Ubucamanza bw’ubufaransa burasabwa ko abakekwa guhanura indege ya Perezida Habyalimana batakurikiranwa!

Perezida Yuvenali Habyalimana

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru ava i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018 aravuga ko ubushinjacyaha bw’ubufaransa bwasabye abacamanza guhagarika gukurikirana abanyarwanda bakekwa kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana.

Nk’uko inyandiko ubushinjacyaha bwandikiye urukiko The Rwandan yashoboye kubonera kopi ibivuga ngo harasabwa ko abakekwa batakurikiranwa kuko amaperereza yakozwe atatanze ibimenyetso bihagije byerekana ko Rose Kanyange Kabuye, Charles Kayonga, Samuel Kanyemera, James Kabarebe, Jacob Tumwine, Jack Nziza, na Faustin Kayumba Nyamwasa bagize uruhare mu bufatanyacyaha mu gikorwa cyo guhanura indege ya Perezida Habyalimana.

Urwo rwandiko kandi rukomeza ruvuga ko nta bimenyetso bihagije byagaragaje ko Frank Nziza na Eric Hakizimana bagize uruhare mu gikorwa cyo guhanura indege ya Perezida Habyalimana.

Icyemezo cya nyuma kikaba kizafatwa n’urukiko ruzemeza bidasubirwaho ko iyi dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana irangiye burundu.

Abakurikiranira hafi ibya politiki baremeza ko iki cyemezo gisohotse ubu mu gihe Louise Mushikiwabo yari amaze gutorerwa kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa, gifite aho gihuriye n’inyungu za politiki dore ko na Perezida Emmanuel Macron yagerageje kwemeza abanyamakuru aho yari Erevan muri Arménie ko u Rwanda ruri mu nzira nziza yo kwivugurura rugana muri demokarasi!

 

1 COMMENT

  1. Banyarwanda, banyarwandakazi. Ploitiki ni politiki koko. Mu bantu bakora politiki, habamo abatareba inyungu za rubanda ahubwo birebera inyungu zabo. Kubona Macron avuga ngo U Rwanda ruri mu nzira nziza iganisha Demokarasi hari izindi nyungu abifitemo. Kubona V/procureur wa Repubulika avuga ngo abacamaza bahagarike burundu urubanza rwabakekwa kuba baragize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ni uko uwo V/Procureur ashobora kuba yarabitegetswe na ministère y;ubutabera abereye ijisho. Muzi mwese ko za parquets zigegwa na pouvoir exécutif. Ntabwo rero uwo V/procureur yari kwanga amabwiriza ya minisitiri we.Iyo tuvuze minisitiri we twumva guverinema ikuriwe ku rwego rwo hejuru na Macron.

    Naho ubundi, niyo abacamanza b’Ubufaransa bareka gukurikirana icyo kirego, amaherezo abanyarwanda ubwacu tuzagikurikrana kandi tuzahana abo bose bagize uruharie mu guhanura iriya ndege bikaba intandaro y’amakuba atagereranwa yagwiye u Rwatubyaye.

    Banyarwanda, banyarwandakazi , ntimwihebe rero. N’ubundi ntabwo twashyira cyane ikizere ku byo abanyamahanga bashobora kudukorera. Twe tugomba ahubwo gushaka uko tubohora vuba na bwangu igihugu cyacu noneho tugashyiraho ubutabera butabogamwe. Abahanwabagahanwa, abarenganurwa bakarenganurwa. Nta narimwe tuzemera ko abahanuye iriya ndege batamenyekana cyangwa bariya bantu bose baguye mu ma kambi y’impunzi mno mu mashyamba ya Congo Kinshasa. Abantu baguye muri Congo tuzi twese ko hari rapport yakozwe na Loni bita{rapport mapping}. Iyo irahari rwose kandi tuzayikoresha.Icyakora biranashoboka ko mu gihe ubutegetsi bwahinduka muri Congo, iyo rapport nabo bayibyutsa kuko hari abaturage bayo bagera kuri miliyoni 6 zishwe mu intambara Kagamé n’abasilikari be bagabwe kuri icyo gihugu.

    Banyarwanda, banyarwandakazi rero ntimwihebe

    Mugire Imana kandi iturinde.

    Mulind

Comments are closed.