Ubucamanza bw'u Bufaransa bwategetse ko Madame Agatha Habyalimana ahabwa uruhushya rwo gutura mu Bufaransa

Ubucamanza bw’ubufaransa bwategetse mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2012, Préfet wa Essonne guha ibyangombwa byo gutura mu Bufaransa umufasha w’uwahoze ari umukuru w’u Rwanda, Madame Agathe Kanziga Habyalimana, ibyo byatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 6 Ukuboza 2012 n’uwunganira umuryango wa Nyakwigendera Perezida Habyalimana mu mategeko, Me Philippe Meilhac.

Madame Agatha Habyarimana, w’imyaka 70 aregwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda kugira uruhare muri genocide yo mu 1994 n’ubwo bwose yavuye mu Rwanda tariki ya 9 Mata 1994 ubwicanyi bugitangira.

Uwunganira Madame Habyalimana avuga ko babona ko mu kibazo cy’umukiliya we harimo impamvu za politiki, kuko ibi byose byabaye mu gihe u Rwanda n’u Bufaransa byarimo bisubukura umubano. Madame Habyalimana yari yasabye kuba mu Bufaransa kuko umuryango we wose uba mu Bufaransa akaba nta muryango asigaranye mu Rwanda.

Hari abashinja Madame Habyalimana ko ngo yari ayoboye akazu ngo karimo basaza be kateguye genocide ndetse kagahanura n’indege yari itwaye umugabo we ariko ni ibintu bisa nk’aho bidasobanutse kuko nta nyungu igaragara yari gutuma Madame Habyalimana yari gutegura kwicira umugabo we na musaza we (colonel Elie Sagatwa) icyarimwe.

Ku bijyanye n’akazu urukiko rwa Arusha ntabwo rwashoboye kwemeza ko ako kazu kabayeho ahubwo bamwe mu bari bakomeye mu barwanyaga Perezida Habyalimana nka Bwana Faustin Twagiramungu yatangaje ko ijambo akazu ryazanywe na opozisiyi y’icyo gihe mu rwego rwo kwangisha ubutegetsi bwa Habyalimana abaturage,

Nabibutsa kandi ko musaza wa Madame Habyalimana, Bwana Protais Zigiranyirazo nawe bavugaga ko yari mu kazu yagizwe umwere n’urukiko rw’Arusha.

Ikibazo cya Madame Habyalimana cyari cyajyanywe mu nkiko n’ishyirahamwe ryitwa Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR) ndetse mu 2008 hatangiye gukirwa iperereza ku cyaha cyo kugira uruhare muri genocide

Préfecture ya Essonne yari yimye Madame Habyalimana uruhushya rwo gutura mu Bufaransa  muri Gicurasi 2011, abayobozi bwitwaje ko ngo kuba mu Bufaransa kwa Madame Habyalimana byahungabaya umutekano rusange. Icyo gihe Madame Agathe Habyarimana hari urupapuro rusaba kumufata rwari rwatanzwe n’ubucamanza bw’u Rwanda mu Kwakira 2009 bumurega genocide n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Nk’uko uwunganira Madame Habyalimana abivuga icyo cyifuzo cyu kumwohereza mu Rwanda cyahinduwe impfabusa.

Icyemezo kima uruhushya rwo gutura mu Bufaransa Madame Habyalimana cyari cyahinduwe impfabusa n’urukiko rw’i Versailles mu Kwakira 2011. Préfecture ya Essonne yajuririye urukiko rw’ubujurire ariko urwo rukiko rwongera kwemeza mu mpera z’Ugushyingo 2012 icyemezo cy’urukiko rwa mbere, kandi rutegeka Préfet wa Essonne kuba bitarenze ukwezi. aba yahaye icyemezo cyo gutura Madame Habyalimana

Ubwanditsi

11 COMMENTS

  1. Imana ishimwe kuba abonye ibyangombwa.Naho ureke ibinyoma bya F.P.R NGO NIWE WAHANUYE INDEGE.uzabona ishano inkotanyi zizabona.Ukora ikibi kikagutanga imbere,kandi ubamba isi ntakurura.

  2. Urakoze Hollande, uyu mubyeyi yari ageze igihe cyo kwicara akaruhuka rwose. Birashoboka ko umunsi umwe azasubira mu bivumu by’isambu y’umugabo we. Mubyeyi, dore ibigeragezo wahuye nabyo birahagije, ubundi uzasabe imbabazi z’uko wamaramaje umugabo wawe. Bavuga ko watoneshaga basaza bawe (Z na Serubuga)ngo mukaba mwaranateguye urupfu rwa Col MAYUYA. Uru ni urugi Imana igufunguriye ngo uyisabe Imbabazi. Murakoze.

