I Rwanda amaraso aramenwa buzi
Ifuni ye iramena abacu uduhanga
Amarira y’impfubyi ubu ni inyanja
Ishavu ryo mu mitima ni za toni
Inzara yo mu nda ihoraho iteka!
Impfubyi zabuze uzihoza amarira
Amaraso yazo niyo atunze injiji
Amagufwa y’abazo ari mu biciro
Akayabo abyaye kavamo indege
Akayabo abyaye kavamo amato
Akayabo abyajwe kabyara inzira
Akayabo abyajwe gasiba imanza
Amaraso aranyobwa hapfa abeza
Intamenya zo zaheze mu cyeragati
Intamenyekana zose nta mugati
Ibibazo mu mutwe ari ibihumbi
Ngo ese ko yaje ahinda yaje ate?
Ngo ko yaje ahinda yazanye iki?
Ibi bibazo byose bibura inyishyu
Kandi igisubizo cyabyo kitagoye!
Dore uko yaje ndaje nkubabwire
Jye namuteye imboni kare kose
Mbona aje muri mucakamucaka
Yaje abyaza induru ingoma ituba
Yaje aterura iyi ngoma y’agafuni
Yaje arya akaribwa n’akataribwa
Yaje ari mu bicu yitwa iy’amarere
Yaje amatama ajunditse urwango
Yaje abishe atababarira n’iyonka
Yajw acira urupfu aruka amaraso
Yaje ahinda ahekura abamuhetse
Yaje aca ibizira aca inka amabere
Yaje akaraga icumu ari mu birere
Iy’amarere yaje ititiza iyi isi dutuye
Iy’amarere iza byari byari itekinika
Iy’amarere iza yaje iri muri shuguri
Iy’amarere yacaga ibintu bigacika
Urwacu iba iruhinduye urw’abandi
Amahitamo asigara ari amatage
None amafuti yose ararutashye
Amabi n’amaherere byaratujwe
Nubwo amarenga acirwa injiji
Ziganjemo zimwe mbi ngo zize
Zitazi icyatsi ntizimenye ururo
Zitazi uruzi ntizimenye ikiziba
Zibona umupfu ari umupfumu
Gukoma mu mashyi bikazibera
Gutekereza neza bikazitonda!
Umunyarwanda yabivuze neza
Ati ubwenge bwagiye mu gifu
Arangije nawe ahambayo ubwe
Ngo abe abaye imfura mu zindi
Atazi ko yigize imbwa mu zindi!
Imbwa z’iwacu burya zisa zose
Nta ngufi nta ndende ni zimwe
Nta mputu nta ntutsi nta ntwa
Nta ngore nta ngabo ni imbwa
Ububwa bwazo nibwo bwoko!
Umusomyi wa Therwandan