Ububiligi: Bamwe mu bagize itorero Urukerereza banze gusubira mu Rwanda baratoroka!

Yanditswe na Ben Barugahare

Kuwa kane tariki 28 Kamena 2018 nibwo Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yahaye impanuro abagize itorero ry’igihugu Urukerereza ryari rigiye gukora ibitaramo mu mahanga.

Minisitiri Uwacu Julienne yibukije abagize itorero Urukerereza ko gutoroka ari ubugwari yagize ati: “iyo igihugu kigutumye, kiba gitegereje ko uzagaruka ukavuga uko ubutumwa bwagenze, iyo udasohoje ubutumwa rero ufatwa nk’umugambanyi .”

Byari biteganyijwe ko itorero Urukerereza rizakora ibitaramo mu bihugu bitandukanye harimo igihugu cy’Ubwongereza, Ububirigi na Suwede.

Ibyo bitaramo birangiye mu gihe cyo gusubira mu Rwanda, hari amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko bamwe mu bagize Itorero Urukerereza batorotse bikaba bikekwa ko bateganya kwaka ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi.

Ayo makuru akomeza avuga ko hatorotse abagera kuri 4 igihe bari bageze mu gihugu cy’u Bubiligi. Umwe yatorotse bakihagera naho abandi 3 batoroka ku itariki ya 14 Nyakanga 2018 nyuma y’igitaramo cyabereye mu Bubiligi ku itariki ya 13 Nyakanga 2018.