  3. ariko noneho!!! ubu se ibi bizitwa gute”nyamara nyiri amatwi niyumve kuko ba nyiri amaso bari kubona ariko bakirengagiza ibyo babona:
    inkoramutima ya FPR ivuye ku isi
    uwo bashinja ubuterahamwe,ubwicanyi,gutegura genocide………kdi ari insirakarengane atangiye kumvwa no guhabwa icyubahiro naze kuvuga agaciro ngo bamwe batabyumvamo ibindi.
    ubwo se hasigaye iki??????

  4. Banyarwanda banyarwandakazi munkundire mbagezeho icyo, ntekereje,nishimiye,nikimbabaje kuliyi nkuru.Nkimara gusoma iyi nkuru nihutiye kugira icyo ntagariza abakunzi biki kinyamakuru kuko gifitanye isano nibirebana n’Umuryango wajye.Bavandimwe rero nagirango mbagezeho ko nishimye cyane ko umubyeyi Agatha umufasha wa Habyalimana EX=presindent w’Urwanda yahawe ibyangobwa byogutura,nogufashwa nkizindi mpunzi birashimishije cyaneee ryose uliya mubyeyi simuzi ntanzi kuko ntitwareshyaga ntacyo twapfanaga aliko ndanezerewe nogere nti cyane.igitumye nezerwa niki bavandimwe JYEWE MUKABUDUWE ZENA nkulikije ukuntu umungore w’umuntu naho yaba afitanye ibibazo numugabo we ntakibi yamwifuliza.Noneho wakumva ukuntu urwanda rushija ko AGATHA aliwe wiyiciye umugabo sigiye kubabeshya jyewe byali byarananiye kubyumva .ahubwo nkavunga nti imana yaremye abazungu ntiyakarabye. koko abacamanza baziduke bajye murukiko bajye ngushija umubyeyi ngo yiyiciye umugabo koko.Amwice se muka President abufate.Icyogihe se nimyakaye uwaba presindent azamugire umugore we.oya byarananiranga kubyemera simbabeshya.urugero ubu hagize uwica PRESIDENT KAGAME abantu batinyuka kuvuga ko umugore we aliwe umwishe koko cyangwa ko aliwe wamugambaniye,ibyobintu nabyo byaba arugukabya,kuko ukwaga ntacyo ataguhimbira,nushatse kugutuka ntagutoranyiliza igitutsi .agutuka igitutsi ashaka.2/Ndababaye kuko ingoma zose ntizampiliye UMUGABO W’AGATHA afata ubutegetsi yishe MURAMU WAJYE WARUVUYE KWIGA M’UBUDAGE yitwaga TWAGILIMANA BONIFACE amwica gusa ko ali umunyenduga.None KAGAME afugiye umungabo RWABAHIZI JEAN ngo kuko yakoreye abafransa akaba AFITE NUMBWENE GIHUNGU BWABAFRANSA ngo bakoze JENOSIDE murwanda.Mperuka baravuguruye umubano none umugabo wajye niwe ulikwishyura ngo ibyo bakoze yafashwe ho igwate.Zantore za KAGAME harabatinyukaga bakaza kubwira ngo mbese wasabye abafransa bagatanga abanyepolitiki bali mubufransa tukabaha umugabo wawe.Jyewe nkabasubiza mbabaza ukuntu bazabaha muka presindent kugurane y’umushoferi koko nkumirwa ntakindi.Bavandimwe nagirango mbabwire ukuntu abazungu batwanga byose kobabikora bafite inyungu zabo ko alibo baduteza ibibazo.Abanyafrika twaragowe HABYALIMANA afata ubutegetsi ntamuzungu wamwamaganye kandi mwese murabizi ko yabufashe kugufu,KAGAME afata ubutegetsi kugufu ukobyagenze twese abanyarwanda byaduteye intimba kumitima ntanumwe bitagezeho HAPFUYE ICYITWA UMUNYARWANDA.3/Banyarwanda banyarwandakazi abazungu ntibakunda umunyafrika numwe nabishija nabihamya ko URUPFU rwa HABYALIMANA NABAGENZIBE ABAFRANSA BARUZI NEZA icyo ntazi neza nuko wenda babigizemo uruhali.dore uko mbizi sinzi niba umugabo wajye akibyibuka neza aliko munkundire mbabwire uko abafransa baruzi neza.Uwomunsi halikuba UMUPIRA wa COUPE DU MONDE mubufransa. umugabo wajye yalibusubire kukazi gukora nijoro.kuko AMBASADEUR hari abategetsi yali yatumiye kureba uko umupira uribukinywe iwabo.ubworero umugabo wajye yalikujya gucyura abakozi bakoze nijoro balibashizwe kugabulira nokwadurura ibyo abashyitsi baliliyeho.mugihe umugabo wajye ageze imuhira hali nka sakumi nebyili twumva tél fixe irahamagaye. RWABAHIZI NIWEWITABYE MAZE AMBASADEUR UBWE ARAMUBWIRA ATI NTUKIJE KUKAZI WIGUMIRE IMUHIRA MAZE NOKUBUZA ABANDI KUZA GUKORA NIJORO.Murumva namwe ko umugabo wajye ntiyalikumubaza ngo kubera iki ntaza