Ububiligi: Abarezwe na Jambo asbl bavuga ko nta bwoba bafite

Tatien Ndolimana Miheto, umwe mu barezwe na Jambo asbl

Ubugenzacyaha bw’Ububiligi bwarangije gukora urutonde rw’abantu 19 barimo abayobozi bo mu Rwanda n’abanyamahanga, bakekwaho icyaha cyo guharabika, kubeshyera, gushishikariza urwango, kwibasira no gutoteza bamwe mu banyamuryango b’ishyirahamwe ridaharanira inyungu JAMBO rikorera muri icyo gihugu.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Geoffrey Mutagoma yavuganye na bwana Gustave Mbonyumutwa, ukuriye itsinda ry’abatanze icyo kirego abanza kumubaza amavo n’amavuko y’ikirego batanze mu rukiko rw’i Buruseri mu Bubiligi.

Amaze kuvugana na Mbonyumutwa, Geoffrey Mutagoma yanavuganye kandi na Ndolimana Tatien Miheto ukuriye ishyirahamwe, Igicaniro, ry’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Bubiligi, akaba no ku rutonde rwabo bantu 19.