapfa. »

Umuhanuzi Hoseya yatangaga ubutumwa yahawe n’Uwiteka ku bugeza ku b’Isirayeli, iyo urebye neza usanga ibyaha abisirayeli bakoraga icyo gihe bikorwa n’abanyarwanda.

Birashoboka ko u Rwanda rwaba rwiza mu gihe buri wese yicujije agasaba Nyagasani imbazi, agatanga umusanzu we mu kubaka igihugu, bihereye ku bayobozi bakuru b’Igihugu.

Natanga inama k’Umukuru w’Igihugu n’ishyaka rye FPR – Inkotanyi ko bakwiriye kumva ko abanyarwanda bakeneye amahoro, bagasubiza inkota mu rwubati, bagatanga urubuga rwa demokarasi, umutungo w’Igihugu ukagaruzwa, bagaha abaturage uruhare rwo kwitorera ababayobora, kwiga mu buryo bunononsoye imibanire y’abanyarwanda, gushyiraho ubutabera bwigenga kandi butanga icyizere kuri bose, imitangire y’akazi isobanutse, guhagarika ubwicanyi ubwo aribwo bwose bukorerwa abanyarwanda no kwamagana no guca amacakubiri ayo ariyo yose.

Ibi bikozwe nta kabuza u Rwanda ruzaba rwiza kandi rubereye bose ariko bidakozwe n’induru, imiborogo, ubwicanyi buhoraho n’ubukene buzaba akarande ku banyarwanda.

Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho uruhare rwa buri mu nyarwanda n’imitwe ya politiki kugira ngo u Rwanda rube rwiza kuri bose.

Mugire amahoro ya Nyagasani

Isaac MUKESHIMANA
E-mail: [email protected]

1 COMMENT

  1. wowe wandika iyi nkuru warasaze, kandi ukwiriye gusuzumwa, ukareba niba wakira? wakurahe ubuyobozi nkubwa FPR Inkotanyi kuva u rwanda rwabaho, gahunda ya ngiri inka,nyakatsi, uburezi kuri bose, gacaca, umuvunyi n’ibindi…. wabikurahe atari FPR inkotanyi yadutabaye idukura mu ngoma yamacakuri n’ivangura n’ubukene bukabije. mu kwiriye kureba kure mukayoboka FPR.
    FPR OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

Comments are closed.