gukora.ubwo nawe ndetse alishima ngo abonye akanya kokwirebera umupira.nuko tugiravuba turarya mukanya twirebera umupira twali munzu iwacu .Shuti bavandimwe ndabamenyesha ko murungo iwacu twalinze tujya kuryama tutazi ko indege ya President yarashwe twabimenye mugitondo dufuguye RADIO twumva amatangazo ngo HABYALIMANA INDEGE YE BAYIRASHE.UBWO SE MURUMVA iyonkuru NTACYO AMBASADEUR yarayiziho koko.MUMBABALIRE MUNYANDIKIRE UKO MUBYUMVA namwe ko ntaho iyo nkuru yiraswa ry’indege ambasadeur wa bafransa ntacyo yarayiziho.ikindi cyemezo cyuko yarabizi neza ko hagiye kuba intambara nuko yafashe idenge akigendera nabenewabo agasinga atanze abasilikari babafransa ngo bajye guhugisha bamwe mubakozi babatutsi bakoreraga ambasade.Nukuvuga ko yarazi ko abo batutsi bali bwicwe cg se baramutabaje aboherereza ababahugisha simbizi.Ubworero nkaba nibaza kuberiki yakijije bamwe abandi akabareka bagapfa. Ntageze iwabo yakoze akarusho,yahise yoherereza FAXE umugabo wajye RWABAHIZI JEAN yakirwa na PREfE w’umujyi wa kigali RENZAHO ashakisha umugabo wajye ntiyaramuzi ntibari baziranye yatumye abantu bashaka umushoferi w’AMBASADEUR wabafransa gusa asomye asanga handitsemo ko bamulindishije IMITUNGO YABAFRANSA nkaho ali UMUSILIKALI. Aliko ugutegeka agukoresha icyo ashaka.Iyo uli umugererwa ugomba kubaha bashobuja. 4/Ikibabaje rero bavandimwe kurushaho muliyo ntambara SINIBUKA NEZA MUKWEZI UWO AMBASADEUR yaje kugaruka MURWANDA twali icyagungu UMUGABO WAJYE RWABAHIZI JEAN Yaliyasigiye akazi ko gucunga imitungo yabafransa ntiyigeze amushakisha ngo amenye byibuze uko yalinze iyo mitungo.ntiyamushakishije ngo amuhugishe ahubwo twuvise ko yatwaye ABANYEPOLITIKE halimo ngo SEGIYAREMYE niba alibyo nibatalibyo ntitwamenye. .ucyotwamenye neza nuko yageze kubutaka bwurwanda muntambara ntakindi.None munyumvire shuti bavandimwe banyarwanda banyarwandakazi RWABAHIZI arafunze afuzwe na KAGAME UBWE AMUZIZAKO YAKOREYE ABAFRANSA MUNTAMBARA ABANDI BAHUNGA.Najye nabazaga JEAN igituma yemera gucunga imitungo beneyo bayitaye ati giregute ko ali badatabuja akanyereka impapuro.Ikibabaje rero muliyo ntambara namwe mwiboneye ntawe ushaka kumufasha ngo amenye ukuli kubyabereye mumazu yabo doreko abo ashijwa bivungwa ko baguye mumazu yalindaga.ABAFRANSA yitwa ko yakoreye Baramutereranye murabibona namwe ngo afite ubwenegihugu ra.Urwanda iyaba rwaliruzi ko ubwene gihungu afite ali uliya mugore wabumusabiye.Ngo aze amubere umugaragu amushajishe neza dore ko anamuruta kureeeeee.IKINDI KIBABAJE NUKO NABIBWIYE PRESIDENT KAGAME UBWE UMUFUNZE MWESE MWARABIBONYE NABIBAJIJE MURUHAME RWABESHI NTIYAVUZE ATI MUREBE IGITUMA URIYA MUDAMU MUKABUDUWE ZENA AZAKUMBALIZA MURUHAME ngo ashyire mugaciro agire ati(AHOKWICA GITERA NIMWICE IKIBIMUTERA)abo yabishinze nongeye kumwibutsa ko ntacyo bakoze kandi RUBANDA RWOSE BEMEZAKO YARENGANIJWE ALIKO YABUZE UMURENGANURA (NKABA NOGEYE KWIBUTSA ABAFRANSA NA BANYARWANDA ngo mbere yogucira imanza abanyarwanda muhere kumugabo wajye mumuhe uburenganzira bwokuburanirwa nabize amategeko(AVOCA) bakore iperereza(MUBWISANZURE NTAWE UBAFASHA GUKORA AKAZI KABO cg KUBAGENDA INYUMA.MAZE TUMENYE UKULI imyaka 19ans nimyishi MUGIHUNGU kivunga ko kigendera kumategeko IGIHUGU CYUBAHILIZA IKIREMWA MUNTU.Nagize amahirwe yokuvugana numwe mubamubeshyeye icyabimuteye kandi mbere Yintambara bakorana balinshuti ansubizanya umwaga ngo bagomba kwihorera sigirengo igoma yabo n’AYABAPARMEHUTU.mwumve namwe Igihe cyabahutu baratwiciye,mubyitso jean yarakubiswe arafungwa ngo nikitso,umunyarwanda nintamunoza.None ngo nagwe MUBUROKO nkabandagije nsaba ibi bihungu byombi kwita kukibazo cyumugabo wajye uzira ishyali akarenganurwa.nkabambashimira uko muzakira ikibazo cyajye murakoze

  5. Imana ishimwe uyu mubyeyi inyenzi nabambari bazo bakomeje kumubuza amahoro.hejuru yo kwica umugabo we nabavandimwe be ntibatumye aruhuka kugirango atagira opposition yurwanda afasha yokurwanya ubutegetsi bwa mukotanyi.Ndibuka uyu mumama aza kudusura Kinshasa aho abanyarwanda twari twahungiye tutakigira epfo naruguru aduha ibyo Kurya none amasengesho twakomeje kumusabira Imana yarayumvise.

  6. mukabuduwe,inyandiko yawe inteye imbabazi, nukuri birababaje, ariko twe aba gore hari byinshi abagabo bakora ntibatubwize ukuri kose rero muvandimwe jye nakugira inama yo kuzasaba audience ukazibonanira na kagame kuko nu mubyeyi kandi ajya akemura ibibazo bya baturage uzagyende azagufasha unamenye ukuri kumpanvu yifungwa ryu mugabo wawe maman wihangane urababaye birunvikana kandi imana yo mwijuru ikomeze kuguha kwihangana

  7. uyu mudamu ngo iyo bageraga kuri dodani zo kuri cumi na kabiri(abahazi) ni hepfo ya la palisse ngo yabwiraga umushoferi we ati kata subirinyuma nibagiwe imfunguzo ubwo umushoferi ntiyatindiganyaga yakatiraga muri 120 vitesse, maze umugore akihina mu nzu bya nyirarushwa akaza azunguza imfunguzo kandi yazihoranye, ubwo ngo yabaga ashaka kumva umunyenga wo muri dodani kumwe imodoka ifite confort y’ndage(from germany) ihagera ukumva koko yasubirinyuma. none ubu agenda akubitana imitego n’abagenzi muri za gariyamoshi zishaje i paris cg za bus zigendamo ingegera zose zo ku mugabane w’uburayi. yewe isi ni gatebegatoki sijye wahera

  8. jyewe nsubira murwanda reka irekere ubusigitinya umunyarwanda unyanga, ahubwo umuntu ntinya nubwira ko ankunda. niyo wakora iki sibyemera kuko ababyeyi bajye ntarwagano bantoje none urwanda rwanone nararubonye runtera ubwoba.namenye ubwenge ababyeyi bajye babwira ngo (mwana wacu uzajye ubagarira yose ntubuzi irizera nilizarumba) kandi narabikoze niwo mwuka gihumeka.MUNTU UBWIRA ngo nijye ikigali ese najye uziko nafunzwe NTAWUTINYA ISHYAMBA ATINYA ICYO BARIHULIYEMO utazi urwanda rwanone azihute.aliko urazi kwilirwa imbere yabantu uburana ibyo utazi IJAMBO KWICA murumva uburemere bwaryo.nyamara burya abanyarwanda ntanumwe utazi uwamwiciye aliko bagahamagalira abo batoje kubeshya ngo bazaze bashije ibinyoma.Nakumiro murwanda hali abantu bafunze ali nka magana atatu bashijwa numuntu umwe.ukibaza ukuntu abantu magana atatu bica umuryango wumuntu umwe bikagushobera.wowe ubwirango nintahe surukundo ahubwo urifuzako dushirira muburoko.mfite hano convocation igihe mperutse murwanda abangore bishyize hamwe bajyakundega nzafata indege nkejo kandi mpamaze ukwezi (sha nuko nabaye intwari nkuko nabivukanye nali nsubiye 1930 imana ikinga akaboko ndataha none nibereye hakurya yinyaja hehe nurwanda.Ngo jyemurwanda kubaza KAGAME naramubajije imyaka ibaye ibili 2ans ntegereje igisubizo ndabizi neza ko yamenye ko umugabo wajye arengana kuko harabantu be babikulikiriye hafi banyizeza ngo humura usenge gusa igihe nikigera azamufungura.aliko umuntu wumutegetsi wangobye kuba umubyeyi wabanyarwanda bose agatetesha abana bamwe abandi akumva batamureba,ntibyuvikana jyewe birandenga nkibaza niba azi UMUGANI WUMUGABO BITAGA NYAMUTENGERA AKAZAZA EJO NGO YARATUYE IGIHINGA NAGIHINDA MUYANGA niba atawuzi yagobye kureba abawumucira.Burya kera abanyarwanda twubahanaga kubera imigani yabakurambere(bikatwigisha gukundana kubahana no gushyira mungaciro)gufunga RWABAHIZI nukundashyira mugaciro ngobibaze icyo uwomuntu yiciye abandi.Yarabifitemo inyungu ki?yaragamije iki?yarengeraga igoma yande?Iyo ngoma yalimumaliye iki?ndasaba abategetsi burwanda mbere yokunyandikira ngo nsabwe kubyakira nabandi barabyakiriye niko MINISTRE w’ubutabera yanyandikiye.Jyewe nabajije UMUBYEYI WABANYARWANDA PAUL KAGAME NIWE NTEGEREJE IGISUBIZO CYE NTAWUNDI.Jyewe hano nibera MUBUBILIGI NADIKIYE UMWAMIKAZI FABIOLA ARANSUBIZA UBWE NIBA NABAKARANIBE ALIBO BAMWANDIKIYE ALIKO SINYATURE NIYE UBWE kandi yasubije igisubizo cyajye neza nkuko nalimubajije ikibazo nzinezako aliwe wandagiriza ikibazo .yacyakiriye neza uko nakimubajije ntiyansuzunguye ngo ND’IMPUNZI .Nankaswe UMUBYEYI WABANYARWANDA twese duhanze ejo hazaza.Sizaza murwanda umunsi nogeye kumva ahandi azajya vubaha nzamusagayo nogere mwibalize wubwe.ikibazo cyajye kizasubizwa na LETA YUBUFARANSA NURWANDA NTAWUNDI bazafatanye bamenye ukuli.BUVIKANE IBIBAZO BAFITANYE BIFATAHO INGWATE UMUNGABO WAJYE.ABAGABO BARARYA IBWA IKISHYURA.umugabo wajye ntamuntu umuzi utamubera umugabo ubwitonzi bwe.ese muziko nabamushija arabo yashyiraga ibiryo aho bali bihishe kuki bo atabishe.biragoye kubyumva.aliko na YUBU yarageragejwe nibigeragezo bya nyagasani ngo ahindukirire imana.kuki abafransa bajyagucira KABUYE na BANDI BANYARWANDA imanza ntibahere kumukozi wabo ngo barebe niba yararenze kubyo bamuhaye gukora agakora ibye batamutumye ndategereje tu ishalla

Comments are closed.